Kigali

Ibihembo bitegereje uzegukana ikamba rya Miss World 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/02/2024 7:09
0


Irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 71, ni rimwe mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku Isi, arimo Miss Universe, Miss International, ndetse na Miss Earth.



Abakobwa basaga 120 bose bateraniye mu Buhinde, aho bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi rigiye gutangwa ku nshuro ya 71 rikamburwa Miss Karolina Bielawska urimaranye imyaka ibiri bitewe n’uko ryigeze gusubikwaho ntihatorwe undi.

Iri rushanwa ry’ubwiza, rifite amateka maremare bitewe ahanini n’uko rimaze igihe kinini ritangwa. Ubusanzwe, ryatangiriye mu Bwongereza ritangijwe na Eric Morley mu 1951 waje kwitaba Imana mu 2000 akarisiga mu maboko y’umugore we, Julia Morley wariyoboye kuva ubwo kugeza uyu munsi.

Mu 1951, nibwo Eric Morley yateguye irushanwa rya Bikini aryita ‘Festival Bikini Contest’mu rwego rwo kwifatanya n’u Bwongereza mu kwizihiza iserukamuco bari batangije. Icyo gihe iri rushanwa ryarakunzwe cyane mu itangazamakuru birangira ryiswe ‘Miss World.’

Bitangira, iri rushanwa ryari rigamije gusa guteza imbere umwenda wa Bikini, kuko wari uherutse kugezwa ku isoko.

Miss World 1951, Kerstin "Kiki" Hakansson ukomoka muri Suwede, niwe wegukanye ikamba aryambikwa yambaye Bikini biteza impaka zikomeye ku Isi.

Iri rushanwa ryabanje gutegurwa nk'irushanwa ry’iserukamuco ry’u Bwongereza, ariko Morley ahitamo kurigira irushanwa rya Nyampinga w’Isi rigomba kuba buri mwaka. Uyu mugore yahise aryandikisha mu izina rya ‘Miss World’ kuva icyo gihe, abahatana bagahatanira munsi yaryo.

Ariko kubera impaka zatewe no kwambikwa ikamba kwa Håkansson yambaye bikini, byatumye ibihugu bimwe na bimwe bikurikiza imigenzo y’idini cyane biterwa ubwoba no kohereza ababiharagariye muri ayo marushanwa y’ubwiza. Ibi rero byatumye abitabira iri rushanwa batangira kwambara imyenda yoroheje yo koga, kugeza nayo isimbujwe amakanzu meza mu 1976.

Umukobwa wegukana iri kamba, atoranywa hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo ubuhanga, ubwiza n’imico.

Uwatsinze ahabwa izina rya Miss World kandi akagaragara kenshi mu bikorwa byo gufasha, akazenguruka ibihugu binyuranye ashyira mu bikorwa umushinga we mu gihe cyose amara yambaye ikamba.

Karolina Bielawska wambitswe ikamba rya Miss World ku ya 16 Werurwe mu 2022 i San Juan muri Puerto Rico, ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko, akaba umunyamideli ukomoka muri Pologne.

 Uyu munyamideli ​​yegukanye izina rya Miss World mu 2021, aba umukobwa wa kabiri w’umunyapolonye wageze kuri iki cyubahiro nyuma ya Aneta Kręglicka wambaye iri kamba mu 1989.

Mu busanzwe, uwegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi aramenyekana ku rwego mpuzamahanga, agahabwa amafaranga akayabo n'izina ryifuzwa na benshi, akazenguruka Isi yose ku buntu mu bikorwa by'ubugiraneza. 

Si ibyo gusa kandi, kuko uyu mukobwa amara umwaka wose ahabwa ibirungo by'ubwiza, imyenda, inkweto yifuza, agakorerwa umusatsi, agahura n'inzobere mu by'imirire n'abanyamideli babigize umwuga, agahabwa n'ibindi byose yifuza.

Uretse ibyo byose, kwambikwa neza no gusa neza no gutembera aho ashaka ku Isi, utsindiye ikamba rya Nyampinga w'Isi ahita agirwa na 'Brand Ambassador wa Miss World Organization.'

Ku ikubitiro, abateguye irushanwa rya Miss World 2023 ryari riteganijwe kubera muri UAE, batangaje uwari kwegukana iri kamba yari guhembwa Miliyari hafi imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, bisobanuye ko biramutse bidahindutse, uwahiga abandi mu bakobwa basaga 120 bahataniye iri kamba uyu mwaka yahita yegukana ibyo bihembo. 


Uzegukana ikamba rya Miss World 2024 ateganirijwe ibihembo by'akataraboneka


Uzatorwa azasimbura Miss Karolina Bielawska umaranye imyaka ibiri iri kamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND