Kigali

Abakobwa 117 mu myambaro yihariye! Ibyaranze itangizwa rya Nyampinga w’Isi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/02/2024 11:46
0


Abakobwa 117 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi, nibo bateraniye i Delhi mu Buhinde, ahatangirijwe iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 71 ku mugaragaro.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, ni bwo hafunguwe ku mugaragaro irushanwa rya Miss World 2024. Abakobwa 117 baturutse impande n’impande ku isi bose baraye bateraniye kuri Ashoka Hotel maze batangiza irushanwa.

Mu makanzu meza abereye ijisho aranga imico y'ibihugu byabo, aba bakobwa bose basaga na bicye ubwo batambukaga kuri 'stage' y'iyi hoteli yari itatse amabara y'ibendera ry'u Buhinde.

Nyuma y'imyaka 28, u Buhinde bwongeye kwakira irushanwa rya Miss World riba rihanzwe amaso n'Isi yose. Mu kiganiro abategura iri rushanwa ndetse n'abegukanye iri kamba mu myaka itanu ishize baherutse kugirana n'itangazamakuru, batangaje ko ari amahirwe adasanzwe ku Buhinde kandi hitezwe ko ubukerarugendo bwaho buzazamuka ku kigero kigaragara.

Ubwo aba bakobwa bose bahataniye ikamba batambukaga mu myiyereko idasanzwe bajya kuri 'stage,' Nyampinga wambaye iri kamba, Miss Karolina Bielawska aherkejwe na Miss Vanessa Ponce De Leon wabaye Nyampinga w'Isi wa 68, bahaye ikaze Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization, Jilia Morley ngo afungure irushanwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Julia n'akanyamuneza kenshi yavuze ko yishimiye kuba agiye kumara mu Buhinde igihe kigera ku kwezi, aho yitabiriye kimwe mu bikorwa bigize iri rushanwa cyiswe 'Beauty with a Purpose.'

Uyu muyobozi kandi, yakomoje kubyo bagiye gukora muri iki gihe bagiye kumara mu Buhinde, aho yagize ati: "Intego yacu ni ugukusanya inkunga y'abana kandi u Buhinde bwaradufashije cyane! Imana ihe umugisha abana bo ku mihanda yo mu Buhinde. Bashobora kuba abami b'ejo turamutse tubibemereye."

Binyuze mu myambaro yihariye, imideli, imitako, imikufi, ingofero n'ibindi byinshi bari bitwaje, abakobwa bose bagaragaje ubudasa bw'ibihugu byabo baturutsemo.

Usibye ubwiza budasanzwe bwagaragaye muri iri rushanwa, mu tundi dushya twaharanzwe nuko Iraq nayo yabashije kwitabira Miss World ku nshuro yayo ya mbere, naho Bolivia igahagararirwa n'umwangavu w'imyaka 16 y'amavuko.

Sini Shetty uhagarariye u Buhinde muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 71, yatangaje ko adahagarariye igihugu cye gusa ahubwo ari nawe uyoboye abazayobora gahunda zose z'ibi birori.

Uyu mukobwa watangije indamukanyo y'igihinde yagize ati: "Muraho neza Delhi, nitwa Sini Shetty. Ntewe ishema no guhagararira igihugu cyigisha isi agaciro k'urukundo, amahoro... u Buhinde budasanzwe!

Miss Karolina witegura gutanga ikamba, yifurije buri mukobwa wese witabiriye amahirwe masa no kuzishimira inshuti azahakura. Yagize ati: "Igice cyiza kuruta ibindi nakuye muri iri rushanwa ni ubucuti bwari buri hagati y'abakobwa. Mbikuye ku mutima ndifuriza aba bakobwa kwishimira buri gace kose kagize uru rugendo."

Biteganijwe ko ibirori bisoza irushanwa rya Miss World 2024 bizaba tariki 9 Werurwe, bikabera kuri Jio World Convention Centre mu mujyi wa Mumbai.


Abakobwa bose 117 batambuka mu myambaro yihariye iranga ibihugu byabo


Irushanwa rya Miss World ryatangijwe ku mugaragaro


Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 71








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND