RFL
Kigali

William Lecerf yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe i Rubavu- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:21/02/2024 9:40
0


William Lecerf wabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023, yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024. Yakoresheje amasaha abiri, iminota 19 n'amasegonda 22.



Umubiligi William asanzwe ari umukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team. Yahize bagenzi be 90 yegukana aka gace kane kasorejwe i Rabavu, iwabo w’uruganda rweganga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa, rukora ibinyobwa birimo Amstel.

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda kakinwe ku ntera y'ibilometero 93, ariko Pepijn Reinderink yakomeje kwambara umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey).

Mugisha Moise niwe munyarwanda waje hafi kuko yaje mu gikundi kimwe n'uwa mbere. Mugisha Moise kandi ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 17, akaba arushwa amasegonda 7 n'umukinnyi wa mbere.

Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rw’ikipe ye mu Ukuboza 2023, William wegukanye agace ka kane, yavuze ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 aho yabaye uwa Gatatu byafunguye urugendo rw’inzozi ze, kandi byari ibihe byiza adashobora kwibagirwa.

Yavuze ko bwari ubwa mbere ageze mu Rwanda (Yahageze muri Mutarama 2023) ariko ‘narahakunze cyane’. Akomeza ati “Kandi abafana bari bishimye cyane. Baje ari benshi cyane, yaba aho twatangiriraga ndetse n’aho twasorezaga. Sinzigera ntibagirwa ririya siganwa, kandi nizeye ko nzakomeza kuhajya.”

Uyu musore yavuze kuba yaramaze iminsi ibiri yambaye umwambaro w’Umuhondo (Yellow Jersey) ari ibintu adashobora kwibagirwa; kandi ni ibintu avuga ko yagezeho afashijwe n’ikipe ye kugeza ubwo yegukanaga umwanya wa Gatatu muri Tour du Rwanda ya 2023.

Ikipe ya Soudal–Quick-Step iracyayoboye ayandi muri Tour du Rwanda

Iyi kipe ibarizwa mu Bubiligi, iri ku rwego rwa UCI Continental. Soudal yashinzwe mu mwaka wa 2015.

Ifite abayobozi mu nzego Nkuru barimo Patrick Lefevere, Davide Bramati, Iljo Keisse, Klaas Lodewyck, Wilfried Peeters, Tom Steels, Geert Van Bondt n’abandi. Kugeza mu mu 2017 iyi kipe yitwaga 'The Wolfpack'. 


Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Gatabazi Martine [Ubanza ibumoso] binyuze muri Amstel yahembye William wegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024


William yahize bagenzi be yegukana agace ka Kane ka Tour du Rwanda


Mu 2023, William yegukanye umwanya wa Gatatu muri Tour du Rwanda


William avuga ko kwitabira Tour du Rwanda ya 2023 byafunguye urugendo rw'inzozi ze








Pepjin yakomeje kwambaro umwambaro w'umuhondo (Yellow Jersey)





KURIKIRANA UKO AGACE KA KANE KA TOUR DU RWANDA 2024 KAGENZE

Saa 13: 47’: Abasiganwa bari mu birometero 5 bya nyuma.

Saa 13:44’: Abakinnyi benshi bari gusatira, ndetse abandi bagera kuri 16, bakaba bari kumwe n'uwambaye umwambaro w'umuhondo.

- Brieuc Rolland w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Groupama-FDJ ni we uri imbere mu gihe hasigaye ibilometero umunani ngo umukinnyi wa mbere agere ku murongo wa nyuma.

- Amanota y'agasozi ka kane yegukanwe na Pierre Latour, akurikirwa na Auger, Teugels ndetse na Rolland waje ku mwanya wa kane.

Saa 13:22’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 62. Brieuc Rolland ukinira Groupama-FDJ akaba asohotse mu gikundi mu gihe Munyaneza wari wagerageje kwataka bahise bamugarura.

Saa 13:13’: Munyaneza Didier yasohotse mu gikundi akaba agiye gushaka Latour uri imbere.

Saa 13:03’: Latour yamaze gushyiramo intera y'umunota 1 n'amasegonda 15

-Amanota y'agasozi ka gatatu yegukanwe na Pierre Latour, akurikirwa na Teugels Lennert ndetse na Yoel Habteab.

Saa 13: 01’: Abasiganwa binjiye muri Giswati

Pariki y'ishyamba rya Gishwati-Mukura ni ishyamba riherereye mu gice cy'Amajyaruguru y'Uburengerazuba bw'u Rwanda, hangana na kilometero 1.200 km 2 ishyamba rya Mukura riri mu burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rustiro igakora no mu karere ka Ngororero, ni pariki iherereye mu ruhererekane rw'isunzu ya congo-nile.

Ni Rimwe mu gice cy’amashyamba y’imisozi yakomotse kuri Nyungwe agakura kugera muri Parike y’ibirunga, ubu Mukura ni agace k’ishyamba konyine.

Saa 12:56’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 44, ikipe ya Soudal-Quickstep ifite umukinnyi wambaye umwenda w'umuhondo, niwe uyoboye igikundi.

Saa 12: 36’: Chriss Froome yegukanye agace ku muvuduko, Vadic aba uwa kabiri n’aho Habteab yaje ku mwanya wa Gatatu. Utu ni tumwe mu duce tuba twashyizweho mu muhanda, abasiganwa bakagenda badutsinda.

-Ku Kilometero cya 20 (20KM): Chriss Froome wa Israel Premier Tech yegukanye amanota ya mbere ya ‘Sprint’ akurikirwa na Teugels ndetse na Habteab

-Yoel Habteab wa Erithrea yegukanye amanota y'agasozi ka mbere; akurikirwa na Teugels ndetse na Simon.

-Abasiganwa bamaze gukora Kilometero cya 20 abari imbere ni Teugels (Bingoal-WB); Habteab (Bike Aid), Donnie (Lotto-Dstny) ndetse na Golliker (Groupama-FDJ).

Saa 12:11’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 22. Pierre Latour ukinira Total Energies yongereye umuvuduko, ubu ari imbereho amasegonda 25.

Saa 11:55’: Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 13, Igikundi cyamaze gufata Chris Froome.

Saa 11:54’: Tubibutse ko Chris Froome umwaka ushize agace nk'aka kavaga i Rusizi kajya i Rubavu yasize igikundi iminota igera kuri 7 gusa igare rye riza gutoboka inshuro zigera kuri 2, bituma bamufata.

Saa 11: 51’: Ku Kilometero cya 10 Km, Chris Froome yakoze amateka akomeye, kuko ubu ariwe uri imbere y’abandi ho amasegonda 10'.

Saa 11: 46’: Lagab ukomoka muri Algeria ayoboye abandi mu isiganwa mu ikipe ya Groupama-FDJ ariyo iyoboye igikundi.

Saa 11:39’: Ku Kirometero cya kabiri gusa Aray ukomoka mu gihugu cya Eritrea yatangiye kugaragaza imbaraga, ashaka gusiga abandi, yataka agana imbere.

Saa 11:30’: Isiganwa riratangiye, abakinnyi bagera kuri 90 nibo batangiye aka gace ka kane kari mu duce twitezweho gutanga igisobanuro. Abasiganwa baragenda 1.7 Km batabarirwa, ibihe barabifata nyuma yaho.

Akarere ka Karongi kahaye ikaze abasiganwa. Mu butumwa bwo kuri X bati “Agace ka 4 ka Tour du Rwanda gatangiriye iwacu i Karongi, mu misozi miremire ibereye ijisho itatswe n'icyayi cyiza cya Gisovu na Rugabano, mu mahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu cy'ibirwa byiza, mu bigabiro bya Rwabugiri n'urutare rwa Ndaba. Tubifurije intsinzi.”

Akarere ka Rubavu aho isiganwa risorezwa biteguye kwakira ibi birori, mu butumwa bwo kuri X bati “Agace k’uyu munsi ka Tour du Rwanda karasoreza iwacu mujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Inganji za Rubavu zibifurije isiganwa rizira impanuka. Nyuma y’intsinzi, ni ukwidagadura ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.”






Muri Tour du Rwanda, MTN irakangurira abakiriya bayo gahunda ya ‘BivaMomoTima’

Ubu bukangurambaga bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telephone.

Umuyobozi wa MTN Mobile Money muri MTN Rwanda, Chantal Kagame uyobora aati “Ni ho hantu tugiye gushyira imbaraga, 2024 uzaba umwaka w’impano gusa nk’uko twabibabwiye.”

“Kwizigamira no kuguriza ni kimwe mu bintu tuzibandaho kuko tuzi ko bigira uruhare mu gukura k’ubukungu bw’Igihugu, kandi bifasha n’abakiliya bacu kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi, ari abatangira ubucuruzi, ari abashaka kwizigamira kugira ngo abana babo bazabashe kujya ku ishuri; turimo kureba ngo ni gute twakwigisha abantu kwizigamira bitabababaje.”

Jean Paul Musugi ushinzwe ubucuruzi muri MoMo, avuga ko abakiliya bazajya binjira muri iyi poromosiyo bakanze *182*16#, ubundi bishyure bakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Abacuruzi na bo turabashishikariza gusaba ababagana kubishyura kuri MoMo pay zabo kugira ngo babashe kubona ibihembo.”

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo birimo amafaranga ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 500 Frw, ndetse miliyoni 1 Frw, ndetse na moto.







Tour du Rwanda iri muri gahunda yo gukangurira abantu gusura u Rwanda 'Visit Rwanda'






Hamwe na Amstel nta kwicwa n'icyaka muri iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 16


Amstel iri kumwe n'abakunzi b'ayo muri Tour du Rwanda











Abasiganwa baranyuze mu makorosi y’umuhanda uzwi nka Kivu Belt. Ni nyuma y’uko basiganwe muri Kigali, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke ndetse na Rusizi.

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje Abanyarwanda ko aho isiganwa rinyura imihanda iza kuba ifunzwe. Yavuze ati “Turabamenyesha ko kubera agace ka kane k'isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda kaba kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, imihanda: Karongi-Rutsiro-Rubavu, izaba ikoreshwa n’abari mu isiganwa kuva 9h30-13h58, aho amagare azajya atambuka, umuhanda uzajya ufungurwa.”

Kugeza ubu, Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo ni yo iyoboye izindi muri Tour du Rwanda. Kuko mu bakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange ifitemo babiri.

Barimo Umuholandi Pepijn Reinderink [1] n'Umubiligi William Junior Lecerf [3] uhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa muri rusange.

Muri iki gihe cya Tour du Rwanda 2024, Minisiteri ya Siporo yibukije Abanyarwanda gahunda ya #TunyweLess; mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Iki nicyo gihe cyo kuganiriza abana bacu ububi bw'inzoga duhereye mu miryango. Twibukiranye twese nk’abakuru ko inzoga zigira uruhare runini mu makimbirane yo mu miryango.”

Umunyafurika y'Epfo Callum Ormiston niwe uheruka kwegukana agace ka kane, aho umwaka ushize abakinnyi bahagurutse i Rusizi berekeza i Rubavu, aza kuba ariwe uhagera bwa mbere.


Tour du Rwanda iherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi- Rubavu na Musanze nibo batahiwe

Igitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone y'Umujyi wa Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni nyuma y'uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w’imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech, Itamar Einhorn.

Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo 'Kurura'.

Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda. Danny Vumbi, Kenny Sol ndetse na Afrique bataririmbye i Huye, bazataramira i Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ubwo hazaba hakinwa agace ka Kane.

I Musanze bazakira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival tariki 22 Gashyantare 2024 n’aho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa n'aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.

Rubavu, Umujyi w’Abanyabirori ugiye kwakira Tour du Rwanda 2024

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y'Iburengerazuba. Icyicaro cy’Akarere kiri mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa

Ibyo abantu bazi cyane ku karere: Ahantu nyaburanga: Umwaro w'Ikiyaga cya Kivu, imisozi ya Rubavu na Muhungwe, amashyuza, ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Rwanda/DRC), amashuri menshi, ibiranga amateka n’ibindi.

-Imirenge : Gisenyi, Rubavu, Rugerero, Nyundo, Kanama, Nyakiriba, Kanzenze ,Mudende,Busasamana,Bugeshi,Cyanzarwe. Nyamyumba.

-Ubuso : 388.3Km2

-Umubare wabaturage (2014): 403662

-Ubucucike bw'abaturage (2014): 1039/Km2

Ibyo wamenya ku Karere ka Karongi aho abakinnyi bahagurukira

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba. Akarere ka Karongi mu majyaruguru yako gahana imbibi n’Akarere ka Rutsiro ndetse na Ngororero, mu burasirazuba gahana imbibe n’Intara y’Amajyepfo, ku turere twa Ruhango na Muhanga, ndetse no mu majyepfo ku Karere ka Nyamagabe.

Mu majyepfo ashyira uburengerazuba hari Akarere ka Nyamasheke, mu burengerazuba ni Ikiyaga cya Kivu kikagabanya n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, abantu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira. N’ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy’icyo Ubwiza bw’Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri ino nyandiko tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.

Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli, umuco wa gitwari n’inzu ndangamurage y’ibidukikije ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.

Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu kakaba n’irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y’Igihugu izwi nka Nyungwe aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n’utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.


Jhonatan yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Uyu munya-Colombia ukinira Team Polti Kometa yegukanye Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurukiye mu Karere ka Huye kerekeza mu ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3 Km. Akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41.

Ibi byatumye yandika amateka akomeye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, kuko amaze kwegukana uduce turindwi muri iri siganwa.

Restrepo yitabiriye Tour du Rwanda ya 2024 nyuma yo kudakina iya 2023. I Rusizi yahanditse amateka kuko yanahatwariye agace kahasorejwe mu 2020.

Umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wakoresheje ibihe bito ku rutonde rusange, ufitwe n’Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, amaze gukoresha 7h04'12' mu duce dutatu tumaze gukinwa ku ntera y’ibilometero 269.7, anganya ibihe n'abakinnyi 16 bamukurikiye.


Itamar yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

2017 yaje gukina shampiyona ya Israel mu bakuru ahita aba uwa kabiri. Mu 2020 yitabiriye irushanwa rya Course de Solidamoscet des Championz Olympique yegukanamo agace ka mbere.

Mu 2021 yitabiriye Okolo Slovenska yegukana agace ka 4 ndetse anaba umunya - Israel wa mbere wegukanye agace muri UCI Europe. Iwabo mu gihugu amaze imyaka ibiri ariwe mukinnyi w'umwaka mu marushanwa yabo.


Soudal Quickstep yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Ikipe ya Soudal Quickstep niyo yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakiniwe kuri BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Centre, ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024. Iyi kipe yakoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.

Aka gace ka “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.

Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe 19 agizwe n’abakinnyi 90. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI.


Tour du Rwanda, isoko y’ubukungu bw’Igihugu

Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya ‘Silver’ wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w’umunyafurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Ati “MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk’igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw’iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy’abaterankunga cyizwi nka ‘Silver Sponsor’

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by’ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy’imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.”

Akomeza ati “Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z’ikoranabuhanga n’udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari “Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y’urubyiruko’ ariko ‘inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo’.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2024
















































KANDA HANO UREBE UKO WILLIAM YAGEZE KU KWEGUKANA AGACE KA KANE

">

MUHOZA UKINIRA TEAM RWANDA YAVUZE IBIGIKOMEJE KUBAGORA

">

AMAFOTO: Tour du Rwanda

VIDEO: Eric Munyantore-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND