Abakunzi b'umuziki mu Mujyi wa Rubavu bataramiwe n'abahanzi bagezweho mu gitaramo cya Tour du Rwanda Festival giherekeza isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda 2024.
Iki gitaramo cyabereye ku mucanga wo ku nkengero
z'Ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024.
Abahanzi bataramiye abitabiriye barimo Bwiza, Kenny
Sol, Senderi Hit, Bushali, Danny Vumbi, Afrique na Mico The Best.
Ni igitaramo cyabanje gukomwa mu nkokora n'imvura
yaguye umuhanzi Senderi Hit akigera ku rubyiniro, ku buryo bamwe mu bitabiriye
babanje kujya kugama ariko abandi bayibyinamo.
Senderi Hit nawe yabafashije gusimbuka mu ndirimbo ze
zitandukanye zirimo 'Tuzarwubaka', 'Ntawabisenya Ndeba' n'izindi zatumaga
batsinda imbeho n'imvura.
Ibintu byaje guhindura isura ubwo Bushali yageraga ku
rubyiniro ari nabwo imvura yari ihise Abanya-Rubavu, baryoherwa n'igitaramo.
Abandi bahanzi baririmbye harimo Bwiza, Kenny Sol, Danny Vumbi na
Mico The Best bagiye baririmba indirimbo nke bitewe n'igihe cyari kikiri gito.
Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival bitegurwa na
Sosiyete ya KIKAC Music Ltd ifatanyije n'abafatanyabikorwa barimo FERWACY, MTN
Mobile Money Ltd, Bralirwa n'abandi.
Ab'i Musanze nibo batahiwe kuri uyu wa Kane tariki 22
Gashyantare 2024, mu gitaramo kirabera hafi y'isoko rya Goiko Market ryo mu
Mujyi wa Musanze.
Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye
bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo
nk’ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina,
Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.
Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro ryatangiye tariki 18 rikazasozwa tariki 25 Gashyantare.
Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u
Rwanda.
Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok
Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida
Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga
abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho
abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan
yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5
kuva Huye kugera I Musanze).
Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri
siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15
kuva ribaye mpuzamahanga.
Nyuma y’uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye
abakinnyi bagenzi be, mu magambo ye yagize ati “Gutsinda Tour du Rwanda ni
iby’agaciro kuri njye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa
rikomeye kandi rigoye cyane’’-
Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’ Kenny Sol yatanze ibyishimo ku banya-Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri 1: 55Am
Kenny yaririmbye yaririmbye yitaye cyane kuri zimwe mu
ndirimbo ze ziri kuri Extended Play ye
Ibitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival' bihuza abantu
b'ingeri zinyuranye ariko banywa Amstel
Muri ibi bitaramo, abaturarwanda bakangurirwa
gukoresha Momo Pay mu kwishyura, no kohererezanya amafaranga
Umuhanzikazi Bwiza yataramiye mu Mujyi wa Rubavu nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Huye
Bwiza yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album ye ya mbere 'My Dream
Umunyamuziki Mico The Best yaririmbye anaganiriza abitabiriye Tour du Rwanda Festival
Afrique ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi bamufashije
gususurutsa
abitabiriye iki gitaramo
Mu gitaramo nk'iki, buri wese abyina uko ashoboye
agatanga ibyishimo
Niyo Bosco yataramiye i Rubavu nyuma yo gusinya amasezerano muri Kikac
Umunyamuziki Danny Vumbi yongeye gutaramira mu Mujyi wa Rubavu nyuma y'igihe
TANGA IGITECYEREZO