RFL
Kigali

MTN yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umunyafurika mu gace ka Kane ka Tour du Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2024 20:30
0


Sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda ibinyujije muri MOMO, yahembye umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umunyafurika mu gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024, kavaga mu karere ka Karongi kerekeza i Rubavu.



Guhera tariki 18 Gashyantare 2024 mu Rwanda hari kubera isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka ibice bigize u Rwanda rya Tour du Rwanda 2024.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwaga agace ka 4 kavaga mu karere ka Karongi Kagera i Rubavu ku ntera y'ibilometero bingana na 93. 

Byarangiye kegukanwe n'Umubiligi William usanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. 

Nubwo uyu mukinnyi ariwe wegukanye agace ariko ntabwo ariwe wahembwe gusa kubera ko hatangwa ibihembo no ku bandi bakinnyi baba bitwaye neza.

Muri ibi bihembo harimo n'igitangwa na MTN ibinyujije muri MOMO aho iri guhemba umukinnyi mwiza ukiri muto w'Umyafurika muri iyi Tour du Rwanda.

Uyu munsi cyatwawe na Aklilu Arefayne usanzwe ukinira Eritrea n'ubundi wanagitwaye mu duce duheruka 3 duheruka.

Uyu mukinnyi wavutse muri 2004 asanzwe akinira ikipe ya Wanty-ReUz-Technord yo mu Bubiligi.

Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame uyobora ati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakitiya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiriya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse Miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.


Aklilu Arefayne  wahembwe na MTN ibinyujije muri MOMO 




">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND