Kigali

Willy Gakunzi yahishuye ibyashingiweho atumira Ben na Chance mu bitaramo bizenguruka Canada

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/02/2024 9:29
0


Nyuma y'uko bateguje abakunzi babo ko bagiye gutaramira muri Canada muri uyu mwaka wa 2024, Ben na Chance batangaje ingengabihe y'ibi bitaramo bise "Canada Tour".



Ibi bitaramo byiswe "Canada Tour" [Ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada] bizatangirira mu Mujyi wa Ottawa tariki 11 Mata 2024, bikomereze muri Toronto tariki 4 Gicurasi, nyuma yaho bataramire muri Edmontom tariki 11 Gicurasi 2024, basoreze muri Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024.

Bizaba ari ibihe bidasanzwe byo kurambya Imana nk'uko insanganyamatsiko ivuga ngo "Let's Worship Together with Ben & Chance" [Mureke turamye Imana turi hamwe na Ben na Chance]. Ni bwa mbere Ben na Chance bazaba bataramiye muri Canada ndetse baratangaza ko biteguye bihagije kandi bikaba byarabashimishije.

Ben na Chance bavuga ko bafite indirimbo nyinshi zirenga 100 zitari zatunganywa muri studio, bemeje gutaramira bwa mbere muri Canada nk'uko Mbanza Chance yabitangarije inyaRwanda. Ati "Amakuru niyo, kandi byaradushimishije cyane kuko hari abakunzi ba Kristo bariyo bahoraga bifuza ko tujyayo".

Ni ibitaramo byateguwe n'Umuryango w'ubugiraneza witwa Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makuza usanzwe ari umuramyi, umuvugabutumwa akaba n'umwanditsi w'ibitabo. Igitabo aheruka gushyira hanze cyitwa "When Light Fades Away Hope Remains".

Twaganiriye n'uwatumiye Ben na Chance muri Canada!


"Ben & Chance ni abakozi b’Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by’umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk'umuryango." Willy Gakunzi ubwo yavugaga ibyo yashingiyeho atumira aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Amarira".

Yakomeje agira ati "Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b’Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by'ukuri".

Willy Gakunzi yabwiye inyaRwanda ko ibihimbano bya Ben na Chance birimo ubutumwa, bikaba biri mu byatumye abatumira kugira ngo baheshe umugisha abatuye muri Canada, Ati: "Nizera neza ko buzahembura imitima y'abatuye muri Canada. Abatuye Canada bose ndabararikira kwitegura no kuzitabira ibitaramo twabateguriye".

Avuga ko imyiteguro igeze kure, ateguza kuramya Imana mu kuri no mu mwuka. Yunzemo ati "Tuzabasangiza n'ibindi bikorwa byinshi dukora, birimo n'ibyo duteganya mu myaka iri imbere. Abo dukorana bose bariteguye kandi n’abashyitsi bacu, tuvugana kenshi, nzi nezako biteguye. Canada, muzaze turirimbe Zaburi zacu. Igihe cyo kurebera mu madirisha abandi batamba cyararangiye".

Yavuze ko buri mwaka bazajya bategura ibitaramo nk'ibi bakifatanya n'abakozi b'Imana batandukanye. Ati "Ni byo, ni ibitaramo bya mbere ntumiyemo abakozi b’Imana kuva mu Rwanda. Heart of Worship in Action Foundation, ni umurimo ushingiye/uhagaze ku nkingi 3, mu myizerere yanjye bikaba ari byo bigize kuramya mubikorwa:

- Faith & Worship (Kwizera & Nokuramya): Twizera ko ubutumwa bwa Kristo buhindura ariryo shingiro ryo kwizera kwacu kandi ko kuramya kuzuye kugaragara mu bikorwa bifatika.

- Integriry & Honesty (Ukuri nubunyanga mugayo): Uko dukora imirimo dukora bifite agaciro cyokimwe numurimo dukora (mission).

- Accountability & Transparency (gukorera mukuri kugaragara): Tuzi uburemere bwumurimo dukora, bigatuma dukomeza umutima twatangizanye wokuramya mubikorwa kandi mu kuri.

Iki ni Igikorwa ngarukamwaka. Buri mwaka Heart of Worship in Action Foundation izajya itegura ibikorwa twise “Let’s Worship Together” hanyuma dutumiremo abakozi b’Imana batandukanye. Twifuza ko buri mwaka tuzajya tubana n'abaramyi bavuye mu Rwanda ndetse no mu karere".

Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise "Uhoraho", avuga ko intego nyamukuru y'ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw’Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k'ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.

Ati "Mu by'ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk'umuyobozi w'umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n'ibiterane, mu kwigisha;

Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n'abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n'abakozi b’Imana Ben & Chance".

Ibyo wamenya kuri Ben na Chance babimburiye abandi gutarama muri ibi bitaramo

Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore. Indirimbo batangiriyeho ni "Ririmbira Umwami" yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo "Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo".

Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma 'couples' menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n'abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

Ben na Chance bazwi nk'inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka 'Couple' bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n'iyerekwa bafite ry'uko inzu yabo izakorera Imana.

Chance ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: "Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw’Imana uhereye mu rugo (Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15".

Mu rugendo rw'umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Yesu Arakora" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, "Amarira", "Impano y'ubuzima", "Mu nda y'ingumba" n'izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise 'Izina rya Yesu Rirakomeye'. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.


Ben na Chance bategerejwe muri Canada muri gahunda z'ivugabuvutumwa


Willy Gakunzi Makuza ni we watumiye Ben na Chance


Willy Gakunzi yatangaje ko buri mwaka azajya ategura igitaramo akagitumiramo abakozi b'Imana batandukanye


Ben na Chance batangaje ibitaramo bagiye gukorera muri Canada

REBA INDIRIMBO "UBUHORAHO" YA WILLY GAKUNZI FT BEN AND CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND