Ambasaderi w'u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye kandi agirana ibiganiro mu Biro n’umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim witegura gutaramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 mu gitaramo “Rwanda Cultural Day in the UK.”
Busingye yakiriye Cyusa Ibrahim kuri uyu wa Gatanu
tariki 23 Gashyantare 2024, mu gihe yitegura kwerekeza mu Mujyi wa New Castle
aho azakorera igitaramo yatumiwemo n’Abanyarwanda n’abandi batuye muri kiriya
gihuga bakunda umuco w’u Rwanda.
Cyusa yageze mu Bwongereza ahagana saa yine z’igitondo
cyo kuri uyu wa Kane; ni nyuma y’uko ahagurutse ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa
Kane tariki 22 Gashyantare 2024.
Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye kwakirwa ‘no kugirana
ibiganiro na Ambasaderi’. Ati “Nawe urabyumva ndiyumva nk’umwana uri mu rugo.
Nishimiye kwakirwa no kugirana ibiganiro n’umuyobozi wacu. Niteguye gutanga
ibyishimo i New Castle.”
Akomeza ati “Ndumva nishimiye kandi binteye iteka;
niwe Ambasaderi wa mbere unyakiriye mu Biro bye tukaganira. Ni umugabo
wiyoroshya cyane.”
Iki gitaramo yitabiriye cyateguwe n’Abanyarwanda
batuye mu gihugu cy’u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle,
babifashijwemo n’Ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.
Ni igitaramo Nyarwanda kizarangwa no gutarama, ndetse
hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco
Nyarwanda.
Kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024,
ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w’Umuco.
Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza.
Yabwiye InyaRwanda ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda,
kandi 'niteguye gutarama u Rwanda".
Akomeza ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba
abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo
zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye."
Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024
azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye ‘Migabo’ yahimbiye Perezida
Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.
Ati “Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo
nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu
matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”
Akomeza ati “Nabikoze muri ubwo buryo kugirango
urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo.
Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero
niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live Concert’.
Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo
rw’imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n’abandi bahanzi bakorana
injyana gakondo nkawe.
Ati “Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk’umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n’ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n’abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.”
Mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo ‘Migabo’, Cyusa
Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati “Twiririmbire umuvunyi;
koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda, komeza
ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu
badutira icyansi!!”
Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda,
akaba umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.
Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi
“Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina
w’Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina
w’umunyarwandakazi.
Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo
nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album
ze zabanje.
Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’
yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu
bitaramo yagiye akora byateguwe n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe
n’itorero rye ‘Cyusa n’Inkera’ n’ibindi.
Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero
afite imyaka 5 y’amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco
byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri
gakondo y’Abanyarwanda kugeza n’uyu munsi.
This morning, HC @BusingyeJohns welcomed renowned Rwandan artist Cyusa Ibrahim to #RwandaHouse in London ahead of his performance at the Rwanda Cultural Day in Newcastle this Saturday at the Marley Hill Community Centre.
— 🇷🇼Rwanda in UK 🇬🇧🇮🇪🇲🇹 (@RwandaInUK) February 23, 2024
1/2 pic.twitter.com/ImVDVcyzap
Ambasaderi w'u Rwanda i London mu Bwongereza, Johnston
Busingye, yakiriye Cyusa Ibrahim ugiye gutaramirayo bwa mbere
Cyusa Ibrahim yagiye mu Bwongereza mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTONI' YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO