Wahoranye inzozi zo gutunganya filime, indirimbo z’abahanzi n’ibindi bikorwa nk’ibi bishamikiyeho! Wasubijwe kuko Ikigo Kigali Films Academy (KFA) cyatangiye kwandika abanyeshuri babyifuza, bashaka kwiga gufata no gutunganya amashusho mu buryo bugezweho.
Batanga amasomo ari mu byiciro bine: ‘Film making and
Cinematography’, ‘Photography & Graphic design’, ‘Music and Audio Production’
ndetse na Videography and Editing.
Umwihariko wa Kigali FIlms Academy ni uko bakomeza gukurikirana umunyeshuri nubwo yaba yarasoje amasomo muri iri shuri.
Bakora
urugendo shuri mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba
mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi cyane cyane iyo abanyeshuri bari gusoza
amasomo.
Ibi bikorwamu rwego rwo kwagura imibanire yabo n’ibindi
bigo, ndetse no kongera ubumenyi butangwa n’ibihugu bitandukanye byo muri EAC.
Buri wa Gatanu w’Icyumweru kandi, Kigali Films Academy
ihuza abanyeshuri ndetse n’abatumirwa bafite ubumenyi mu gutunganya amashusho
mu rwego rwo kubafasha kumenya umwuga no kugirana imibanire myiza n’abandi.
Kigali Films Academy igira amasomo y’igihe gito amara
amezi atatu (basic Class), bagira kandi amasomo amara amezi atandatu (Advanced
Class) ndetse n’amasomo amara igihe kingana n’umwaka (Full course).
Umuyobozi wa Kigali Films Academy, Mugisha Gaga yavuze
ko bagiye kwakira icyiciro kindi cy’abanyeshuri mu gihe bishimira uburyo
ababanje bari kwitwara ku isoko ry’umurimo.
Ati “Abanyeshuri bize mbere baje nta kintu nta kimwe.
Yaba abashakaga kumenya gukora filime, cyangwa gukora amashusho y’ibindi
bihangano. Ariko twamaze kubigisha bose batangiye imirimo ku isoko ry’umurimo,
kandi na nyuma dukomeza kubakurikirana.”
Akomeza ati “Nyuma y’amasomo tubafasha gushyira mu
bikorwa ibyo baba bize mu ishuri. Hari abo twigishije bashinze ibigo byabo,
hari n’abandi babonye akazi gahoraho ka buri kwezi n’ibindi.”
Iri shuri rya Kigali Films Academy kandi ritanga
imenyerezamwuga (Internship) ku banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya
amashusho (Multimedia). Kandi bakira n’abanyeshuri bo mu bindi bihugu.
Muri iki gihe iri shuri ryagabanyije ibiciro
(Discount) ku bifuza kwiga amasomo yavuzwe haguru. Bakorera Rwandex, iruhande
rwa Akagera Motors muri Kigali.
Ku banyeshuri bashaka kwiga hamagara Nimero: 0788358613
cyangwa kuri 0788960861. Ushobora kandi kwifashisha uburyo bwa Email: Kigalifilmacademy@gmail.com
Kigali Films Academy (KFA) yatangiye kwakira abanyeshuri bafite inyota yo gukarishya ubumenyi mu gufata amashusho
Abanyeshuri bahabwa ibikoresho bibafasha kwiga amasomo ajyanye no gufata amashusho ya filime n'ibindi bishamikiye ku bikorwa by'ubuhanzi
Mu gihe bamara bakurikirana amasomo, abanyeshuri bahuzwa n'abantu banyuranye bafite ubunararibonye mu gufata amashusho
Kwiga gufata amashusho bijyanye n'imyitwarire ikwiriye mu gukora neza akazi
Mu ishuri, buri munyeshuri agira uruhare kugeza asoje amasomo akajya guhangana n'abandi ku isoko ry'umurimo
TANGA IGITECYEREZO