Kigali

Bruce Melodie yitwaje Prince Kiiz, Element asigara ku rugo

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:19/02/2024 18:41
1


Umuhanzi Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Kenya aho agiye mu bikorwa bya muzika yitwaza Producer Prince Kiiz wo muri Country Records asiga Element babana muri 1:55 Am.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 nibwo umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afata rutemikirere yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Nk’uko inkuru ya kare ya InyaRwanda yabivugaga, Bruce Melodie yahagurutse i Kigali agiye muri Kenya kugirango asoze imishinga y’indirimbo z’abahanzi bo muri iki gihugu yatangiye barimo iyo yakoranye na Bien-Aime Baraza  wahoze mu itsinda rya Sauti Sol rikibaho n’abandi.

Icyatunguranye ni ukuntu Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yajyanye n’umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Prince Kiiz ugezweho cyane muri iyi minsi usanzwe anabarizwa muri Country Records agasiga Element babana muri iyi label.

Nk’uko amashusho ya InyaRwanda abigaragaza, Bruce Melodie yahagurukanye na Producer Prince Kiiz na Jean Luc usanzwe umucungira umutekano. Usibye aba bagaragara mu mashusho, InyaRwanda yamenye ko bajyanye na Kenny Mugarura, murumuna wa Coach Gael, umushoramari muri 1:55 Am.

Mu kwibaza impamvu Bruce Melodie yajyanye na Producer Prince Kiiza aho kujyana na Element, agatima kakubise ku magambo Bruce Melodie aherutse gutangaza kuri Element ndetse akomoza ku mpamvu yivumburiye Prince Kiiz wonka ubudacuka.

Bruce Melodie ubwo aheruka mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe ku mpamvu abamutunganyiriza amajwi y’indirimbo bagenda bahinduka cyane yewe hakaba hari n’abo yibagirwa burundu.

Bruce Melodie yavuze ko agenda afata umutunganyiriza imiziki mushya iyo abonye uwo bari kumwe atakimuha umwanya cyangwa se asigaye amunaniza.

 Aha Bruce Melodie yavuze kuri Piano wamuciye Miliyoni ku ndirimbo imwe muri 2015, avuga kuri Fazzo wamuzamuye avuga ko hari ibyo bapfuye, Made Beat utari ukimobonera umwanya nka mbere n’abandi. Ibintu byatumye akomoza no kuri Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere kugeza ubu.

Bruce Melodie yavuze ko akibona Element atangiye guhuga kubera akazi kenshi, yagize impungenge ko nawe yazabura umwanya burundu, aba yishakiye umusimbura ariwe Prince Kiiz avuga ko ari ku ibere.

Bruce Melodie yagize ati “Element nawe atangiye kumburira umwanya, nize andi mayeri, nishakira Prince Kiiz ankorera “Funga Mcho na When She’s around’ ndetse ari no kunkorera kuri album.

Icyo gihe mu 2021 ubwo Bruce Melodie yazanaga Prince Kiiz yahise asinya muri 1:55 Am, atandukana nayo ubwo yumvaga inkuru y’uko batwaye Element icyo gihe wabarizwaga muri Country Records.

Prince Kiiz akimara kubona Element yerekeje muri 1:55 Am, yabisikanye nawe yerekeza muri Country Records ari  naho abarizwa ubu.


Bruce Melodie yitwaje Price Kiiz asiga Element basanzwe bakorana

https://www.instagram.com/reel/C3iLtRLolX7/?utm_source=ig_web_copy_link

Bruce Melodie avuga ko yagabanyije umwanya aha Element ashaka undi ariwe Prince Kiiz


Prince Kiiz niwe wegukanye igihembo cya Producer w'umwaka, ni nawe wajyanye na Bruce Melodie


Element yasigaye ku rugo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munezero innocent 10 months ago
    Is niko iteye kbx,uyumunsi uba umeze neza ejo bigahinduka . it's our lifetime



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND