Kigali

Bruce Melodie yisubije Kenny Sol

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:21/02/2024 17:04
0


Umuhanzi Kenny Sol wabaye muri Igitangaza Music ya Bruce Melodie, yamaze gusinya muri 1:55 Am ireberera inyungu uyu muhanzi.



Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Say my name, One more time' yakoranye na Harmonize n'izindi.

Yatangiye kuririmba by'umwuga ubwo yasozaga amasomo y'umuziki mu ishuri rya Nyundo, atangira aririmba mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n'abahanzi Bill Ruzima na Mozzy Yemba Boy. Iri tsinda yaje gutandukana naryo ubwo ryari risenyutse muri 2019.

Kenny Sol yaje gusinya mu Igitangaza Music ya Bruce Melodie muri 2019, atangirana urugendo na mugenzi we Juno Kizigenza bamaranyemo umwaka umwe nawe baratandukana. Kuri ubu Kenny Sol yamaze gusubirana na Bruce Melodie.

Amakuru InyaRwanda yamenye n'uko umuhanzi Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 Am y'umushoramari Coach Gael. 

Abari kumwe na Bruce Melodie muri Kenya aho ari mu bikorwa bya Muzika by'umwihariko gusoza album ye yise "Sample" izajya hanze mu kwa Gatanu, bavuga ko yamaze kubatangariza iyi nkuru yo gusinya kwa Kenny Sol n'ubwo batavuga igihe yasinye.

Umwe mu bantu ba hafi, batifuje ko tubavuga, yagize ati "Kenny Sol yamaze gusinya muri 1:55 Am, twebwe Bruce Melodie yamaze kubitubwira rwose kandi byemejwe". Uyu muhanzi akaba agiye gusangamo Bruce Melodie babanye mu Igitangaza Music, Element na Ross Kana.

Bruce Melodie yagaragaje ko yakunze impano n'inganzo ya Kenny Sol kuva bakorana kugeza n'igihe bari baratandukanye kuko ubwo Harmonize wo muri Tanzania yazaga mu Rwanda aje gukorana indirimbo na Bruce Melodie, yahujwe na Kenny Sol nawe bakorana indirimbo 'One More Time'.

Kenny Sol yakomeje kugaragaza gukorana na 1:55 Am binyuze mu ndirimbo yagiye akorerwa na Producer Element. Bruce Melodie bivugwa ko afite imigabane muri 1:55 Am, yakoranye indirimbo ebyiri na Kenny Sol 'Ikinyafu' na 'Igitangaza' ya Juno Kizigenza.

Kugeza ubu Bruce Melodie arimo kubarizwa muri Kenya aho ari kumwe na Producer Prince Kiiiz, Jean Luc usanzwe umurindira umutekano na Kenny Mugarura, murumuna wa Coach Gael.

Kenny Sol yasinye muri 1:55 Am

Bruce Melodie yabaye imbarutso yo gusinya muri 1:55 Am kwa Kenny Sol

Coach Gael nyiri 1:55 Am akaba ayifatanyije na Made Beats na Mike Nshuti ureberera inyungu Bruce Melodie umunsi ku munsi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND