RFL
Kigali

Irene Mulindahabi yapfushije mama we

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/02/2024 8:45
0


Umunyamakuru Irene Mulindahabi yagize ibyago byo kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umunyamakuru Irene Mulindahabi yashyize hanze ubutumwa bugaragaza ibyo yaganiriye na mama we mu burwayi bwe, atangaza ko uyu mubyeyi we yitabye Imana.

Muri ubwo butumwa, Irene Mulindahabi aba yihanganisha umubyeyi we amubwira kwizera Imana akirengagiza ububabare arimo kugira ngo Satani atamunyaga ubugingo bwe.

Uyu mubyeyi yari amaze igihe arembye dore ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize, yari arwaye ndetse ari mu burirwe bukomeye ariko we agakomezwa no kwizera.

Irene yakunze kujya agaragaza ukuntu yubaha cyane umubyeyi we kandi ko ibyo akora byose abikorera umubyeyi we ndetse ko aterwa ishema no kuba amufite.


Mama wa Irene Mulindahabi yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND