RFL
Kigali

Prince Kiiz wabereye Bruce Melodie ikiraro kimuhuza na Shaggy yaba agiye gukura amata ku munwa Element?

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:22/02/2024 10:50
1


Abanyarwanda nibo baca imigani, bakagira bati 'Aho yonnye ihoramo', 'Aho iminsi y'urukundo yaciye ntihaca urwango' n'indi myinshi yerekana ko abantu babanye baba basubirana isaha n'isaha. None Prince Kiiiz ntiyakwisanga asangirira ku mbehe imwe na Element kandi yaranze ko amucura?



Kuwa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024 ku isaha ya saa kumi z'umugoroba ni bwo Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza i Nairobi mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bya Muzika.

Bruce Melodie usanzwe ubarizwa muri studio ya 1:55 Am, yatunguye benshi yiyambaza Producer Prince Kiiiz wo muri Country Records y'umushoramari Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, asiga Element Eleeh babana muri Label. 

Ni inkuru yasamiwe hejuru, hibazwa impamvu Bruce Melodie yitabaje Prince Kiiiz wo hirya kandi bavuga ko 'Ijya kurisha ihera ku rugo', 'Akimuhana kaza imvura ihise' n'izindi mvugo bakoresha ngo berekane ko umuntu yiyambaza uwe wa hafi cyangwa afashwa n'uwe wa hafi yewe ko n'ugiye kugira icyo akora ahera iwe mu nzu.

Ibi byatumye benshi bibuka ko Prince Kiiiz yahoze muri 1:55 Am ndetse bakeka ko yaba yanasubiyeyo. Ubusanzwe Prince Kiiiz yasinye muri 1:55 Am muri 2022 ubwo yamaraga gukora indirimbo 'Fake Ghee' ya Alyn Sano yatumye izina rye ryumvikana mu bantu.

Akimara gusinya muri 1:55 Am, yakoze indirimbo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie atuma izina rye ritumbagira cyane. Iyi ndirimbo yakoreye Bruce Melodie ni yo yabaye imbarutso yo guhuza Shaggy na Bruce Melodie birangira batekereje ko bayisubiranamo.

Icyakora ubwo Bruce Melodie yapangaga imishinga yo gusubiranamo 'Funga Macho' na Shaggy, uwari wayikoze mu buryo bw'amajwi ntiyari agihari kuko mu ntangiriro za 2023 ni bwo Prince Kiiiz yateye umugongo 1:55 Am yerekeza muri County aho yari abisikanye na Element wari wamaze gusinyira iyi nzu isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie.

Bruce Melodie yatunguye abantu ubwo yageraga kure umushinga wo gusubiramo 'Funga Macho' akiyambaza Prince Kiiiz wari waravuye muri 1:55 Am aho kuyikorana na Element wamwegereye.

Ibi abantu babitekerejeho mu buryo butandukanye, icyakora bakiyumvisha ko impamvu hiyambajwe Prince Kiiiz ari uko ari na we wari wakoze iya mbere bityo ko bitari kumvikana ukuntu akurwa mu ndirimbo yatangiye.

Mu kiganiro Prince Kiiiz yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko uburyo yari yarakoze iriya ndirimbo 'Funga Macho', bitari korohera Element cyangwa undi wese kuyikora nk'uko yari yayikoze.

Kuwa mbere ubwo Bruce Melodie yajyanaga na Prince Kiizi, byongeye kuzamura urujijo ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa niba Element yaba atarimo guterwa uw'inyuma na Bruce Melodie kubera ko nawe asigaye ari umuririmbyi cyangwa iyi kompanyi y'umushoramari Karomba Gael ikaba igiye kwisubiza Prince Kiiiz nk'uko byahoze mbere.

InyaRwanda yaganiriye na Noopja kugira ngo tumenye niba Prince Kiiiz yaba yajyanye na Bruce Melodie nk'umukozi wa Country Records cyangwa yaba yagiye binyuranyije n'amategeko agenga umukozi.

Noopja yavuze ko kuba Prince Kiiiz yajyanye i Nairobi na Bruce Melodie, nta kibazo kirimo kuko yemerewe gukorana n'abantu bose ashaka. Ati "Nta gikuba cyacitse kuba Kiizi yakajyanye na Bruce Melodie, n'ubundi asanzwe akorana nawe kuko bakoranye 'When she's around ' kandi Prince Kiiiz yari umukozi wacu".

"Nta kibazo kirimo rwose kuko ntabwo tumuzirika cyangwa ngo tumuheze kuwo ashaka gukorana nawe. Ni umunyamumuziki twebwe ntabwo tumuheza".

Noopja yavuze ko kuba 1:55 Am yitabaza Prince Kiiiz, ari uko hari icyo bamubonamo n’ubwo na Element bafite yabanje muri Country Records.

Icyakora n’ubwo bamwe babyita kwagura akazi, abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi, si ko babyemera ahubwo bavuga ko ari amareshyamugeni kugira ngo bisubize Prince Kiiz n’ubundi wahoze muri iyi kompanyi.

Umwe mu baganirije InyaRwanda, yagize ati: “Biriya ni ukureshya Prince Kiiiz kugira ngo asubireyo kuko amaze kwerekana ubuhanga bwe. Erega sinzi niba ubibona, Element amaze kuba umuhanzi cyane kurusha kuba Producer!

"Rero nk’abantu bazi ubwenge, bagomba gufata Kiiz bakamuha amafaranga menshi agasubirayo kuko iyo bamukuye ahandi arabahenda cyane kurusha uko yaba ari umukozi wabo.

Ikindi kuba Prince Kiiiz yarakoze ‘Funga Macho’ ikagera kuri Shaggy akayikunda, bakayisubiramo, ni ikimenyetso ko Kiiiz ari umuntu udasanzwe imbere ya 1;55 Am kandi Bruce Melodie akunda imikorere ye”.

Icyakora hari n’abandi babona ko atari ukuba Bruce Melodie akunze Prince Kiiz cyane kurusha Element, ahubwo ari uko Element afite umwanya muto ugereranyije, bityo akaba afite imishinga myinshi ya Bruce Melodie ku buryo yasigaye ayisoza.

Yagize ati “Njyewe simbibona nko kutagirira icyizere Element cyangwa se gushaka gutwara Prince Kiiz nk’uko nabonye abantu barimo kubivuga.

Njyewe nabonye ko Element afite imishinga myinshi yo gukoraho kandi ya Bruce Melodie, rero birumvikana ko kwiyambaza Prince Kiiz ari iby’igihe gito. Erega mwibuke ko album ya Bruce Melodie izarangira mbere kugira ngo ijye hanze mu kwa Gatanu”.

Icyakora hari n’abandi bavuga ko kuva Element yaba umuhanzi, atakirekurira umuhanzi mu buryo bwo kumuha ibitekerezo kuko nawe aba ashaka kwisigariza, ibi bigatuma Bruce Melodie ahindura icyerekezo.


Prince Kiiz wabaye Producer w'umwaka yabaye isereri mu mitwe y'abanyaRwanda


Bruce Melodie yatumye benshi bibaza kuri Element na Prince Kiiiz

Element yibajijweho na benshi niba gukora umuziki aririmba bitazatambamira umwuga wo gutunganya imiziki asanzwe akora








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonny6 months ago
    Amatiku tayali murayatangije nkinyarwanda.com





Inyarwanda BACKGROUND