Kigali

Rayon Sports yafunguye iduka, ikora amateka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/02/2024 8:32
0


Rayon Sports yafunguye iduka ryayo rizajya rigurirwamo ibikoresho byayo yise 'Gikundiro Shop' ikora amateka yo kuba ikipe ya mbere ibikoze mu Rwanda.



Ku munsi w’ejo ku wa Kane taliki 22 Gashyantare 2024 nibwo iyi kipe y’ambara ubururu n’umweru iri duka yarifunguye ku mugaragaro.

Umunyabanga wayo,Namenye Patrick yahaye abantu bose ikaze ndetse anasobanura ko ibikoresho biri muri iri duka bigenewe abafana ba Rayon sprts ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Yagize ati”Ikaze  muri Gikundiro shop,iduka ricururizwamo ibikoresho  by’ikipe yacu ya Rayon Sports,twishimiye kubakira hano no kubaha ikaze mu gihe turimo kumurika iri duka ku mugaragaro no kubamurikira muri rusange ibikoresho birimo hano bigenewe abakunzi n’abafana ba Rayon Sports ariko n’abakunzi  b’umupira w’amaguru muri rusange.

Ni igikorwa tugezeho ku bufatanye batandukanye ariko byumwihariko Skol,umufatanyabikorwa wacu mukuru. 

Ikaze  rero ni igikorwa tugezeho ku nkunga y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kutuba hafi bakitabira mu kugura imyambaro.

Ngira ngo twaciye agahigo ko gucuruza imyambaro myinshi,  turashimira cyane abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye kuzigura ubu noneho tugiye no guca agahigo ko gucuruza ibindi bikoresho bitandukanye…..

Muri ibi bicuruzwa hari bimwe biriho amateka y’ikipe, ngira ngo mwabibonye.Hari n’ibindi bikorwa by’ikipe bitandukanye,umufatanyabikorwa wacu Skol ngira ngo muramubona  n’abandi nk’uko basanzwe bagaragara ku myambaro ndetse n’ayandi mateka y’ikipe tuzagerageza kuyagarukaho ku buryo umukunzi wa Rayon Sports yisanga mu bikorwa by’ikipe”.

Bimwe mu bikoresho biri muri 'Gikundiro Shop' iherereye mu nyubako ya CHIC  harimo imyambaro itandukanye,inkweto zifunguye n’amasaha biriho ibirango bya Rayon Sports ndetse n’amateka yayo. Mu Rwanda ni ubwa mbere mu mateka ikipe igize iduka ryayo abafana basangamo ibikoresho byayo.
  Ubwo ejo ryafungurwaga  ku mugaragaro hari hari n'abafana ba Rayon Sports 

Iduka rya Rayon Sports ryiswe 'Gikundiro Shop'  

Bimwe mu bicuruzwa biri mu iduka rya Rayon Sports harimo n'imyambaro itandukanye                                                                                            





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND