Kigali

Ibitavugwa ku maramuko y'ibizungerezi by'i Kigali byahinduye Kata

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/02/2024 7:26
1


Mu gihe Isi ikomeje gutera imbere ari nako uburyo bw'imibereho bugenda buhindagurika bijyanye n'igihe, inkumi z'iwacu inaha zirwanyeho mu buryo bamwe bita inshoberamahanga ibitse amabanga menshi.



Aka ya mvugo ngo 'Umwana w'Umujyi  arabwirirwa nta burara''.Ibi ntibireba zimwe mu nkumi z'i Kigali kuko uretse no kurya ahubwo ziranasigaza kandi ntaho zahuriye na nyakabyizi yewe zikaninjiza amafaranga menshi kandi ntanibyuya zayabiriye ahubwo byose babikesha icyo twakwita ''Amayeri no gupfundikanya mu rukundo babeshya abasore/abagabo''.

Ishusho rusange y'ubuzima bw'izi nkumi zihisha inyuma y'urukundo zigamije indonke, usanga bwenda gusa ndetse n'amayeri bakoresha bayahuriraho ku buryo bimaze kuba umuco aho bamwe mu bakobwa bahitamo kudashaka akazi bakagereka akaguru ku kandi bagatungwa n'imitsi y'abasore/abagabo bafite ifaranga.

Guhindura kata cyangwa se amayeri kw'abakobwa b'i Kigali ngo bashake amaramuko byose babikorera mu gupfundikanya bitwaje urukundo nk'uko byemejwe na bamwe mu baganiriye na InyaRwanda.com.

Ushobora kwibaza uti 'Ese abakobwa bapfundikanya gute mu rukundo ku buryo byabatunga'?

Uzengurutse iyi Kigali uzabona ibizungerezi cyangwa uhure n'abakobwa babayeho mu buzima buhenze,bambara imyenda ihenze, imitako y'agaciro, batuye ahantu heza hakosha, telefone zihenze kandi usange nta kazi kazwi bakora!

 Nta na rimwe uzamubona yabyutse ajya mu kazi ahubwo iteka uzamubona mu birori wibaze aho akura ubwo bushobozi bumutunga kandi ntacyo akora yewe atanafite n'umuryango umufasha mu buryo bw'imibereho dore ko usanga benshi imiryango yabo iba mu ntara itanafite ubwo bushobozi.

Aha ikintu aba bakobwa bahuriyeho ni ukwitwaza urukundo rukabatunga.

 Bazabeshya abasore/abagabo babaterese ko babakunda, yewe banemere n'ibyo babasaba birimo no kuryamana kugira ngo babone ya mibereho bifuza bitabagoye.

Hari bumwe mu buryo bwo gupfundikanya mu rukundo abakobwa b'i Kigali bakoresha bukabatunga:

*Babeshya abasore/abagabo urukundo bagamije amaramuko:

Akenshi aba bakobwa bemerera urukundo ababaterese atari uko babakunze bya nyabyo ahubwo bashaka ko bazajya babifashiriza mu mibereho ya buri munsi. Uyi yita 'Boyfriend' niwe wa mbere yaka amafaranga yaba ayo kurya, kwambara, yewe hari n'ababaka amafaranga y'inzu ya buri kwezi.

Iki gihe iyo umukobwa agize Imana uyu musore/mugabo abeshya urukundo akaba amugaragariza ko amukunda cyane kandi ko yifuza kumufasha, niho ahera amutura ibibazo bye byose ngo abimukemurire. Byibuze 95% by'amafaranga akoresha usanga aba yayatse uyu yita umukunzi, dore ko n'abasore b'ubu bakora iyo bwabaga ngo bemeze abakobwa ku buryo amuha n'amafaranga buri uko ayamusabye.

Ni nayo mpamvu wumva benshi mu bakobwa bavuga bati: ''Umusore mwiza ni ufite amafaranga', abandi bati: 'Urukundo ruryoha cyane rurimo inoti', mu by'ukuri ni uko baba bazi ko badashaka umusore bakundana by'ukuri byabaganisha no kurushinga, ahubwo bishakira amaramuko babeshya urukundo.

*Kubeshya abasore benshi urukundo:

Ibi bizwi nko gutendeka aho usanga umukobwa afite abasore benshi abeshya urukundo atagamije gushaka umwe umukunda bya nyabyo ahubwo bose bafite mu buryo bwo kubakuramo amafaranga bitamugoye. Aha aba afite umusore umwe yaka amafaranga y'imisatsi, uwo yaka kumugurira telefone nshya zigezweho, imyambaro, uwo yaka kumusohokana n'inshuti ze buri 'Weekend'.

Aba basore bose aba ababeshya avuga ati 'Fred natampa amafaranga nshaka Rukundo we arayampa, nayabura Shema arambonera make yo kuba nkoresha ubu, Alain arenda guhembwa nzamwaka ayo muri salon'. Ibi arabikora abazengurukamo ukwezi kugashira akishyura inzu kandi ntaho yaciye inshuro yewe akanabikora yiriwe yicaye mu nzu ku buryo bimutunga.

*Kwitwaza ibibazo bya buri munsi:

Bene aba bakobwa bapfundikanya bikinze mu mutaka w'urukundo, usanga ahamagara wa musore/mugabo akamubwira ko ntacyo afite cyo guteka, yakimugurira akaba ahamagaye undi ati: ''nta gas mfite iranshiranye', nawe akaba arayimuguriye.

Bitwaza kandi bya bibazo bisanzwe buri wese anyuramo buri munsi ariko bo bakabyinjirizamo ifaranga.

Hari ababeshya ko barwaye bakeneye amafaranga y'imiti nayo kubondora, ababeshya ko iwabo bafite ibibazo ashaka kubafasha, inshuti ye yagize ibyago ashaka kuyifata mu mugongo, yewe hari n'ababeshya ko bagize ibyago akeneye ubufasha. Ibi bibazo byose umusore/umugabo abituye amufasha mu buryo bw'amafaranga.

*Bitwaza isabukuru ngo babone amaramuko:

Nk'uko twabibonye hejuru, hari abakobwa batendeka abasore barenze batatu kuzamura. Aha buri umwe aba yaramubwiye itariki y'amavuko itandukanye n'iyo yabwiye undi ku buryo hari uwizihiza isabukuru kabiri mu kwezi cyangwa se buri kwezi bitewe n'umusore ari kubeshya urukundo muri iyo minsi.

Aha icyo aba agamije ni ukubakuramo ifaranga yitwaje ko afite isabukuru ati: ''Nshaka amafaranga yo kugura agakanzu keza nzambara ku isabukuru', ati: ''Nkeneye gusukisha nkazaba nsa neza', ati: ''Uwavutse niwe ugura kandi na n'ijana mfite mu mufuka byibuze ngo inshuti zanjye nzasisengerere'. Ibi byose iyo abibwiye ba basore atendeka bamuha amafaranga amutunga muri uyu mujyi wa Kigali uri gusaba amayeri mashya yo kuwubamo.

*Hari abitwaza imibonano mpuzabitsina:

Si ibanga ko bimaze kuba nk'itegeko ko umusore/umugabo wese usabye umukobwa ko baryamana, baba bakundana cyangwa babeshyanya, baryamana bihita bijyana n'amafaranga.

 Aha umukobwa azabanza amubwire ko muri iyo minsi yifitiye ibibazo bimusaba amafaranga adafite kandi ko atabasha kujya mu byo gushimisha imibiri.Iki gihe wa musore ahita amubaza ati ni iki nagufasha? ukeneye amafaranga angahe? kugirango nawe akunde abone icyo ashaka.

Hari n'abandi basaba amafaranga nyuma y'iki gikorwa ati: ''Ubuse ntubona ko umusatsi wanjye ushaje? Byibuze mpa ayo kujya muri salon', cyangwa ati: 'Mu rugo gas yashije ushaka wayingurira', cyangwa avuge ati: ''Landlord wanjye amereye nabi cyane hari amafaranga murimo ntaramuha'. Nk'umuntu mumaze gukora ibyo ukora  uko ushoboye ukamuha amafaranga kabone nubwo yaba ari make ariko ukayamuha.

Ubu ni bumwe mu buryo bwo gupfundikanye abakobwa benshi bakoresha kugirango babeho muri Kigali kandi ntakazi bakora.

Uretse n'zi ngero zivuzwe harugur hari n'ubundi buryo bwinshi bakoresha bihishe inyuma y'urukundo bikabatunga.

Ibi nubwo babikora bikababeshaho kandi mu buzima bwiza bunahenze, wakwibaza ngo byazabatunga kangahe cyangwa se biri kuganisha he soyiyete muri rusange?

 Ni byo koko bifite ingaruka yaba kuri aba bakobwa babikora n'abo babikorera.

Ingaruka ya mbere ni ukorora ubunebwe mu bakobwa: Nta mukobwa uzashishikazwa no gushaka akazi kamutunga cyangwa ngo yikorere kandi azi ko hari abasore/abagabo ashobora kumutunga bitamusabye kujya kubira ibyuya buri munsi. Aha ni nabo bongera umubare munini w'urubyiruko rudakora.

-Bizana ikintu cyo gusabiriza: Aba bakobwa nubwo bibwira ko ibyo barimo ari ibintu by'ubwenge n'amayeri ariko urebye ntaho bitandukaniye no gusabiriza. Kubyuka mu gitondo uhamagara buri musore muziranye umwaka amafaranga umutura ibibazo byawe ntaho bitandukaniye no gusabiriza cyangwa guhora utegeye amaboko abandi ngo bagukemurire ibibazo byawe.

-Gutakarizwa icyizere: Igihe byamenyekanye ko uyu mukobwa atunzwe no kubeshya abasore b'abandi urukundo agamije ifaranga, azatakarizwa icyizere. Aba basore atendeka bamutahuye nabwo muri bose ntawakongera kumwizera kabone nubwo yahinduka biragoye ko yakongera kwizerwa nk'umukobwa w'umutima.

-Abasore/abagabo bigenda bigabanya urukundo n'icyizere bagirira igitsina gore kuko bibwira ko abo baterese bose bataba babemereye urukundo nyarwo ahubwo ko babagamijeho amaramuko.

Aha ni hahandi bavuga ngo urukundo rwarashije cyangwa ngo nta rukundo rukibaho kuko baba bibwira ko buri mukobwa wese ntarukundo afite ahubwo yimakaje ifaranga.

-Aba bakobwa bizabaviramo kutabona abagabo: Ninde musore uzakurambagiza ngo murushinge kandi azi neza amafuti yo gupfundikanya wirirwamo? Ni nde musore uzagushaka kandi azi ko urukundo ntarwo wigirira ahubwo warugize nk'umukino ukina ngo ubone amaramuko? Biragoye kandi ko umukobwa ukora ibi yabona umusore bamarana kabiri mu rukundo ku buryo byibuze bagera no kukubana.

Iyo urubyiruko rukanguriwe gukura amaboko mu mufuka ngo rukore, rushake amafaranga, cyangwa ngo bishingire imishinga yabakura mu bukene, ntabwo baba babwiwe ngo bakoreshe amayeri mabi nk'aya ashobora no kubagiraho ingaruka mbi.

Ni byiza ko umukobwa yashaka imibereho ariko akayishakira mu buryo busobanutse kandi butarimo amanyanga no gupfundikanya mu rukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yung10 months ago
    Mdabasuhuje. Hari icyo nibaza hano sinsobanukirwe mumbwire namwe uburyo RIB idakurikirana ibi byaha ubusanzwe ibi aba bakobwa bakora ni scam/escrocorie, kwambura ukoresheje ubushukanyi bukorewe ku mbuga nkoranyambaga ibi byaha ni serous cyane kuko iyo bikomeje gutyo binangiza inzego ziperereza ry' igihugu kujo abo bakobwa icyo bashaka ari amafaranga bashobora gukoreshwa nabanzi bigihugu mu gutanga amakuru. Urugero: Umwanzi wigihugu ashobora kwigira umwe mu bifuza umukobwa nuko akamukoresha mu kumutuma gushaka amakuru ahantu runaka nyamukobwa nawe akabihemberwa kandi akabedhywa ko uwo mugabo amukunda!ngayo nguko munibuke ko abo bakobwa aribo Rwanda rwejo.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND