Kigali

Diamond Platnumz yongeye gutera igikomere Zuchu

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:22/02/2024 14:58
1


Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye guteza impagarara nyuma y'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n'uwahoze ari umugore we Zari Hassan, ibintu abakunzi ba Zuchu batari kuvugwaho rumwe.



Ni amashusho Diamond yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza ari gutambukana n'uwahoze ari umugore we Zari Hassan, bafatanye akaboko ku kandi, arangije arenzaho ati: "Njyewe na mushiki wange, Zari Hassan".

Mu bitekerezo birenga igihumbi byatanzwe kuri ayo mashusho, abenshi bavuze ko bizwi ko aho 'yaciye hatajya haca urwango', bakavuga ko utapfa kwishinga abigeze gukundana cyane ko baba bafite na byinshi bahuriyeho.

Icyakora hari n'abandi bavugaga ko ayo mashusho Diamond yagaragaje ari buze gutera agahinda gakabije Zuchu bivugwa ko ari we bari mu rukundo muri iyi minsi.

Bakomeza kubwira Zuchu ko uwo yita umukunzi we 'Diamond', azamubabariza umutima  kuko ari umuntu uzwiho gukunda cyane abagore benshi, bityo ko ibyiza ari uko yamwikuramo. 

Icyakora Zuchu we yigeze gutangaza ko  ibyo nta kintu na kimwe bimubwiye kuba umukunzi we akunda abagore cyane kuko n'ubundi igihe kizajya kigera akamugarukira.

Urukundo aba bombi bavugwamo, abantu benshi barushidikanyaho, bamwe bakemeza ko ari agatwiko kugira ngo bavugwe hanyuma bicururize, ariko na none Nyina wa Zuchu akaba urwo rukundo ruvugwa hagati yabo atarwemera habe na gato kuko Diamond ataramuha inkwano.

Ku itariki ya 18 Gashyantare 2022, inkuru yabaye kimomo muri Afurika y'uko bazakora ubukwe bagashyingirana, gusa ariko byaje kumenyekana ko byari agatwiko bari bibereyemo.

Diamond na Zari Hassan babanye nk'umugabo n'umugore ariko baza gutandukana n'ubundi Zari amushinja kumuca inyuma cyane. Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri Tiffah na Nillan. 

Kuva batandukana, abana babyaranye n'ubundi bakomeje kubahuza kuko Diamond yakomeje kujya asura abana be kwa Zari mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ukabona ko birengagije ibibazo bagiranye ahubwo bakishimana kakahava.


Amashusho Diamond yashyizehanze ari kumwe na Zari akomeje kuvugisha benshi


Urukundo rwa Diamond na Zuchu abantu barushidikanyaho cyane

Reba indirimbo 'Mtasubiri' ya Diamond na Zuchu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maisha nijimbere10 months ago
    Zuchu nabe yihanganyemwo gato nawe Diamond azamugarukirahoo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND