Mugisha Moise yatangaje ko kuba bafite amarushanwa make biri mu bituma bari kugorwa na Tour du Rwanda.
Ku
nshuro ya gatatu yikurikiranya, Mugisha Moise yongeye kurangiriza mu gikundi
cya mbere cya Tour du Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga agace ka 4 ka
Tour du Rwanda 2024, Mugisha Moise yongeye kuba umukinnyi w'umunyarwanda uje
hafi.
Mugisha
Moise yaje ku mwanya wa 18 anganya ibihe na William Junior Lecerf wabaye uwa
mbere akoresheje amasaha 2, iminota 19 n'amagonda 22. Nyuma y'aka gace, Mugisha
Moise aganira n'itangazamakuru, yavuze ko kuba bafite amarushanwa make biri mu
bituma bari kugorwa cyane.
Yagize ati: "Aba bakinnyi bavuye mu masiganwa akomeye, nk'ubu hari abakinnyi turi gukina nabo kuva uyu mwaka watangira bamaze gukina amasiganwa arenze abiri. Njyewe iri ni isiganwa rya mbere ndi gukina urumva ko tutari ku rwego rumwe.
Nibura umuntu agerageza gusoreza hamwe nabo kugira ngo ibihe bikomeze kungana, naho gutsinda byo birakomeye ariko birashoboka kuko haracyabura iminsi ine
yose".
Mugisha
Moise agaruka ku gace kazakinwa kuri uyu wa Kane, yavuze ko bazakoresha imbaraga
zabo zose. Ati: "Ejo nabyo birashoboka umuntu gukina ku giti cye, iyo
ugerageza kwihanganira uburibwe bw'umusozi, hari byinshi wakora, ariyo mpamvu
navuga ko ejo hashobora kuba ikintu kandi gikomeye cy'impinduka.
Kuri
ubu, Mugisha Moise ni we munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku
mwanya wa 17 akaba arushwa amasegonda 7 n'umukinnyi wa mbere.
Mugisha Moise yatangaje ko ari kurwana n'uko igikundi cya mbere kitamushyiramo ibihe binini, ubundi akazarwana nyuma
TANGA IGITECYEREZO