Kigali

Pastor Israella Umutesi ugiye kwimikwa yavuze ku iyerekwa yagize n'ihamagarwa ry'abari n'abategarugori -VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/02/2024 11:21
0


Pastor Umutesi Vedette Israella umushumba w’Itorero rya Living Water Source Temple, Imana yatoranije ikamuhindurira izina, agiye gusengerwa, akaba yagarutse ku buryo yisanze mu murimo w’Imana n'uko abari n’abategarugori bari guhamagarwa ariko benshi bakaba bakirwana no kumvisha iyabahamagaye ko yibeshye.



Pastor Israella wavukiye mu gihugu cy’u Burundi ari naho yigiye amashuri yisumbuye. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo yaje mu Rwanda ahakomereza Kaminuza muri KIST ubu yabaye CST. Yaje no kongeraho amasomo ya ‘Theology’.

Pastor Umutesi Vedette Israella ugiye kwimikwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024 muri Lemigo Hotel, yasobanuye uko Imana yamuhamagariye umurimo wayo, ariko we akabanza kubyanga kuko yumvaga atari iby’abagore.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Israella, yagarutse ku buzima bw’itorero muri iki gihe, avuga ko adasenga by'amaburakindi ahubwo ko ari urukundo afitiye umuremyi no  gutuma benshi barushaho kuyegera byuzuye. Yanavuze uko Imana yamuhaye izina rishya.

Yagize ati: ati: ”Bibiliya irabyemera abo Imana yagiye ihindurira amazina kubera impamvu runaka, nanjye ni uko yansanze. Byari muri 2018 ubwo Imana yari imaze kumpa iyerekwa ry’uyu murimo nyuma yaho irambwira ngo nguhinduriye amazina.”

Umushumba Israella witegura kwimikwa na Apotre Sosthene Serukiza, yakomoje ku izina "Israella" Imana yamuhaye nubwo itamusobanuriye impamvu, avuga ko bifite aho bihuriye n’isezerano yamuhaye ry’uko azabwiriza ubutumwa kugera no mu mahanga ya kure".

Yavuze ko yakuze nk’abandi afite intego z’ubuzima bwe bisanzwe, ariko akaba atari azi ko Imana imwifuzaho kuyikorera. Avuga ko yakuze ajya gusenga bisanzwe byo ku cyumweru kuko ababyeyi be banatabarutse bari Abagatolika.

Mu nkuru atajya yibagirwa mu nzira yo kuyobora itorero rya Living Water Source Temple, ni ukuntu yabanje kwinangira, akabanza kwanga umuhamagaro we ati: ”Mbere yaho naburanye n’Imana nyibwira ibi bintu ntabwo ari iby’abagore.”

Icyabimuteraga, avuga ko ari imvune yari yarabonye bigira, aho n'abagabo bibakomerana, ati: ”Ndumva atari iby’abagore birasaba imbaraga.”

Yongeraho ati”Cyane ko nabaye mu rusengero cyane, nabonye ukuntu bivuna gukorera Imana, nkabona n’abagabo birabavuna ku buryo n’abari babirimo numvaga mbubashye, numvaga mbatinye, mvuga nti aba bagore ni intwari numvaga atari umurimo w’abagore.”

Avuga ko yaje gusanga icyo atari ikibazo cye wenyine ahubwo ari ibintu biba ku bari n’abategarugori Imana ihamagarira umurimo wayo.

Ati: ”Abagore bamaze kubijyamo bari bameze nkanjye, turitinya. Ariko ubu ndumva ko impamvu batajyamo ni bwa bwoba ariko mu by’ukuri Imana iri guhagurutsa abagore, ariko benshi baracyafite bwa bwoba baracyaburana".

Ibi yabijyanishije n’impamvu ituma umubare w’abari n’abategarugori ukiri mucye mu ivugabutumwa. Ati: ”Agakiza ni ukuvuga ngo ubushake bwanjye ndaburetse, ngiye gukora ubushake bw’Imana.

Ariko twe turwana no kuburana, kuyihakanira no kuyereka ko bidashoboka, tuyereka ubwenge bwacu kandi Imana mu buhanga bwayo irakuzi kuruta uko wiyizi.”

Pastor Israella Umutesi avuga ko umuhamagaro we ari uwo kwereka ukuri gukwiriye umukristo kuko muri iyi minsi abantu bahugiye mu gushakira Imana n’ubutunzi mu nzira zitari zo.

Abisobanura muri ubu buryo: ”Imana yanyeretse isoko ko ngomba kuyobora abantu ku isoko nzima mu buryo butandukanye mu mwuka mu bugingo, mu mubiri, mu bifatika, yewe no mu mibanire yacu n’abandi.”

Kugeza ubu aritegura kwimikwa, ati”Ubu ntangiye kugenda byumva kuko ari bwo nari nkinjira muri uyu murimo mu buryo bufatika ntabwo numvaga ko bishobora kuba vuba ariko hari inshingano utakora utarimikwa.”

Agaruka ku bibazo bikomeye amadini n’amatorero biri kunyuramo, yagize ati: ”Ni byo no mu bintu byatumye ntinya uyu murimo ni uko twarebaga ku mbuga nkoranyambaga, tukareba inyigisho zihari;

Tukumva ibintu bihari hano hanze ukumva na we ubwawe ntuzabasha guhagaragara ngo na we ubihashye ubirwanye, ariko tuza gusanga si umurimo wacu ni uw’Imana.”

Impamvu ikomeye imwemeza ko ntacyaruta kuba mu Mana, Pastor Israella ayisobanura ahereye ku nkuru yihariye y’uburyo abantu bamubaza cyo abikorera kandi nta kintu mu kuri mu bifatika abuze.

Bati: ”Tubona usenga, ukunda Imana, ntubivanga, ufite ubuzima bwiza ntacyo ubuze tuzi ko abantu basenga ari abantu bameze nabi.”

Pastor Israellla abasubiza agira ati: ”Ntabwo dusenga kubera ko dushaka ibintu ku Mana, twegera Imana kubera ko tuyikunda, twegera Imana kubera ko dushaka kuyegereza abandi.”

Asobanura ko abantu bakwiriye guhaguka kuko mu Mana hari byose ati: ”Mu Mana hari byose, ibyo dushaka hanze no Mana birahari. Nuko wenda satani cyangwa se Isi bitanga mu buryo bwihuse bw'akanya gato ariko iby’Imana ni iby’igihe cyose.”

Yasobonuye ko umukristo nyawe ntakimutera ubwoba kuko aba azi ubushobozi bw’uwo yemeye ati: ”Ntabwo twihangana hano mu isi kubera amaburakindi, twihangana dufite ibyiringiro.”

Mu gusoza Pastor Israella yagize ati: ”Icyo nabwira abantu ni uko gukorera Imana biraryoshye, ejo bundi yaranganije irabwira ngo niba abakoresha abantu bashobora kubishyura ubwishingizi bw’ubuzima, njyewe mfite ubwishingizi burenze ubw’umukoresha cyangwa kompanyi runaka.”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA PASTOR ISRAELLA


Pastor Israella agiye gusengerwa kuba umushumba nyuma y'iyerekwa amaze igihe agizeYavuze ko Imana yamuhamagariye kuyobora abantu ku isoko y'ubuzima buzimaApotre Sostene ni we uzasengera Pastor Israella mu muhango uzabera muri Lemigo Hotel kuri uyu wa GatandatuYagarutse ku buryo Imana irimo guhamagara abari n'abategarugori gusa hakaba hakiri ikibazo cyo kwitinyaYasabye abantu kongera kugaruka ku rufatiro muri iki gihe isi ikomeje kugira impinduka zidasanzwe


VIDEO & PHOTOS: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND