Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yavuze ko kwakira Tour du Rwanda ari gihamya y'uko u Rwanda rufite amahoro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare, ni bwo irushanwa rwaTour du Rwanda ryakomezaga, hakinwa agace ka kane. Aka gace, kahagurutse mu karere ka Karongi kerekeza mu Karere ka Rubavu.
Rwari urugendo rwa Kirometero 93, aho Williams Lecerf ukinira Soudal Quick-Step, ariwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 2 iminota 19 n'amasegonda 22.
Nyuma y'iri siganwa, Mayor wa Rubavu yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, yemeza ko kwakira Tour du Rwanda ari ikimenyetso cy'amahoro u Rwanda rufite.
Yagize ati: "Nk'akarere ka Rubavu twishimiye kwakira isiganwa rya Tour du Rwanda, kandi murabona
ko abaturage bishimye. Kwakira Tour du Rwanda biragaragaza ko dufite amahoro,
umunyarwanda hano i Rubavu ndetse n'i Rusizi ameze neza nta kibazo afite arajya
mu kazi. Ubu baje kureba igare, mu kanya barajya mu kazi kabo, nta kibazo bafite
bari mu mahoro turaryamye kandi namwe muryame musinzire."
DR
Congo imaze iminsi igaragaza ubushotoranyi ku Rwanda by'umwihariko mu Karere ka
Rubavu aho ingabo za Leta y'iki gihugu zigerageza kwinjira mu Rwanda ku
bwende, ndetse bakanarurasaho, ariko bagasanga umutekano w'u Rwanda
ntunyeganyega.
Guverineri Dushimimana Lambert yemeza ko u Rwanda rufite umutekano ku buryo ntacyabuza Tour du Rwanda kuzenguruka igihugu cyose
William Junior wari wabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, ni we wegukanye agace ka kane
TANGA IGITECYEREZO