RFL
Kigali

Impamvu indirimbo "Jugumila" ya Phil Peter igiye kwitirirwa Chriss Eazy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/02/2024 16:59
0


Nyuma y'uko Phil Peter akoze indirimbo "Jugumila" yahurijemo Chriss Eazy na Kevin Kade, igiye gusohoka ariko isohokere kwa Chriss Eazy nk'uko byagenze kuri Audiomack kubera ko umuyoboro wa Phil Peter washimuswe kugeza magingo aya ukaba utagaragara kuri YouTube.



Mu minsi ishize, Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade bashyize hanze ifoto iteguza indirimbo "Jugumila" ubwayo yavugishije benshi kubera iyo foto bakoresheje isa nk'aho ica igikuba bitari mu muziki gusa ahubwo bikagera mu mupira w'amaguru nk'uko iyo foto ibigaragaza.

Nyuma y'iminsi mike bashyize hanze iyo foto, bayiherekesheje agace gato ko muri iyi ndirimbo kabanje gukwirakwira hose ndetse inkwakuzi zihita zihimba imbyino zijyanye n'ako gace ko mu ndirimbo.

Bidaciye kabiri, ibintu byahinduye isura nyuma y'uko Chriss Eazy ashyize hanze iyi ndirimbo "Jugumilla" mu buryo bw'amajwi ku rubuga rwa Audiomack ariko abantu benshi ntibabyitaho ko yaba ashyize igihangano kuri konti ye kandi atari icye. Si iya mbere kuko Bana nayo igaragara kuri konti ye kandi indirimbo ari iya Shaff.

Kuri uyu wa Kabiri, Chriss Eazy yateguje ko indirimbo "Jugumila"  izasohokera kuri Channel ye aho kugira ngo isohokere kwa Phil Peter cyane ko ariwe nyiri indirimbo. Nyamara nubwo izasohokera kwa Chriss eazy, byanditsweho ko indirimbo ari iya Phil Peter yahurijemo Chriss Eazy na Kevin Kade.

Nk'uko Phil Peter yabihamirije InyaRwanda, ngo nubwo indirimbo iza gusohokera kwa Chriss Eazy ariko n'ubundi ikiri iye cyane ko n'uko babyanditse bisobanutse.

Impamvu yo kugira ngo iyi ndirimbo isohokere kwa Chriss Eazy, ni ukubera ko umuyoboro (Channel) ya Phil Peter imaze igihe itagaragara ku rubuga rwa YouTube kuko yibwe n'abantu batazwi kuyigarura bikaba byarananiranye kandi igihe cyo gusohora iyi ndirimbo cyararenze.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, iyi ndirimbo nibwo yari kujya hanze mu buryo bw'amashusho n'amajwi ariko ntibyakunda ahubwo Chriss Eazy ayishyira ku rubuga rwe kuri Audiomack.


Indirimbo Jugumila ya Phil Peter igiye gusohokera kwa Chriss Eazy.


Phil Peter yakoze indirimbo "Jugumilla" izasohokera kuri Yotube Channel ya Chriss Eazy


Kevin Kade uheruka mu ndirimbo"Munda" yakomereje mu ndirimbo "Jugumilla"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND