Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC kuri penariti mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w'igikombe cy'Amahoro ihita ikomeza muri 1/2.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu Saa kumi n'ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium aho Gasogi United ariyo yari yakiriye.
Watangiye ikipe ya APR FC ihererekanya ariko ikabikorera mu kibuga hagati abakinnyi nka Ismail Pitchou na Alain Bacca babonana neza ariko kugera imbere y’izamu ntibikunde.
Ku munota wa 18 Uwitwa Victor Mbaoma yarekuye ishoti riremereye
ryashoboraga kuvamo n’igitego ariko ba
myugariro ba Gasogi United barishyira muri koroneri itagize ikivamo.
Ikipe y’ingabo z’igihugu
yakomeje gusatira cyane kurusha Gasogi United inarata uburyo bwinshi imbere y’izamu
nk'aho Apam Bemol yazamuye umupira mwiza ashaka Victor Mbaoma ariko ararangara birangira
umupira atagize icyo awumaza.
Mbere yuko igice cya mbere
kirangira Gasogi United nayo yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu rya APR FC aho
uwitwa Panzi yarahawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ariko awirutseho agiye kuwufata aranyerera
uramurengana.
Mu gice cya kabiri ikipe y'Ingabo z'igihugu yaje ikomeza gusatira ariko umunyezamu wa Gasogi United, Dauda akitwara neza ayikuramo.
Umukino wakomeje Gasogi United nayo inyuzamo igasitira binyuze cyane kuri rutahizamu wayo, Panzi gusa ibijyanye n'igitego bikomeza kuba ikibazo.
Bigeze mu minota 75 amakipe yombi yatangiye kugabanya gusatira aho yatanyiga ko hari iyakwinjizwa igitego bikaza kugorana kwishyura.
Habura iminota micye ngo umukino urangire Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye yabonye amahirwe imbere y'izamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y'izamu gato cyane ndetse abantu muri sitade bari bahaguritse bazi ko igitego cyagiyemo.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hahita hitabazwa penariti kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza muri 1/2 dore ko n'umukino ubanza wari warangiye nabwo ari 0-0.
Kuri penariti ikipe ya Gasogi United yahise yinjiza 4 naho APR FC yinjiza 3 ihita iyesezerera gutyo.
Muri 1/2 biteganyijwe ko Gasogi United izahura na Police FC yasezereye Gorilla FC muri 1/4.
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Gasogi United yasezereye APR FC kuri penariti 4-3 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 w'igikombe cy'Amahoro ihita ikomeza muri 1/2
Bumwe buryo APR FC yabonye imbere y'izamu ariko umunyezamu wa Gasogi United akabyitwaramo neza
Ubwo abafana binjiraga muri Kigali Pelé Stadium imvura igwa
Umutoza wa APR FC Thierry Froger n'umwungiriza, babara uko umukino uhagaze nubwo byarangiye basezerewe na Gasogi United kuri penariti
Gasogi itanze ibyishimo itsinda APR FC
Kirasa Alain utoza Gasogi United,abwira abakinnyi be uko bitwara mu mukino
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO