Kigali

Kenny Sol muri 1:55AM ! Ibikwasi birahinduka inzembe cyangwa amata abyaye amavuta ?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/02/2024 16:00
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] aheruka gutangaza ko Norbert Rusanganwa [Kenny Sol] yamaze kuba umwe mu bagize 1:55AM nubwo uyu muhanzi ataremeza ay’amakuru ariko se inkuru ibaye impamo aho ibikwasi yigeze kuririmba ntibishobora guhinduka inzembe?.



Kugeza ubu 1:55 AM ibarizwamo abahanzi bihagazeho mu muziki uhereye kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Element ubihuza no gutunganya umuziki akagira n’abayobotse ibyo akora batagira ingano.Ikanagira ubuyobozi ubona ko bwihagazeho buyobowe  na Coach Gael, bituma ikomeza kuza muzihagaze neza.

Gusa ariko wakibaza mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi Kenny Sol wabanje kunyura muri Yemba Voice yari ahuriyemo na Billy Ruzima na Mozzy akaza kuyivamo.

Yanyuzeho gato mu biganza bya Mani Martin binyuze muri Yemba Voice aza no kunyura mu Gitangaza Music ya Bruce Melodie. Hari abibaza   ko  niba koko  igihe cyari kigeze    ngo yongere  gusa n'uba mu biganza by’abandi.Ariko impamvu ingana ururo kandi ntawe usoma amazi  ngo ananirwe  inshyushyu.

Imikoranire ya Bruce Melodie na Kenny Sol mu Igitangaza

Usubiye inyuma kuri iyi ngingo y’uko Bruce Melodie yigeze gukorana na Kenny Sol,wakwibaza niba icyari cyabatandukanije cyaba cyararangiye.

Cyane ko indirimbo Haso uyu mugabo yashyize hanze bakimara gutandukana yumvikanamo agira ati”Ndimo ndashakira hit [ubwamamare] muma gee [Abantu] antega ibikwasi ngo byicarire.”

Abasesengura bakaba barakomeje kugaragaza ko Kenny Sol yavugaga Bruce Melodie nubwo uyu musore yaba atareruye ngo avuge koko ko ari we yabwiraga.

Ibyo bikwasi aho byagiye mu gihe yaba ari we yavugaga wakibaza ibyabyo kuri ubu ariko na none burya  biba byiza gukorana n’umuntu uzi neza uko ateye birafasha.

Umuntu aha yavuga ko yaba Bruce Melodie na Kenny Sol basa nkaho baba aribo bahanzi bakuru babagiye ku ba muri 1:55AM baziranye.

Intwaro y’amafaranga n’uburanararibonye bwabagize wa 1:55AM mu bucuruziKu rundi ruhande kandi 1:55AM nubwo ifatwa nkaho ari iya Bruce Melodie ariko na none irimo n’abandi kandi ifite uburyo bw’imikorere yayo iyobowe n’umushoramari, Coach Gael buhamye.

Umuntu akaba yavuga ko kuri Kenny Sol yaba yungutse imbaraga z’amafaranga cyane ko ntakibazo cyerekeranye n’iyi ngingo kivugwa muri iyi nzu.Yaba abonye  n’amaboko meza mu birebana n’ubucuruzi kuko aba bagabo bumva neza ibirebana n’igishobora kuba cyabinjiriza ifaranga cyose kandi bajyanamo bose.

Ibyo bigaragara mu mushinga wa UGB ubona ko abarenga batatu basanzwe muri 1:55AM barimo Coach Gael, Bruce Melodie na Kenny bajyanyemo kimwe na Kigali Universe inyubako mberabyombi iri kuzura ku gasongero ka CHIC  izatwara  agera muri Miliyari 2Frw kandi ashobora no kwiyongera 

Iyi kompanyi kandi ikaba izwiho gushora atagira ingano mu gutunganya indirimbo imwe uhereye ku yo Bruce Melodie yahuriyemo na Harmonize ukajya kuri Fou De Toi zose ni indirimbo ubona ko zashowemo agatubutse.

Gushaka umugore kwa Kenny Sol nabyo bisaba gukoresha indi mibare

Umuntu yavuga ko ari umubare mwiza Kenny Sol yaba akoze muri iki gihe we ubwe aheruka gushaka umugore kuko hari ubwo umuntu ushatse umugore akaba atanafite abamugira inama aherayo.

Ibintu na Diamond Platnumz yigeze gukomozaho avuga ko umunsi yashatse guhagarika umuziki azashaka umugore babana umunsi ku wundi, avuga ko ibyo akora utabihuza n’inshingano z’umuryango.

Bikaba byaba ari umubare mwiza umuntu yavuga ko kwiyegereza 1:55AM kuri Kenny Sol irimo abantu bafite abagore kandi bakomeza kuba ku gasongero mu muziki byumwihariko Bruce Melodie ubihuza kandi bigakomeza gukunda.

 

Inyungu ikomeye kuri 1:55AM

Uwavuga ko ubaye uri ukora igishoro kandi ukeneye kunguka byihuse ukareba mu bahanzi bafite amahame ahamye bakora neza muri iki gihe utanyura kuri Kenny Sol.

Umugabo ufite ubuhanga mu muziki yize kandi akora neza mu gihe gito akaba ari mu bo umuntu yavuga ko bahanganiye umwanya wa mbere mu muziki w’u Rwanda.

Bityo ku ruhande rwa 1:55AM kugira Kenny Sol nk’umunyamuryango bikaba ari imbaraga ziyongera mu zindi mbega ari amata abyaye amavuta kuko gukomeza kumugumisha kure yabo igihe icyari cyose yabatungura.

Ubwinyagamburiro kuri Kenny Sol bushobora kubura

Ntawabura kuvuga ko bibaye impamo Kenny Sol akinjira muri 1:55AM, ashobora kwisanga bigoye kurusha uko byari mbere ntiyaba abeshye. Kuko hari ingingo zishoboka zerekana ko bishoboka cyane zirimo ko ari umuhanzi wasangaga ashyira indirimbo hanze mu buryo bwe.

Akaba yataramira mu birori n’ibitaramo binyuranye ibintu byatumaga akomeza kuba imbere. Nyamara bishobora kuzasa n'ibigoranyemo kuba yabikomeza nubwo umuntu atazi neza uko amasezerano yagirana nabo yaba ateye.

Ikindi akaba yari umuhanzi ubona ko na we ubwe abishyizemo imbaraga yashinga inzu ye itunganya ikanareberera umuziki.

Nk'uko twagiye tubibona kuri ba Rayvanny naba Harmonize kandi ubona ko biba amahirwe arusha uko byari kuba iyo baba bakiri muri Wasafi ubona ko Diamond yamize.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI IYI NGINGO

">


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND