Kigali

Amstel yahembye umukinnyi wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/02/2024 19:49
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye,Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo Amstel, rwahembye,Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024



Ibyishimo bikomeje kuba ibyishimo kubaturarwanda bihera ijisho isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda aho riri gukinwa ku nshuro ya 16.

Kuri uyu Kane hakinwaga agace ka 5 kavaga mu mujyi wa Musanze mu Kinigi mu ntera ingana n'ibilometero 13 aho abakinnyi basiganwaga n'ibihe( (Individual Time Trial) .

Byarangiye kegukanwe na Pierre Latour ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yakoresheje igihe kingana n'iminota 23 n'amasegonda 31.

Uyu mukinnyi w'imyaka 30 ukinira ikipe ya Total Energies yegukanye aka gace bihita bituma aza mu bakinnyi 10 ba mbere beza ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2024.

Umuterankunga mukuru muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka ,Amstel niyo yahembye Pierre Latour dore ko n'ubundi muri rusange ariyo ihemba umukinnyi wegukanye agace.

Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda,yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo.

 Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstel nk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


Amstel niyo yahembye Pierre Latour wegukanye agace k'uyu munsi muri Tour du Rwanda 2024

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda mu mwenda wa Amstel 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND