Kigali

Miss Aurore Kayibanda yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/02/2024 8:49
0


Nyampinga ufatwa nk'uwibihe byose, Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we we Jacques Gatera, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024.



Wabereye ahitwa Goodyear Phonix mu Mujyi wa Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari ashyigikiwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye ahantu hihariye, kandi witabiriwe n’abarimo Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, umunyamakuru usigaye utegura ibitaramo by’abahanzi muri iki gihe, Ernesto Ugeziwe, itsinda rya Charly&Nina, Cedruc, Lionel ukina Basketball n’abandi.

Ku wa 5 Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga w’urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y’urukundo.

Mu magambo ye ati “Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w’igikundiro n’ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”

Mu Ukuboza 2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w’ubuzima bwe. Yavuze ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami kubwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”

Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.

Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayacyesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu. 

Akavuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ati “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”


Kayibanda na Jacques batangiye paji nshya mu mubano w'abo, basezerana imbere y'amategeko

Abarimo Charly&Nina, Umunyamakuru Ernesto, Cedru utunganya amashusho y'indirimbo, Lionel ukina Basketball  bitabiriye umuhango wo gusezerana y'amategeko hagati ya Kayibanda n'umukunzi we


Imyaka ibiri irashize bari mu rukundo- Kayibanda na Jacque Gatera basezeraniye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Gusezerana imbere y'Imana- gusaba no gukwa, bizabera mu Rwanda


Abarimo Bad Rama na Cedru bitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko hagati ya Kayibanda na Jacques

Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye intambwe aba bombi bateye


Cedru uzwi cyane mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi yafashe amashusho y'umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko

Miss Aurore Kayibanda ku munsi udasanzwe mu buzima bwe na Jacques Gatera









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND