RFL
Kigali

Joseph Blackmore yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024–AMAFOTO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:23/02/2024 10:03
0


Joseph Blackmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye gace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Musanze-Kigali (Mont Kigali) ku ntera y'ibilometero 93,3, kakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024. Yakoresheje 2h12'44''.



Manizabayo Eric niwe munyarwanda waje hafi, aho yabaye uwa 10 arushwa amasegonda 53 n'uwa mbere. Manizabayo Eric kandi niwe mukinnyi mwiza w'umunyarwanda uhagaze neza ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 15 arushwa iminota 4 n'amasegonda 20.

Aka gace kandi niko umukinnyi w'umunyarwanda agaragaye mu bakinnyi 10 ba mbere.

Kwegukana agace ka Gatandatu, byahuriranye n’isabukuru ye

Joseph Blackmore yegukanye aka gace ka Gatandatu mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko 21 y’amavuko, kuko yavutse tariki 23 Gashyantare 2003.

Asanzwe ari umukinnyi Mpuzamahanga w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yahagarariye Igihugu cy’u Bwongereza mu Mikino ya Commonwealth Games yabereye i Birmingham, aho yasoje ari ku mwanya wa Gatanu.

Mu 2022 yasoje ari ku mwanya wa Gatatu mu isiganwa rya National Cyclo-Cross Championships.

Umusozi wa Kigali (Mont Kigali) aho abasiganwa basoreje ni umwe mu misozi miremire iri mu murwa w’u Rwanda, ni umusozi ufite amateka, umusozi witwaga Ruhango ya Bwanacyambwe, witiriwe Kigali, umurwa w'u Rwanda.

Umusozi wa Kigali ukora ku mirenge ine; Nyamirambo, Mageragere, Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge.

Ku musozi wa Kigali uba ureba ahantu hatandukanye mu gihugu, uba ureba umujyi wa Kigali wose, ukareba Uburasirazuba, mu majyepfo no mu Majyaruguru by’u Rwanda.

Umujyi wa Kigali wahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda, mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Agace ka Gatandatu k'isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda karasorezwa i Kigali. Abasiganwa barava ku Giticyinyoni bakomereze Nyabugogo, Kimisagara bazamuke kwa Mutwe basoreze kuri Mont Kigali. Turabifuriza kuryoherwa n'ibi birori.”


Umwongereza Joseph yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024


Joseph yahise afata umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey) asimbuye mugenzi we William





KURIKIRANA UKO AGACE KA GATANDATU K’ISIGANWA RYA TOUR DU RWANDA KAGENZE

Saa 13:13": Abasiganwa basigaje Kirometero 2 gusa bakaba barashoje.

Saa 13:09": Abasiganwa 6 bayoboye ni Dostiyev, Masengesho, Restrepo Aray, Gomez na Meens.

Saa 13:06”:Abasiganwa batandatu (6) nibo bayoboye isiganwa.

Saa 13: 05”:Abasiganwa binjiye mu Birometero 10 (10Km) bya nyuma.

Saa 13: 03”: Kudus wa Eritrea na Kretschy wa Israel-Premier Tech bacomotse mu gikundi kiyobowe na Pierre Latour bagisiga amasegonda agera kuri 15. Doubey ukinira TotalEnergies yasohotse mu gikundi arabakurikira, bagendana ari batatu.

-Agace gasorezwaho muri Mount Kigali ni kamwe mu duce tugorana cyane muri Tour du Rwanda, kuko ibirometero 2 (2Km) bya nyuma biba bigoye kubera guterera.

Saa 12:52”: Abasiganwa bageze mu Mujyi wa Kigali, bakaba basigaje Kirometero 20 ngo basoze.

- Pierre Latour yegukanye amanota y'agasozi ka kabiri yatangiwe i Gako; akurikiwe na William Lecerf uri ku mwanya wa kabiri na Pablo Torres uri ku mwanya wa Gatatu.

12:40": Igikundi cyamaze gucikamo kabiri hari ikigizwe n'abakinnyi bagera kuri 16 kirimo na Latour ufite umwenda w'umuhondo.

Saa 12:35":Abakinnyi bayoboye isiganwa barimo Muhoza, Rougier na Lagane, bamaze gusiga igikundi amasegonda 25”.

Aka gace bigaragara ko umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasabye, Muhoza Eric gukora cyane kuko kuva bahaguruka ari gukora cyane agerageza kujya imbere.

Saa 12:21": Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 48. Chris Froome na Muhoza Eric na Rougier Lagane basohotse mu bandi, ubu bari imbereho igikundi amasegonda 8.

- Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n'Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n'Akarere ka Burera two mu Ntara y'Amajyaruguru.

Gafite ubuso bungana na Km2 567, kakaba gafite Imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 360,144 muri bo harimo abagore 188,295 n'abagabo 171,849. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 635 kuri Km2 imwe.

Saa 12: 20”: Abakinnyi 16 bari imbere bafashwe n'igikundi bageze hafi yo kuri Base ku kilometero cya 32.

-Amanota ahabwa abakinnyi bazi kuvuduka cyane ahatambika (Sprint) yatangiwe kwa Nyirangarama yegukanywe n'Abanyarwanda. Barangajwe imbere na Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric waje ku mwanya wa Kabiri na Nsengiyumva Shemu waje ku mwanya wa Gatatu.

- Amanota y'Agasozi ka Mbere yatangiwe mu Kivuruga yegukanywe n'Umufaransa Pierre Latour, ku mwanya wa kabiri haje Pablo Torres Arias akurikirwa na Lecerf William Junior ufite umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey).

- Abasiganwa nibasoza aka gace, bazakurikiraho agace karere muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka. Aho kuri uyu wa 6 bazahaguruka i Gicumbi berekeza i Kayonza, bakazanyura mu muhanda mushya wa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare.

Saa 11: 55”: Abakinnyi bayoboye 18 abandi ni: Latour na Doubey (TotalEnergies), Torres (UAE), Lecerf (Soudal-QuickStep), Blackmore na Kretschy (Israel-Premier Tech), Gomez (Polti-Kometa), Meens (Bingoal-WB), Dostiyev (Astana), Yemane na Mattheis (Bike Aid);

Donie na Currie (Lotto-Dstny), Rolland (Groupama-FDJ), Masengesho (Rwanda), Aman (CMC) na Arefayne (Eritrea). Latour, Yemane na Donie basigaye…

Saa 11:49”:Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 27, Yemane, Latour na Aman baracyayoboye.

Saa 11: 45”:Ku kilometero cya 15 (15Km), abakinnyi 20 barimo n'Umubiligi William Lecerf ufite umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey) bacomotse mu bandi.

Saa 11: 40”: Ku kilometero cya 11, igikundi cyafashe ba bakinnyi bane [Niyonkuru Samuel (Rwanda), Donie Milan (Lotto-Dstny), Alexander Salby (Bingoal-WB) na Dorn Vinzent (Bike Aid)] bari imbere. Bahise bagendera hamwe bayobowe n’Ikipe ya Astana.

Saa 11: 28”: Muhoza Eric ukinira Team Rwanda yongereye umuvuduko, ubu niwe uri imbere y’abandi.

Saa 11:23”: Abakinnyi bamaze kugenda Ibirometero 9, abakinnyi 4 bari imbere bari kurusha igikundi amasegonda 20.

Saa 11: 18”: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 6. Byukusenge Patrick wa Team Rwanda na Teugels ukinira Bingoal-WB basohotse mu gikundi.

Saa 11: 10”: Abasiganwa barimo Niyonkuru Donie Salby na Dorn bongereye umuvuduko bava mu gikundiho amasegonda 12”. Kugeza ubu Soudal-Quick Step niyo iyoboye igikundi.

Saa 11:06”:Abasiganwa bageze ku mugezi wa Mukungwa. Batangiye kubarirwa ibihe.

Saa 11:00”:Isiganwa rya gace ka Gatandatu karatangiye; abasiganwa bahagurutse. Baragenda Kirometero 3.7 bishyushya, barabarirwa ibirometero nyuma y’iyi ntera.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANDATU KA TOUR DU RWANDA 2024 I KIGALI


Primus yacu, iwacu muri Tour du Rwanda 2024
















































Manuele Tarozzi ukomoka mu Butaliyani niwe uheruka kwegukana agace ka Gatandatu, ubwo hakinwaga umwaka ushize, aho bavuye i Nyamata berekeza i Nyamirambo.

Mu bakinnyi 94 bari batangiye Tour du Rwanda hasigayemo 75. Masengesho Vainqueur, umukinnyi w'umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, yijeje abanyarwanda ko bashobora kwegukana aka gace.

Mbere yo guhagaruka, yabwiye InyaRwanda ati “Agace k'uyu munsi tukiteguye neza kuko karasorezwa ahantu hazamuka kandi Abanyarwanda tugerageza kuzamuka ndetse n'umuhanda turawuzi muri macye tumeze neza.

Akomeza ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko, ni uko uyu munsi hari ugutungurana gushobora kubaho tuka twakegukana aka gace.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko kubera isiganwa ryo kuri uyu wa Gatanu, imihanda ya Musanze-Gakenke-Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali, iza kuba ifunze saa 9h00-13h30 ariko aho amagare azajya atambuka, hazajya hafungurwa.

Akarere ka Nyarugenge aho isiganwa risorezwa kahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda; mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Baturage ba Nyarugenge n'abahagenda: kamwe mu duce turyohera ijisho mu isiganwa ry'Umukino w'amagare Tour du Rwanda ni ahitwa Kwa Mutwe! Kuri uyu 23/02/24 abatuye ku muhanda: Shyorongi-Nyabugogo-Kimisagara-Kwa Mutwe-Mont Kigali murahishiwe! Muzaze twihere ijisho.”

Ibyo wamenya ku Mujyi wa Kigali ugiye kwakira Tour du Rwanda

Kigali ni umurwa mukuru w'u Rwanda. Ni umujyi uherereye hagati mu gihugu ukaba ufite abaturage 1,095,000 (Ushingiye ku ibarura ryo mu mwaka wa 2019).

Ni wo mujyi nkingi w'ubukungu n' umuco by'igihugu. Imihanda yose yo mu gihugu ni ho itangirira akaba ari yo nkingi ya Transport. Ibiro bya za Ministeri, n'ibya Perezida wa Repubulika biri muri uyu Mujyi.

Kigali yashinzwe mu 1907 mu gihe cy'ubukoloni bw'Abadage (Ubudage) ushinzwe na Richard Kandt, ariko ntiwigeze uhinduka kapitali (Capital) y'u Rwanda kugeza igihe ubukoloni bwarangiriye (indépendance) mu 1962.


Amstel igarutse muri Kigali nyuma yo gususurutsa abo mu Ntara

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Kayishema Tity avuga ko ‘nyuma yo gususurutsa ab'i Huye, Musanze, Rusizi na Rubavu, Amstel igarutse ku murwa’. Ati “Muri Musanze byari ku rundi rwego.”

“Uretse kuba Amstel yahembye umukinnyi mishya, Pierre Latour wari utegereje imyaka 3 intsinzi. Musanze banyoye mu rugero batsirika ingwagasi y'icyaka. Kuri uyu wa Gatanu, ni abatuye ku muhanda Musanze - Kigali ariko by'mnwihariko ab'i Nyamidjos na Norvege.”

Kayishema avuga ko kuba Pierre Latour yaratsinze agace ka Gatanu ka ‘Individual Time Trial (TTT) byatumye yinjira mu bakinnyi beza 10 ba mbere ku rutonde rusange.

Umunyafurika mwiza yabaye Dawit Yemane ukinira Bike Aid washoje ku mwanya wa 12 mu gihe Umunyarwanda mwiza mu Kinigi yabaye Masengesho wasizwe 2'30".

Mugisha Moise yatakaje ibihe kuko yasoje asigwa 3'51" byatumye atakaza umwanya w'Umunyarwanda wa mbere wafashwe na Masengesho Vainqueur.

Pepjin Reinderink wari wambaye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) yabaye uwa 21 asizwe iminota 2'17" ubu ni uwa 16 asigwa 1'44" ku rutonde rusange.

Kuri Kayishema bisa “nk'aho noneho ibintu bitangiye kujya mu buryo kuko abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange bari gusiganwa umunota.”

Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b'imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n'Inteko y'Umuco, Munyangaju yavuze ko "Nk'uko Siporo n'Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk'Abanyarwanda."

Akomeza ati "Niba mu binyemereye rero, twese nk'abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire..."

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

73% by’ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n‘abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n‘aho kitagaragara.

Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y’izindi ndimi zemewe.

Abanyarwanda baracyafite icyizere!

Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

Nyuma y'isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy'imbere ariko bikanga.

Ati "Mu by'ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y'uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi..."

Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda 'kurusha indi minsi yose.

Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati "Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe."

Yavuze ko umusaruro w'Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali 'ibintu bishobora guhinduka'.


Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies niwe wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy’ubukerarugendo n’iwabo w’ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 31".

Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w’umukinnyi w’amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w’imyaka 30 y’amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n’ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

Yegukanye agace k’irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’. Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”



Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n’Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y’ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.

Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.




Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATANU KA TOUR DU RWANDA 2024




































AMAFOTO: Tour du Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND