Abahanzi Nyarwanda biganjemo abo mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Huye mu rugendo rutangiza ibitaramo bine bizaherekeza isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2024 riri kuba ku nshuro ya 16.
Iki gitaramo cya mbere cyabereye muri Car Free Zone
y'Umujyi wa Huye mu Majyepfo y'u Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki
19 Gashyantare 2024, ni nyuma y'uko hari hasojwe agace ka Kabiri ka Tour du
Rwanda 2024 kegukanwe na Umunya-Israel w’imyaka 26 ukinira Israel-Premier Tech,
Itamar Einhorn.
Cyaririmbyemo Senderi Hit, Mico The Best, Bwiza, Juno
Kizigenza ndetse na Bushali baririmbanye indirimbo 'Kurura'.
Ubwo Bushali yari ageze ku rubyiniro yashimangiye ko
indirimbo ze zacengeye kugeza kuri Album ye yise 'Full Moon' yitegura gushyira
hanze. Uyu mugabo yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Kinyatrap',
Juno Kizigenza yari yitwaje ababyinnyi b'abasore
n'inkumi, binjirira mu ndirimbo ze zirimo nka 'Ndarura', 'Loyal' n'izindi.
Yunganiwe na Niyo Bosco witwaje ku rubyinir ababyinnyi batandukanye barimo
abazwi, ubundi aririmba indirimbo 'Eminado' aherutse gushyira hanze n'izindi.
Senderi Hit yongeye gukora bensi ku mutima ubwo
yinjiriraga mu ndirimbo ze zigaruka kuri gahunda za Guverinoma. Uyu mugabo
yaririmbye indirimbo ze nka ' Ibidakwiriye Nzabivuga', 'Iyo Twicaranye'
n'izindi.
Uyu muhanzi yaherukaga kuririmba mu gitaramo
gisingiza Intwari cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi mushya witwa
Pamaa. Uyu musore asanzwe ari Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya
Huye. Ubwo yari imbere yabiganjemo abanyeshuri bagenzi be, yaririmbye indirimbo
nka 'Naragusariye' yakoranye na Mukuru we Lil John.
Mico The Best wari umaze igihe kinini adataramira i
Huye, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Akabizu' yakunzwe mu buryo bukomeye. Uyu
muga bo uherutse gushinga inzu ifasha abahanzi mu bya muzika (Label) ku
rubyiniro yari kumwe n'abasore b'ababyinnyi bamufashije gutanga ibyishimo muri
iki gitaramo.
Bwiza yongeye kugaragaza ko imyaka ibiri ishize ari mu
muziki atari ubusa. Uyu mukobwa yataramiye ab'i Huye yisunze indirimbo ye yise
"Exchange" imaze umwaka isohotse. Ni imwe mu ndirimbo z'uyu mukobwa zamuhiriye
mu bijyanye no kuba yarakunzwe cyane.
Uyu mukobwa uherutse gushyira hanze Album ye ya mbere,
aherutse gusinya amasezerano n'aba-Scout yo gutera ibiti birenga 1 Miliyoni
nk'umuhigo yihaye mu rugendo rwe rw'umuziki.
Ibi bitaramo bizaririmbamo abahanzi icyenda. Danny
Vumbi, Kenny Sol ndetse na Afrique bataririmbiye i Huye, bazataramira i Rubavu
kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024, ubwo hazaba hakinwa agace ka
Kane.
I Musanze bazakira ibitaramo bya Tour du Rwanda
Festival tariki 22 Gashyantare 2024 n'aho mu Mujyi wa Kigali bazataramirwa
n'aba bahanzi tariki 25 Gashyantare 2024.
Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye
bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo
nk’ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina,
Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.
Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu
ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18,
kugera tariki 25 Gashyantare.
Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u
Rwanda.
Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok
Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida
Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.
Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga
abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n’intera ya kilometero 75.3, aho
abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.
Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan
yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5
kuva Huye kugera I Musanze).
Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri
siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15
kuva ribaye mpuzamahanga.
Nyuma y’uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye
abakinnyi bagenzi be, Mu magambo ye yagize ati “Gutsinda Tour du Rwanda ni
iby’agaciro kuri jye, ikipe yanjye n’igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa
rikomeye kandi rigoye cyane’’-
Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo
guhatana mu marushanwa yandi ari imbere’’
Umuraperi Bushali yahuriye ku rubyiniro na Juno Kizigenza baririmbana indirimbo bise 'Kurura'
Mico The Best yataramiye muri Huye, akarere kagana
imbibi na Nyaruguru-ku ivukiro rye
Bwiza yagiranye ibihe byiza n'abakunzi be biganjemo abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye
Niyo Bosco yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo 'Eminado' aherutse gushyira hanze
Niyo Bosco yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze Extended Play ye ya mbere yise 'New Chapter'
Bushali yanyuzagamo agafata umwanya agasoma ku mazi
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Luckman Nzeyimana [Uri hagati] ni we wayoboye iki gitaramo [MC]-Bushali yaserutse yambaye umwambaro uri 'Kinyatrap'
Umuraperi Bushali yaririmbye muri iki gitaramo yitegura gushyira hanze album ye 'Full Moon'Abamotari b'i Huye ntibacitswe n'iki gitaramo cyaherekeje Tour du Rwanda 2024 i Huye- Byabasabye kureka akazi, bahagarara kuri motto zabo kugirango barebe iki gitaramo
Senderi Hit yisunze indirimbo ze zirimo 'Iyo Twicaranye' yatanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Huye
Juno Kizigenza yashyizeho 'Tatoo' iri mu mazina ye n'ibindi bishushanyo bimusobanura
TANGA IGITECYEREZO