RFL
Kigali

Jhonatan Restrepo Valencia yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 i Rusizi - AMAFOTO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:20/02/2024 9:00
0


Umunya-Colombia, Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti-Kometa yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024, kanikiwe i Huye kugera i Rusizi ari naho basoreje, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024.



Aka gace kari ku ntera y'ibilometero 140,3 Km, yegukanye katumye ashyiraho agahigo gakomeye, kuko kabaye agace ka Karindwi atwaye ka Tour du Rwanda, aho abamukurikira ari Eyob Metkel na Ndayisenga Valens bafite uduce dutanu begukanye.

Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose! Mu bihe bitandukanye ryagiye riba riherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe 19 agizwe n’abakinnyi 92. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI. 


Jhonatan Valencia w'imyaka 30 y'amavuko ukinira Team Polti Kometa yo mu Butaliyani yegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda


Pepjin Reinderink ukina ikipe ya Soudal-Quick niwe ufite umbwaro w'umuhondo (Yellow Jersey) kuko, ariwe ufite ibihe byiza



UKO ISIGANWA RY’UMUNSI WA GATATU WA TOUR DU RWANDA RYAGENZE

Saa 14:50’: Hasigaye Ikirometero kimwe (1Km), Rolland na Lecerf nibo bayoboye abasiganwa.

Saa 14:40’: Mu gihe habura ibilometero 10, Williams Lecerf wa Soudal-QuickStep ari imbereho amasegonda 10’. Aranganya ibihe na Itamar wasigaye inyuma.

Saa 14: 39’: Lennert Teugels [BINGOAL WB] yegukanye amanota y’agace ka karindwi mu kuzamuka, akurikirwa na Jonathan Vervenne [Soudal-QuickStep] ndetse na Pepijn Reinderink [Soudal-QuickStep].

Saa 14: 33':Bamwe mu basiganwa batangiye kwikura mu gikundi barasigara.

Saa 14: 25’:Ukurikije uko isiganwa rimeze, hashobora kuboneka umukinnyi mushya utsinda, agahita anafata/ Yambara umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey).

Saa 14:24’:Einhorn wambaye umwenda w'umuhondo, yasatiriwe kugeza ubwo igikundi cyamusize. Yasigaye bageze i Ruharambuga. Yasizwe n'igikundi kiyobowe n'Ikipe ya Soudal-QuickStep nyuma y'ibilometero 117 bimaze gukinwa.

Saa 14: 15’: Isaha ya gatatu abakinnyi bayigenze ku muvuduko wa Kirometero 39 ku isaha, zikaba Kirometero 34 muri rusange ku mpuzandengo. Umukinnyi wambaye umwenda w'umuhondo, Itaman niwe uyoboye igikundi

Saa 14:05’: Abakinnyi bamaze kugenda kirometero 96. Ikipe ya Soud - Quickstep niyo iyoboye igikundi cy'inyuma.

Iki gikundi kiba kiri inyuma y'abakinnyi bake bari imbere, gikunze kuba aricyo kivamo umukinnyi utsinda.

Saa 13:54’: Abasiganwa 3 bayoboye bari imbereho umunota 1 n'amasegonda 10 inyuma y'umukinnyi ufite umwenda w'umuhondo. Mugalu yamaze kuva mu bakinnyi bayoboye isiganwa.

Saa 13: 48’: Abakinnyi batatu barimo Yoel Habteab, Geary Dillon na Etienne Tuyizere basize igikundi kiyobowe n'Ikipe ya TotalEnergies yo mu Bufaransa ho amasegonda 25.

Saa 13:28’:Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 78. Binjiye mu gice cya kabiri cy'aka gace, aho Einhorn wambaye umwenda w'umuhondo atangiye kwataka.

- Umunya-Eritrea Yoel Habteab ukinira Bide Aid yo mu Budage yegukanye amanota y'agasozi ka gatandatu; yakurikiwe na Geary Dillon ndetse na Etienne Tuyizer.

- Mu isaha ya kabiri y'iri siganwa mu gace ka gatatu, abakinnyi bagendeye ku muvuduko wa 41 km/h.

Saa 13:02’:Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 62" igikundi kiyoboye isiganwa kikaba kiri imbereho iminota 4 n'amasegonda 50.

Saa 12:31" Abasiganwa 4 bayoboye isiganwa, bamaze gusigamo intera y'iminota 3 n'amasegonda 20.

Saa 12: 25’: Mu isaha ya mbere y'isiganwa, abakinnyi bagendeye ku muvuduko w'ibilometero 34 ku isaha.

Mu gace ka Kabiri, MTN na Amstel zatanze ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza

Itamar ukinira ikipe ya Israel Premier Tech niwe waje kwegukana aka gace, akoresheje amaha 3 iminota 17 n'amasegonda 31.

Ikigo cya MTN nk'umwe mu bafatanyabikorwa bakuru muri iyi Tour du Rwanda yaje guhemba Aklilu Arefayne nk'umukinnyi w'umunyafurika utanga ikizere. Muri aka gace kashorejwe i Kibeho, uyu musore yashoreje ku mwanya wa 11, aho anganya ibihe n'uwa mbere.

Mu bandi batanze ibihembo, Amster yahembye Itamar Einhorn nk'umukinnyi wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, FERWACY yahembye umukinnyi w'umuzamutsi mwiza, Visit Rwanda, yahembye umukinnyi ufite ibihe byiza kuva isiganwa ryatangira ariwe Itamar Winhorn

-Intara y’Uburengerazuba yahaye ikaze abitabiriye Tour du Rwanda. Mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Ku munsi wa gatatu w’isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, abasiganwa baje iwacu mu Ntara y'Iburengerazuba. Guhera muri Pariki ya Nyungwe kugera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rusizi, tubifurije kugubwa neza mu mahumbezi y’Iwacu.”

Rusizi yishimiye kwakira Tour du Rwanda nyuma y’imyaka ine. Mu butumwa bwo kuri X bagize bati “Agace k’uyu munsi ka Tour du Rwanda karasoreza iwacu mu Mujyi w’ubucuruzi nyambukiranyamipaka. Indatwamihigo za Rusizi zihaye ikaze abasiganwa mu mahumbezi y’ikiyaga cya Kivu.”


Ubwo abasiganwa basohokaga muri Pariki ya Nyungwe-Bakomereza Mwaga mu Karere ka Nyamasheke


Mu isaha ya Gatatu, abasiganwa bagenderaga ku muvuduko wa 39Km/h












Aho MTN Mobile Money (Momo) yageze ni ibyishimo gusa! MTN yaherekeje isiganwa rya Tour du Rwanda

Saa 12:20’: Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 43. Umukinnyi ukomoka mu Bubiligi ukinira Quickstep niwe uyoboye igikundi kinini, kirushwa umunota n'amasegonda 50 ku bakinnyi bari imbere.

Saa 12: 05’:Yoel Habteab ukinira Bike Aid yegukanye amanota y'agasozi ka kabiri. Yakurikiwe na Joel Habteab, Geary Dillon, Etienne Tuyizere ndetse na Mugalu Shafik.

Mu manota ya "Sprint" [Ahabwa abakinnyi bavuduka cyane] ya mbere yegukanywe na Mugalu Shafik ukinira May Stars, akurikirwa na Yoel Habteab ndetse na Etienne Tuyizere.

Saa 12:00’: Abasiganwa bashoje isaha ya mbere. Bari kugendera ku muvuduko wa Kirometero 34 ku isaha.

Saa 11: 59’: Munyaneza Didier watobokesheje igare, ukinira Ikipe y'u Rwanda yegukanye amanota y'agasozi ka mbere yatangiwe hafi yo mu Gatyazo i Nyamagabe; yakurikiwe na Yoel Habteb (Bike Aid) ndetse na Dillon Geary (Afurika y'Epfo).

Saa 11:51’:Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 27. Abakinnyi 4 bari imbere ni Habteab wa Bike Aid, Mugalu wa May Stars Geary wa Afurika y'Epfo na Tuyizere Etienne wa Java Inovotec.

Abanyarwanda 2 mu bakinnyi 5 bayoboye:

-Isiganwa ryinjiye i Nyamagabe, abakinnyi 5 ari bo bayoboye. Ni Mugalu Shafik (May Stars), Munyaneza Didier (Team Rwanda), Dillon Geary (Afurika y'Epfo), Yoel Habteb (Bike Aid) na Tuyizere Etienne (Java Inovotec).

Saa 11:42’: Nyuma y’aho Tuyizere Etienne afashe abakinnyi bari imbere, ubu u Rwanda rufite abakinnyi 2 muri 4 basize abandi, nk’uko byagenze kuri uyu wa Mbere.

Saa 11:30’: Tuyisenge Etienne ari inyuma ho amasegonda 25 ku bakinnyi bane bayoboye itsinda, ni mu gihe barusha umunota 1 n'amasegonda 25 igikundi kinini.

Saa 11:19’:Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 10, abakinnyi bari imbere bakaba bamaze gushyiramo intera y'amasegonda 45’ ku gikundi kibakurikiye.

Saa 11:15’:Abakinnyi 3 ubu nibo bayoboye isiganwa. Barimo Mugalu wa May Stars, Munyaneza Didier wa Team Rwanda, ndetse na Geary wo muri Afurika y'Epfo.

Saa 11:08’:Ku Kirometero cya mbere (1Km) abakinnyi batatu barimo Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda, Rogora, Dorn wa Bike Aid na Geary ukinira Afurika y'Epfo bahise basatira. Ubu nibwo busatirizi bwa mbere bubayeho muri aka gace.

Saa 11:03’:Abasiganwa bageze mu Gahenerezo, batangiye kubarirwa Ibirometero mu isiganwa.

Saa 11:00’: Abasiganwa barahagurutse, barabanza kugenda Ibirometero 3 batabariwa. Baratangira kubarirwa ikirometero cya mbere bageze mu Gahenerezo.

Police y’u Rwanda yavuze ko ‘kubera agace ka gatatu k'isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda imihanda: Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi ikoreshwa n’abari mu isiganwa kuva 9h-14h45. Aho amagare azajya atambuka, umuhanda uzajya ufungurwa’.

Biteganyijwe ko abasiganwa basoreza i Rusizi saa 14: 58'. 92 nibo bari butangire aka gace, bivuze ko 2 bamaze kuva mu isiganwa. Ni agace kari ku ntera ya 140,3 Km.












Ku kirometero cya 1, Munyaneza (Rwanda), Rogora (CMC), Done (Bike Aid), Geary (Afurika y'Epfo) batangiye kujya imbere ya bagenzi babo






Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024, kakinwe kuri uyu wa mbere kavaga i Muhanga kerekeza i Nyaruguru, kegukanwe na Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel Premier Tech akoresheje amasaha 3 iminota 17 n'amasegonda 31.

Tariki 25 Gashyantare 2020, nibwo igare riheruka guhagurukira i Huye ryerekeza i Rusizi. Icyo gihe, nabwo byari ku munsi wa 3 w'isiganwa aho Jhonatan Restrepo ariwe wegukanye aka gace, akoresheje amasaha 3 iminota 47 n'amasegonda 39.

Jhonatan kuri ubu nabwo yitabiriye Tour du Rwanda, aho ari gukinira ikipe ya Polti Kometya. Icyo gihe umukinnyi waje hafi w'umunyarwanda, ni Areruya Joseph kuri ubu uri gukinira Java Inovotec.

Agace ka Gatatu kandi ka Tour du Rwanda ya 2023, niko gaheruka guhaguruka i Huye kerekeza mu bindi bice, aho icyo gihe bari berekeje i Musanze, Henok Mulubrhan aza ku kegukana.


Ibyo wamenya kuri Itamar wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda

Itamar Einhorn yavutse tariki 20 Nzeri 1997 avukira mu gace ka Modi'in muri Israel. Uyu musore uresha na metero 1.72 ntabwo yoroshye muri uyu mukino w'igare byumwihariko iwabo, kuko amarushanwa menshi akunze kwegukana usanga aba akoze agashya nk'umukinnyi uvuka muri Israel.

Yatangiye kwiyerekana mu 2014, ubwo yegukanaga shampiyona y'abakiri bato mu gihugu cyabo mu basiganwa n'ibihe, ndetse akaba uwa 3 mu isiganwa rusange.

Yahise yerekeza mu ikipe ya Verandas Willems yo muri iki gihugu ndetse nyuma y'umwaka umwe ahita ajya mu ikipe ya Israel Cycling Academy Development.

2017 yaje gukina shampiyona ya Israel mu bakuru ahita aba uwa kabiri. Mu 2020 yitabiriye irushanwa rya Course de Solidamoscet des Championz Olympique yegukanamo agace ka mbere.

Mu 2021 yitabiriye Okolo Slovenska yegukana agace ka 4 ndetse anaba umunya - Israel wa mbere wegukanye agace muri UCI Europe. Iwabo mu gihugu amaze imyaka ibiri ariwe mukinnyi w'umwaka mu marushanwa yabo.


Tour du Rwanda iherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi

Ku wa 13 Gashyantare 2023, nibwo Kenny Sol, Danny Vumbi, Niyo Bosco ndetse na Afrique bongewe ku rutonde rw’abahanzi bazasarurutsa abazitabira ibi bitaramo. Baje biyongera kuri Mico The Best, Juno Kizigenza, Bwiza, Bushali ndetse na Senderi Hit.

Bivuze ko ibi bitaramo bizabera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, bizaririmbamo abahanzi icyenda, biganjemo abagezweho muri iki gihe mu bihangano binyuranye. Igitaramo cya mbere aba bahanzi bagikorera mu karere ka Huye.


Abasiganwa baranyura muri Pariki ya Nyungwe bareba n'ibyiza nyaburanga

Nyungwe ni pariki iherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’ u Rwanda munsi y’ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w’ u Rwanda n’u Burundi.

Iyi pariki yashinzwe mu 2004, ibarirwa ku buso bwa kilometerokare 970 zigizwe n’ishyamba ry’inzitane, urugano, ibyatsi, ishyamba risanzwe n’uburabyo.

Iyi pariki yegeranye n’Umujyi wa Cyangugu uri ku birometero 54 uturutse ku mupaka w’ uburengerazuba bw’ u Rwanda.

Umusozi wa Bigugu uri mu mbibi z’ umupaka w’ iyi pariki. Iyi pariki ibumbatiye isoko ya Nili, umugezi muremure ku isi.

Iyi pariki icumbikiye amoko 13 y’inguge atandukanye (25% by’izo Afurika ifite zose), amoko 275 y’inyoni, amoko 1068 y’ibimera, amoko 85 y’inyamaswa z’inyamabere, amoko 32 ya amphibian n’amoko 38 y’inyamaswa zikururuka.

Ku wa 20 Nzeri 2023, Inteko yiga ku murage w'isi y’Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) yateraniye i Riyadh muri Arabia Saoudite, yemeje Parike ya Nyungwe nk’ahandi hantu hashya ku rutonde rw’ahantu hagize umurage w’isi.

Parike ya Nyungwe niyo yabaye ahantu ha mbere mu Rwanda hemejwe na UNESCO kuri uru rutonde ivuga ko ari ahantu “h’agaciro gakomeye cyane ku kiremwamuntu”.

Icyo gihe, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yasobanuye ko gushyira iyi parike kuri uru rutonde “bifite akamaro by’umwihariko ku Banyarwanda, kuba ari ahantu ha mbere mu Rwanda hashyizwe kuri uru rutonde.”


Itamar yabaye umunya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda


Ibyo wamenya ku Karere ka Huye aho abakinnyi bahagurukira

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda kakaba na kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo, gahana imbibi n'Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo) Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n'Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba) kagizwe n'imirenge 14 n'utugari 77 n'imidugudu 508.

Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n'abaturage 381,900 dushingiye kw’ibarura rusange rya 2022 ku ubucucike bwa 657 hab/km2, Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu Mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Akarere ka Huye gafite ubuso bungana na 581.5km2 gatuwe n' abaturage 381,900 dushingiye kw’ibarura rusange rya 2022 ku bucucike bwa 657 hab/km2. Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali. Izina ry' Ubutore: Indatirwabahizi.

Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n' ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n'Inganda

Mu buhinzi mu Akarere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n' ibindi) mu bihingwa Ngengabukungu mu Akarere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ninaho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye muruhando mpuzamahanga.

Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage (Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, Amahoteri n’ibindi.

Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy' Uburezi kuko mu karere ka Huye tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC Huye, Catholic University of Rwanda - CUR, Protestant Institute of Arts and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n'amashuri abanza 149.



Abakinnyi ba Team Rwanda bizeye ko hari icyakorwa muri aka gace ka Huye-Rusizi

Manizabayo Eric ukinira team Rwanda aganira na InyaRwanda nyuma y'agace ka kabiri, yavuze ko umuhanda wa Huye-Rusizi bashobora kwitwara neza.

Yagize Ati "Uyu munsi ntabwo bigenze neza ariko nta n'ubwo bigenze nabi kuko abakinnyi bari imbere turi kunganya ibihe. Twizeye neza ko kuri uyu wa kabiri tubyuka tumeze neza ubundi tukerekeza i Rusizi. Dufite agace gakomeye cyane karimo n'imibare myinshi, dukomeje kugenzura ibihe kandi turizera ko bizagenda neza."

Munyaneza Didier nawe ukinira Team Rwanda, yamaze impungenge Abanyarwanda avuga ko intego ari ugushaka umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey).

Yagize Ati "Ikintu Abanyarwanda bakitega, mbere na mbere u Rwanda dufite ikipe nziza ikorera hamwe, ku munsi w'ejo intego ni isanzwe ni ugushaka umwenda w'umuhondo kandi birashoboka."



Ibyo wamenya ku Karere ka Rusizi aho abasiganwa basoreza

Rusizi basorezamo isiganwa ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'Iburengerazuba gahana imbibi n’ibihugu 2: igihugu cy’u Burundi mu Majyepfo bigabanywa n’umugezi wa Ruhwa n'igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba bigatandukanywa n’ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi.

Akarere ka Rusizi gafite igice cy'umujyi aricyo umujyi wa Rusizi ukaba n'umwe mu Mijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali. Ikirango cy’Akarere ni Ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi (Cross border trade and agribusiness).

Akarere ka Rusizi karangwa n’umutekano usesuye gakomora ku baturage bako bafatanije n’ingabo na Polisi by’igihugu. Uretse Ikiyaga cya Kivu akarere ka Rusizi karangwamo ibintu nyaburanga byinshi byakurura ba Mukerarugendo: Amashyuza ya Bugarama, Ikiyaga cya Kivu, ishyamba rya cyamudongo, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Umugezi wa Rusizi uzwiho kuba isoko y’amashanyarazi akoreshwa mu muryango w’ibihugu bihuriye ku biyaga bigari (CEPGL), Ikibuga cy’Indege cya Kamembe n’ibigega bya MAGERWA.

Ni Akarere kera ibihingwa byose, haba ibihingwa ngengabukungu na ngandurarugo; ariko kubera ko akarere gashyize imbere gahunda ya Leta yo guhinga ibihingwa biberanye n’agace runaka kandi bishobora gutunga abahinzi bikanabaha amafaranga bishowe ku isoko. Akarere ka Rusizi katoranyije ibihingwa nk’umuceli mu ikibaya cya Bugarama, Icyayi, Ikawa, Imbuto zinyuranye, urutoki, ibigori, ibishyimbo,imyumbati n’ibindi…

Mu karere ka Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane Inka, ihene n’ingurube. Kubera kandi ikiyaga cya kivu, hari n’ubworozi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ntibwibagiranye. Ubu imbaraga nyinshi zir gushyirwa mu bworozi bw’Inkoko n’inkwavu.

Inganda nazo ntizibagiranye, zaba inganda nini n’intoya. Mu nganda nini hari uruganda rwa CIMERWA rukora isima,Uruganda rutunganya Icyayi rwa Shagasha,Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma naho mu nganda nto n’iziciriritse harimo izitonora kawa zigera kuri 16 n’izitunganya umuceli mu buryo bugezweho zigera kuri 5.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nibwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu karere ka Muhanga kagasorezwa i Kibeho ku butaka butagatifu ibawo ku birometero bingana 129.4.

Byarangiye aka gace kegukanwe na Itamar Einhorn akoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31’. Ku mwanya wa kabiri haje William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step uri no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana isiganwa mu gihe Umunyarwanda wasoreje hafi ari Moïse Mugisha uri ku mwanya wa 20.

Ibi byatumye Itamar aba Umunya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda. Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko niwe wambaye umwambaro w'umuhondo ndetse ni we uza kuba ayoboye abandi ku wa Kabiri,

Ubwo igare ryasorezwaga mu karere ka Nyaruguru kabarizwa mu Ntara y'Amajyepfo abaturage berekanye ibyishimo bidasanzwe dore ari ubwa mbere mu mateka bari babonye Tour du Rwanda. Aka karere kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'Imidugudu 332.

Aka gace ka mbere kakinwe kiswe “Team Time Trial” (Gusiganwa n’ibihe ku makipe) kashyizwemo bwa mbere muri Tour du Rwanda ari nako kegukanwe na Soudal Quickstep, mu rwego rwo kwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025. Umuhanda wa BK Arena kugeza kuri Kigali Convention Center wifashishijwe, ni nawo uzifashishwa muri Shampiyona y’Isi.

Janathan Vervenne ukina ikipe ya Soudal QuickStep niwe wegukanye (wambaye) umwambaro w'umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange , ni nyuma y'aho ariwe wagejeje ipine bwa mbere mu murongo wo gusorezaho.


Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.


MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya ‘Silver’ wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w’umunyafurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yavuze ko bishimiye kwakira MTN Momo mu baterankunga b’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Ati “MTN MoMo ije mu gihe cyiza. Gutangira gukorana na yo kuri Tour du Rwanda nk’igicuruzwa kinini tugira biratwereka ko hari igihe twazanakorana ku bikorwa tugira. Turi gukura ku buryo uko abafatanyabikorwa banini nka MTN bazakomeza kuza hari andi makipe tuzakira.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Mobile Money, Musugi Jean Paul, yavuze ko iyi ari intambwe nziza bateye mu gushyigikira urugendo rw’iterambere rwa Tour du Rwanda. MTN iri mu cyiciro cya gatatu cy’abaterankunga cyizwi nka ‘Silver Sponsor’

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye ndetse dutewe ishema no gushyigikira Tour du Rwanda. Mu by’ukuri muri Mobile Money dufite intego zirenze kuba Ikigo cy’imari ahubwo iyo ni impamvu tuzafatanya kugira ngo irushanwa rigere ku rwego rwo hejuru.”

Akomeza ati “Irushanwa kandi rizadufasha kugeza serivisi z’ikoranabuhanga n’udushya duteganya muri uyu mwaka ku bakiriya bacu bari mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari “Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y’urubyiruko’ ariko ‘inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo’.

Tour du Rwanda, isoko y’ubukungu bw’Igihugu

Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."

AMAFOTO Y'UMUNSI WA GATATU WA TOUR DU RWANDA 2024- HUYE- RUSIZI
















Mukanemeye Madeline uzwi nka 'Mama Mukura' ari mu bitabiriye ibirori bitangiza Tour du Rwanda 2024






AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUNSI WA KABIRI WA TOUR DU RWANDA





































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND