RFL
Kigali

Bite bya APR FC n'abanyamahanga bayo bamaze kurata ibikombe bitanu ?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/02/2024 6:34
0


PR FC yatangiranye uyu mwaka w'imikino ingamba nshya zo kuva kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda, ikavangamo abakomoka no hanze yarwo. Gusa abo bakinnyi kugeza ubu APR imaze gucibwa mu ntoki n'ibikombe bitanu bitandukanye kandi yarakoze amavugurura.



Muri uyu mwaka w'imikino, APR imaze gucibwa mu ntoki n'ibikombe bitanu birimo CAF Champions League, Mapinduzi Cup, Igikombe cy' Amahoro,  Igikombe cy'Intwari, ndetse na Super Cup yo mu Rwanda.

Kugeza ubu, APR ni iya mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Rwandan Primus Premier League. Muri shampiyona y' Rwanda kandi, APR imaze gukina imikino 20, gusa ku munota 46 ifite ntabwo iratsindwa umukino n'umwe.

 Ubwo APR ibifashijwemo n'abakinnyi bayo, nubwo imaze gukina imikino 20 itaratsindwa muri Shampiyona ya Primus Premier League, mu bindi bikombe yakiniye mu Rwanda no hanze yarwo, iyi kipe yagaragaje intege nkeya.

APR nyuma yo kubona ko igomba kuvugurura gahunda yo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda, ikazana  abanyamahanga, yatangiranye n'abakinnyi bakomoka hanze y'u Rwanda barimo Taddeo Lwanga, Pavel Nzila, Joseph Apam Assongue, Victor Mbaoma, Sharafeldin Shiboub Ali Abdelrahman? Nshimirimana Ismael? Pichiu na Salomon Binjeme Banga.

APR FC ikimara gukora amavugurura, igikombe cya mbere yatakaje ni Super Cup, ubwo yiteguraga uyu mwaka w'imikino wa 2923-24.

Mu mukino wa Super Cup, wahuje APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy' Amahoro. Uwo mukino wa Super Cup, warangiye Rayon Sports itsinze APR FC ibitego bitatu ku busa.

Indi mpamvu yatumye APR ihitamo gukinisha abakinnyi bakomoka mu mahanga, ni uko yabonaga itwara ibikombe by' imbere mu gihugu, ariko yagera mu marushanwa nyafurika, ikipe y'ingabo z'igihugu igasezererwa rugikubita.

Ibyo abo bakinnyi bazaniwe byo kugarura APR ku ruhando mpuzamahanga, byarangiye byanze, dore ko yasezerewe mu irushanwa rya CAF Champions League nabi.

CAF Champions League ni igikombe cya Kabiri APR yasezerewe nyuma yo kubura Super Cup. Muri CAF Champions League, umukino wa mbere APR yakinnye na Pyramid yo mu Misiri amakipe yombi anganya ubusa ku busa hano mu Rwanda.Umukino wo kwishyura, APR ntabwo iba yifuza nkumva bawugarukaho, dore ko mu Misiri yatsinzwe ibitego bitandatu bya Pyramid kuri kimwe cyayo.

Nyuma yo gukurwa mu marushanwa ya CAF Champions League, APR yerekeje muri Mapinduzi Cup, iki kikaba ari igikombe cya Gatatu cyari giciye APR mu myanya y'inyoki, nyuma yo gufata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y'urwanda.

Muri Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye uko ishoboye igera muri Kimwe cya Kabiri. Aho muri kimwe cya Kabiri cya Mapinduzi Cup, APR FC yakinnye na Mlandege FC. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nuko Mlandege iba isezereye APR kuri Penaliti.

APR FC ikimara gusezererwa na Mlandege FC muri Mapinduzi Cup, icyo cyari kibaye igikombe cya Gatatu kiyiciye mu myanya y'inyoki nyuma y'uko isinyishije abanyamahanga.

Igikombe cya Kane cyaciye APR mu myanya y'inyoki, ni igikombe cy' Intwari. APR FC inzira yayo mu gikombe cy'Intwari isa naho yari yoroshye, kubera ko itigeze ihura na mukeba wayo Rayon Sports.

Igikombe cy'Intwari, cyatangiriye muri kimwe cya Kabiri aho APR yatangiye ikina ndetse igakuramo Musanze FC. 

APR ikimara gukuramo Musanze FC mu gikombe cy'Intwari, yabyiniye ku rukoma nyuma yo kumenya ko mukeba wayo Rayon Sports yari yamaze gusezererwa na Police FC. 

Guhura na Police kuri APR FC, byari ibyo kwishimira icyo gihe, kubera ko Police FC yari imaze igihe yarahindutse intsina ngufi imbere ya APR.

Ku mukino wa nyuma mu Gikombe cy'Intwari, APR FC ntabwo yahiriwe no gukina na Police, kuko umukino warangiye Police FC yegukanye igikombe ku ntsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe cya APR, bityo APR iba itakaje irushanwa rya Kane muyo yitabiriye nyuma yo gukinisha abakinnyi bakomoka hanze y'urwanda.

 Igikombe cya Gatanu kimaze gutambuka APR FC ikibona, ni Igikombe cy'Amahoro. Iki gikombe APR imaze imyaka irindwi itazi uko gisa. Muri uyu mwaka w'imikino byabaye ibindi bindi, dore ko yasezerewe muri kimwe cya Kane, ikuwemo na Gasogi United.

Ubu APR FC, izajya ikurikira iki gikombe uko kiri kugenda, gusa ntabwo izagitwara kuko yamaze gusezererwa rugikubita.

Nubwo APR imaze gucibwa mu ntoki n'ibikombe bitanu bitandukanye, iracyafite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya Shampiyona, dore ko ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo mu Rwanda. Ikaba ifite amanota 46, ikaba itaratsindwa umukino n'umwe mu mikino 20 imaze gukina.


APR FC, yasezerewe mu Gikombe cy'Amahoro muri kimwe cya Kane, isezerewe Gasogi United


Ku mukino wa super Cup, Rayon Sports yatumye APR irata igikombe


Muri CAF Champions League, APR FC yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri


APR FC Kandi, muri Mapinduzi Cup yasezerewe na Mlandege muri kimwe cya Kabiri 


Mu bikombe APR FC imaze gutakaza, harimo n'Igikombe cy'Intwari yatakaje itsinzwe na Police FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND