Mu buryo ubona ko buteguye neza, Sherrie Silver akomeje kugaragaza ko impano z’abana bato zifashishijwe
zishobora kugira icyo zivamo.
Ibi bikaba bikomeje kwigaragaza
cyane muri gahunda yatangiye yo guhuza abo afasha n’abahanzi bakomeye mu
muziki nyarwanda.
Aho urubyiruko afasha ruba rwarateguye
imbyino n’indirimbo z’abahanzi bagenderera umuryango ayoboye, abahanzi babasuye
bakagira umwanya wo kuririmbana nabo.
Haba kandi n’umwanya wo kubaza
ibibazo ku babifite byibanda ahanini ku buryo bashobora nabo guteza imbere
impano zabo bashingiye ku bisubizo bahabwa.
Kugeza ubu abahanzi bamaze
gutaramana n’aba bana nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyamba za
Sherrie Silver byumwihariko kurwa YouTube akurikirwaho n’abarenga ibihumbi
654.
The Ben ni we wabimburiye
abandi mu gihe cy’ukwezi amashusho ari kuri YouTube amaze kurebwa inshuro
ibihumbi 298.
Abandi barimo Bruce Melodie, Chriss
Eazy, Element, Kevin Kade na Danny Nanone ukaba ubona ko ari igikorwa cyiza
kizatanga umusaruro gitanga kuko guhererekana ubumenyi mu bisekuru by’ubuhanzi
ari akabando kahazaza habwo.
Incamake
y’Ubuzima bwa Sherrie Silver
Sherrie Silver yabonye izuba mu
1994 kuri Nyina, Florence Silver na Se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Silver n’umubyeyi yari asigaranye
bimukiye mu Bwongereza afite imyaka 5.
Yize ibirebana n’ubuhanzi bushingiye ku kinamico, aba umwe mu bashinze itsinda ry’ababyinnyi afite imyaka 11. Yaje kwerekana ubuhanga afite imbere ya Perezida Kagame.
Uyu mubyinnyi akaba yarasoje Kaminuza mu birena n’Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa.Yaciye agahigo ayobora imbyino z’indirimbo ya Childish Gambino yise This Is America yabaye ikimenyabose ikanegukana igihembo muri MTV Video Music Awards 2018.
Silver afitanye imikoranire n’Umuryango
w’Ababibumbye binyuze mu Kigega Mpuzamahanga mu Iterambere ry’Ubuhinzi ibi
byanatumye mu mwaka wa 2019 agira amahirwe yo guhura na Papa Francis.
Yagiye agaragara mu bikorwa
bitandukanye birimo n’ibitataramo bikomye yaba mu Rwanda no hanze yarwo, yanubakiwe ikibumbano rwagati muri London kubera ubuhanga bwe mu mibyinire.
Mu 2023 yagaragaye mu
mashusho yakwirakwiye ahantu henshi byumwihariko muri Afurika yigisha kubyina
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku buzima, Tedros
Adhanom Ghebreyesus.
Byinshi ku muryango ufasha abana yatangije
Uyu muryango ugamije gufasha no
kwigisha urubyiruko mu buryo bugamije kububaka ku bw’ejo hazaza habo heza.
Ukaba wubakiye ku mahame n’imyizerere ya Silver ko abana bose bakwiye kubona iby’ibanze mu buzima kandi n’uburezi buboneye.
Muri ubwo buryo uyu muryango
ugenda ukora uko ashoboye ugafasha abana kubona amafaranga y’ishuri n’ibindi
nkenerwa hibandwa kubaturuka mu miryango ikishakisha.
Muri gahunda bafite kandi
harimo kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato muri iyi minsi ukaba ubona ko ari
nayo gahunda bashyizemo imbaraga mu buryo ubona buteguritse uhereye mu kubyina
no kuririmba.
Uyu mubyinnyi wabigize umwuga
akanaba umuhanga mu byerekeranye n’ubuhanzi yizera ko ubuhanzi bushobora kuba
inzira yakomora ibikomere byatewe cyangwa biterwa n’intambara n’ubukene.
Amasomo
abandi bashoboye bakwiye kwigiraho
Kuzamura abenyempano yaba mu
mideli, umuziki, ubukorikori, ubugeni, kubyina n’ibindi.
Kurema ibishya bidasanzwe mu
Rwanda mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyempano batari bake bahari.Abahanzi bakomeje kujya gutaramana n'abana bafashwa na Sherrie Silver bakanagira umwanya w'ibiganiro
KANDA HANO UREBE THE BEN ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE
KANDA HANO UREBE BRUCE MELODIE ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE
KANDA HANO UREBE KEVIN KADE ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE
KANDA HANO UREBE ELEMEN ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE
KANDA HANO UREBE DANY NANONE ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE
KANDA HANO UREBE CHRISS EAZY ATARAMANA N'URUBYIRUKO RUFASHWA NA SHERRIE