RFL
Kigali

Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 - AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:22/02/2024 10:54
0


Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya TotalEnergies yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 (Individual Time Trial) kakiniwe i Musanze kagasorezwa mu Kinigi ku ntera ya 13Km, ku gicumbi cy’ubukerarugendo n’iwabo w’ingagi zo mu Birunga. Yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 31".



Aka gace kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, kasize Umubiligi William Junior Lecerf wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey), ihabwa umukinnyi ufite ibihe bito ku rutonde rusange.

Pierre Latour wegukanye agace ka Gatanu yavutse ku wa 12 Ukuboza 1993. Ni Umufaransa w’umukinnyi w’amagare wabigize umwuga, ubarizwa mu ikipe ya TotalEnergies.

Latour w’imyaka 30 y’amavuko yasinye muri TotalEnergies avuye muri AG2R La Mndiale. Icyo gihe yavuze ko igihe cyari kigeze kugirango ajye kugerageza amahirwe n’ahandi. Yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri iriya kipe ari avuyemo

Yegukanye agace k’irushanwa Vuelta a España; kandi yatwaye inshuro ebyiri irushanwa rya French National Time Trial Championships.

Uyu musore areshya na 1.80 m akagira ibiro 64 kg. Mu 2020, nibwo Latour yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri na Total Direct Énergie.

Mu Kinigi aho abasiganwa basoreje, ni umujyi muto uri munsi y’ibirunga, iwabo w’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye cyane ku Isi.

Aka gace ka Gatanu ni kari gasanzwe muri iri siganwa, kuko ari agace gafite Kirometero nkeye ugereranyije n’utundi duce abasiganwa bagenze/bazagenda.

Buri mukinnyi iyo atsimbuye bamubarira ibihe, ubundi hakarebwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito.

Buri mukinnyi kandi ibihe yakoresheje byongerwa kubyo yari afite ubundi hagakorwa urutonde rusange rugaragaza umaze gukoresha ibihe bito.

Abasiganwa bahagurukiye i Musanze, imbere y'umuhanda ujya kuri Gare, bazamuka mu muhanda ugana kuri sitade Ubworoherane, bakomereza mu Kinigi.

KURIKIRANA UKO IRI SIGANWA RYA GACE KA GATANU KA TOUR DU RWANDA KAGENZE

Saa 14:30: Abakinnyi bose 79 bamaze guhaguruka.

Saa 14:27”: Latour ukinira TotalEnergies niwe ufite ibihe byiza (Best provisional time) aho yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31.

Saa 14: 23’: Umubiligi Milan Donie w’imyaka 19 ukinira Lotto Dstny Dev ni we umaze gukoresha ibihe bito. Yakoreshe iminota 24' n’amasegonda 42'' ku ntera ya 13Km.

Saa 13: 58’: Ibihe abakinnyi 5 basoje bakoresheje: Dillon Geary (Afurika y'Epfo): 26'34''; Jelle Harteel (Soudal-QuickStep): 27'53'', Solomon Mekuria (Eritrea): 28'17'', Gregory Mayer (Mauritius): 28'19'' na Viachaslau Shapkouski (May Stars): 28'48''

Saa 13:40’: Viachaslau Shapkouski ukinira May Stars yakoresheje iminota 28 n'amasegonda 48. Gregory Mayer ukinira Mauritius yakoresheje iminota 28 n'amasegonda 19.

Solomon Mekuria ukinira Eritrea yakoresheje iminota 28 n'amasegonda 17. Shemu Nsengiyumva ukinira May Stars. Jelle Harteel ukinira Soudal-QuickStep, yakoresheje iminota 27 n'amasegonda 53.

Saa 13: 25’:Viachaslau Shapkouski (May Stars) yageze i Nyange amaze gukoresha iminota 13 n'amasegonda 10.

Saa 13:00’: Viachaslau Shapkouski ukinira May Stars yo mu Rwanda, ni we mukinnyi wa mbere uhagurutse yerekeza mu Kinigi. Uyu mukinnyi wa nyuma ni we wabimburiye abandi mu gihe usoza ari Pepijn Reinderink wa mbere muri rusange.

Saa 12: 58’:Umukinnyi wegukana aka gace ashobora no kuba ariwe uzegukana Tour du Rwanda

Intara y’Amajyaruguru yahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda. Mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Intara y’Amajyaruguru uyu munsi ni yo itahiwe kuryoherwa n’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda. Abasiganwa barahera mu mujyi wa Musanze berekeza mu Kinigi ku gicumbi cy’ubukerarugendo.”

Mu butumwa bwo kuri X, Akarere ka Musanze kanditse kati “Uburyohe bw’ igare bugarukanye na Tour du Rwanda iwacu i Musanze. Abasiganwa barahera mu mujyi berekeza mu ntanzi z’ ibirunga mu Kinigi ku gicumbi cy’umukino w’ amagare Africa Rising Cycling Ctr(Rwanda). Abakunzi b’iri siganwa muze turyoherwe.” 


Amstel yahembye Pierre Latour wahize abandi akegukana agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 


Pierre Latour mu mwambaro wa Amstel nyuma yo guhiga bagenzi be mu gace ka Gatanu








Pierre Latour yegukanye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe Musanze- Kinigi ku ntera ya 13 Km 


William wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, ni we ufite umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey)





Imvura yajojobye mu Kinigi ntiyabuza abasiganwa gukomeza umukino


Abakunzi b'igare ntibakanzwe n'imvura yajojobye- Kuko bari ku mihanda bihera ijisho








Aka Gace ka Gatanu kakiniwe muri Musanze, Akarere gacumbikiye Ikigo cy'Iterambere cy'Umukino w'Amagare




Latour yakoresheje iminota 23 n'amasegonda 31 kuri Kilometero 13


Donie yakoresheje iminota 24 n'amasegonda 42' kuri Kilometero 13

















Minisitiri Munyangaju yasabye abari muri siporo kunoza Ikinyarwanda

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda ya 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abakunzi b'imyidagaduro na Siporo gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

Mu butumwa bwo ku rubuga rwa X bwatambukijwe n'Inteko y'Umuco, Munyangaju yavuze ko "Nk'uko Siporo n'Imyidagaduro biduhuza ni nako ururimi rwacu ruduhuza twese nk'Abanyarwanda."

Akomeza ati "Niba mu binyemereye rero, twese nk'abitsamuye, duhagurukire icyarimwe twiyemeze kunoza neza Ikinyarwanda; kuko ni ishema kuvuga ururimi rwawe kavukire..."

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagenda cyangwa abakorera ahahurira abantu benshi bavanga indimi.

73% by’ababajijwe bagaragaje ko bajya bavanga indimi cyane cyane mu mvugo, mu gihe 23% bahamya ko batajya bavanga indimi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko, muri Kigali, Ikinyarwanda gifite umwanya mugari mu mvugo, Igifaransa kigakoreshwa n‘abantu bake, naho Igiswayire kikaba gisa n‘aho kitagaragara.

Icyongereza kihariye umwanya munini ahahurira abantu benshi, kikaba kiza imbere cyane y’izindi ndimi zemewe.

Agace ka Kane kasorejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, karangiye kegukanwe n’Umubiligi William Junior; ndetse kuri uyu wa Kane yitezwe na benshi mu gusiganwa i Musanze.

Ibi byatumye William aba Umubiligi wa kabiri utwaye agace ka Tour du Rwanda nyuma ya Smet Guy wagatwaye mu 2011.

Ngendahayo ntiyahiriwe n’isiganwa!

Umusore witwa Ngendahayo Jérémie ukinira May Stars yakuwe muri Tour du Rwanda bageze ku Gace ka Kane kanikiwe Karongi-Rubavu.

Ni nyuma yo gufata ku modoka. Yaciwe amande y'ibihumbi 290 Frw, anakurwaho amanota 50 ku rutonde rw'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare ku Isi, UCI.

Abanyarwanda baracyafite icyizere!

Mugisha Moïse wa Java Inovotec ni we Munyarwanda uri hafi ku rutonde rusange, arushwa amasegonda 7 na Pepijn Reinderink.

Nyuma y'isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, yatangaje ko Tour du Rwanda ikomeye, ashingiye ku kuba bagerageza guca ku gikundi cy'imbere ariko bikanga.

Ati "Mu by'ukuri Tour du Rwanda irakomeye! Kubera ko aba bagabo nturi kugera imbere ntibari kwemera ko agerayo, kubera y'uko bose bari mu bihe bingana. Abenshi muri 40 baranganya ibihe, urumva rero Tour du Rwanda icyari mbisi..."

Uyu musore asanzwe akorera imyitozo mu Karere ka Musanze. Yavuze ko amaze igihe kinini atekereza kuri aka gace ka tanu ka Tour du Rwanda 'kurusha indi minsi yose.

Ni agace katazamuka cyane ariko kandi katanamanuka cyane. Ati "Urumva umuntu akoze ikosa gatoya, hari hantu abantu bashobora kumwongerera ibihe."

Yavuze ko umusaruro w'Abanyarwanda kugeza ubu atari mubi, kuko bari hafi mu bihe ngenderwaho. Yizera ko muri Kigali 'ibintu bishobora guhinduka'.

Musanze, Umujyi w’Ubukerarugendo

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyijweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu.

Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

-Ubuso/km2: 530.2;Ubucucike/km2: 694,Abaturage: 368,267,Imirenge: 15,Utugali: 68,Imidugudu: 432

Muri Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyatangaje ko ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na miliyoni 131$ mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021.

Mu 2023, RDB yatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023.

Tour du Rwanda ihageze ibisikana n’umuhango wo Kwita Izina

Kuya 1 Nzeri 2023, u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi 23 baheruka kuvuka mu muhango uzwi cyane nko “Kwita Izina”. Abana 23 b’ingagi nibo bahawe amazina, 13 muri bo (57%) ni ingagi z’ingore.

Kuva uyu muhango watangira abana b'ingagi barenga 300 bamaze guhabwa amazina.

Amazina yahawe abana b’ingagi ndetse n’abise amazina:

1.Kevin Hart (umunyarwenya) – Gakondo

2.Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi

3.Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation) – Ingoboka

4.Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) - Intiganda

5.Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa Okoye) – Aguka

6.Anders Holch Povlsen (umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Bestseller) - Umutako

7.Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) - Ikirango

8.Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) – Ramba

9.Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo

10.Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) – Urunana

11.Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) - Inshingano

12.Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry’imodoka) – Impundu

13.Jonathan Ledgard (umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo

14.Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M'Baku) - Intarumikwa

15.Elvine Ineza (Umunyeshuri w’imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye i Musanze) – Nibagwire

16.Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na Arsenal) – Jijuka

17.Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we w’umunyamideri) - Narame

18.Andrew Mitchell (umunyapolitike w’Ubwongereza) – Mukundwa

19.Nick Stone (umukuru w’ikigo Wilderness) – Umucunguzi

20.Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n’umugore we umunyamideri) - Turumwe

21.Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha

22.Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire

23.Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) – Murare


William yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, niwe wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.

Uyu mubiligi asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’. Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”


Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n’Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y’ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.


Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.


Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.


Tour du Rwanda iherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi- Musanze na Kigali nibo batahiwe

Igitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone y'Umujyi wa Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni nyuma y'uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w’imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn.

Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo 'Kurura'.

Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda, ndetse igitaramo cya kabiri cyabereye i Rubavu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

I Musanze barakira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024 n’aho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa n'aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA KANE KA TOUR DU RWANDA 2024- RUSIZI- RUBAVU






MTN Mobile Money yeregereye abakiriya bayo muri iki gihe cya Tour du Rwanda




















































Inyubako ya "Chateaux Le Marara" iherereye Karongi- ku muhanda abasiganwa banyuzeho- Aha niho hakorewe amashusho y'indirimbo 'Fou de Toi'


Tour du Rwanda 2024 yageze ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, Umujyi w'Abanyabirori












KANDA HANO UREBE UKO PIERRE LATOUR YAGEZE KU KWEGUKANA  AGACE KA GATANU

">

AMAFOTO: Tour du Rwanda 2024

VIDEO: Eric Munyatore-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND