RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2024: Ibyihariye kuri Joseph Blackmore wegukanye agace ka Gatandatu ku isabukuru ye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/02/2024 16:48
0


Uyu munsi tariki 23 Gashyantare, 2024, Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech, yagize isabukuru y'amavuko y'imyaka 21, awizihiza mu buryo budasanzwe aho yegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3.



Ni ibintu bidakunze kubaho ko umukinnyi w'umukino runaka aca agahigo ku munsi w'isabukuru ye, gusa kuri uyu wa Gatanu Joseph Blackmore yaciye agahigo ko kuzuza imyaka 21 y'amavuko atwara agace ka Gatandatatu muru Tour Du Rwanda 2024.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy’u Bwongereza mu mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Joseph Blackmore watwaye aka gace, ntabwo aramara igihe kinini mu masiganwa y'amagare dore ko yabitangiye mu 2019 afite imyaka 16 y'amavuko, abitangirira mu irushanwa rya 'National Trophy Series' rihuriramo abatarengeje imyaka 18 mu Bwongereza.

Ku isabukuru ye y'imyaka 21, Joseph Blackmore yatwaye agace ka Gatandatu muri Tour Du Rwanda 2024

Mu 2021 na 2022 na none Joseph 'Joe' Blackmore yongeye kwitabira aya marushanwa yarangije ari ku mwanya wa mbere bituma ahita anitabira isiganwa ry'amagare y'abatarengeje imyaka 23 rizwi nka 'National Under 23 Championships' yasoje ari ku mwanya wa Gatatu.

Igihugu cy'u Bwongereza cyabengutse ubuhanga bwa Joseph Blackmore maze kimwohereza mu marushanwa ya 'Commonwealth Games' aba umwe mu batwazi b'amagare bitabiriye iyi mikino bakiri bato.

Uyu musore yatangiye isiganwa ry'amagare afite imyaka 16 y'amavuko

Umwaka wa 2022 wabaye utazibagirana kuri Joseph Blackmore dore ko ariwo mwaka yatwayemo ibihembo byinshi nyuma yo kwitabira amarushanwa nka 'Men's Mountain Biking Cross Country' yaje ku mwanya wa Gatanu, UCI Cyclocross yaje ku mwanya wa kabiri. 

Muri uyu mwaka kandi ni nabwo yitabajwe n'ikipe ya Team Inspired ayifasha gutwara igihembo cy'irushanwa rya 'Cyclocross Championships' yari yitabiriye ku nshuro ya kabiri.

Ni inshuro ya Kabiri Joseph Blackmore yitabiriye irushanwa rya Tour Du Rwanda

Mu 2023 uyu musore ukiri muto,yitabiriye Tour du Rwanda aho yanaje ku mwanya wa Gatandatu. Kuri iyi nshuro Blackmore uri mu batanga icyizere muri uyu mukino mu Bwongereza, yitabiriye Tour Du Rwanda 2024 aserukiye ikipe ya 'Israel Premier Tech' yashinzwe mu 2014.

Nubwo Joseph Blackmore ataramara igihe kinini mu gutwara amagare, ari mu bayatwara bafite umwihariko kuko azi gusiganwa ku magare mu muhanda (Road), mu ishyamba naho arebaho 'Mountain Bike', mu gutwara anasimbuka (Cylcro-Cross) ndetse no gutwara amagare mu gihe cy'ubukonje mu byatsi (Gravel).

Yaturikije 'Champagne' amaze gutwara agace ka Gatandatu ari na ko yizihiza isabukuru ye

Uyu munsi Joseph Blackmore yongeye gushimangira ubuhanga bwe yegukana agace ka Gatandatu ka Tour Du Rwanda 2024 kasorejwe kuri Mont Kigali, agatwara ku munsi yanizihijeho isabukuru y'imyaka 21 y'amavuko.

Akoresheje Instagram ye yagize ati: 'Umuhungu wagize isabukuru, umuyobozi mushya w'isiganwa'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND