RFL
Kigali

Itamar Einhorn yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe i Kibeho- AMAFOTO

Yanditswe na: Ishimwe Olivier Ba, Iyamuremye Janvier
Taliki:19/02/2024 9:52
1


Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech niwe wegukanye agace kabiri ka Tour du Rwanda 2024 katangiriye i Muhanga kerekeza i Nyaruguru ku butaka butagatifu i Kibeho; ahazwi kubera ibonekerwa rya Bikira Mariya ryahabaye kuva mu mwaka wa 1981 kugeza mu 1989.



Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nibwo hakinwe agace ka kabiri ku ntera ya 129,4 Km; nyuma y’agace ka mbere kabereye mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024.

Uyu mukinnyi wa Israel Premier Tech yakoresheje amasaha 3 n’iminota 17 n’amasegonda 31’, akurikirwa na William Junior Lecerf, Pepjin Reinderink, Javier Serrano Rodriguez, Giacomo Villa, Lorenz Van De Wynkele, Julien Simon n’abandi.

Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose! Mu bihe bitandukanye ryagiye riba riherekejwe n’ibitaramo by’abahanzi mu rwego rwo gususurutsa abaturage baba baryitabiriye, ndetse no gutanga ibyishimo ku baturage baba bari aho abasiganwa basoreza.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe 19 agizwe n’abakinnyi 94. Ni mu gihe ikipe ya DSM-Firmenich PostNL Development Team yo yamaze kwikura muri Tour du Rwanda 2024 kubera ko abakinnyi bayo barwaye hakabura abitabira.

Mu mwaka wa 2019 Tour du Rwanda yavuye ku rwego rwa 2.2 ishyirwa kuri 2.1 y’amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare UCI. 


Itamar yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 kasorejwe i Kibeho 


Ibyishimo ni byose kuri Itamar w'imyaka 26 y'amavuko wahize abandi mu gace gasorejwe ku butaka butagatifu 


Itamar yaciye agahigo, kuko ariwe munya-Israel wa mbere wegukanye agace muri Tour du Rwanda




UKO AGACE KA KABIRI KA TOUR DU RWANDA 2024 KAGENZE

Saa: 14: 22’: Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech niwe wegukanye agace kabiri ka Tour du Rwanda 2024.

Saa 14:18’: Pierre Latour ukinira TotalEnergies ndetse na Zeray Araya wa Eritrea basohotse mu gikundi mu gihe habura Kirometero 2.

Saa 2:16’: Hasigaye ibirometero 4 gusa ngo umukinnyi wa mbere agera aho basoreza, gusa igikundi kikaba cyamaze gucikamo ibice bibiri.

14:05’: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatatse, ubwatatsi bukaba bukozwe na Manizabayo Eric.

Saa 14:04’: Mu gihe habura ibirometero 10, Mayer asa nk’aho yananiwe, ahubwo Danie ubu ni we uri kugenda wenyine.

-Alexandre Mayer [Maurice] yegukanye amanota y'agasozi ka kabiri, yatangiwe i Maraba; akurikiwe na Millan Donie [ Lotto Dstny Development] ndetse na Lennert Teugels [BINGOAL WB].

Saa 1:46’: Abasiganwa bamaze kugenda Kirometero 102. Umukinnyi Doine ukinira ikipe ya Lotto Dstny yasohotse mu gikundi, aho yagiye gushaka Alexander Mayer urusha umunota umwe n'amasegonda 45 igikundi gikuru.

- Alexander Mayer uyoboye isiganwa, yabonye izuba tariki 29 Mata 1998, agejeje imyaka 25 y'avuko. Ni umusore w'umuhanga kuko tariki 26 Mutarama yegukanye isiganwa rya Tour of Sharjah ryabereye mu Barabu, ndetse ikipe y'igihugu ikaba yari yaritabiriye.

Saa 13:41’: Alexander Mayer niwe uyoboye isiganwa, aho amaze gusiga abakinnyi 2 bari kumwe igihe kugera ku munota umwe.

-Uyu munya-Ile Maurice ni nawe wegukanye amanota y'agasozi ka mbere yatangiwe mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru. Akurikiwe na Munyaneza Didier ndetse na Nsengiyumva Shemu.

Saa 13:30’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 94 (KM 94). Abakinnyi bari imbere bakomeje gusatirwa, aho igikundi kiri inyuma bari kugisiga iminota 2 n'amasegonda 50.

Saa 1:15’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 87, abakinnyi 3 ba mbere bamaze gusiga igikundi iminota 4’.

Saa 13: 12’: Abakinnyi bashoje isaha ya kabiri, aho bari kugendera ku muvuduko wa Kirometero 40 ku isaha.

Saa 13:03’: Isiganwa rimaze kugendwa Kirometero 78 (78Km), Nsengiyumva amaze gusigaho abakinnyi 2 bari kumwe metero 200. Ni mu gihe igikundi kiri inyuma yabo kirushwa iminota 4 n'amasegonda 55 na Nsengiyumva.

-Abakinnyi binjiye mu Karere ka Huye, bakomeza kuri Kaminuza y'u Rwanda, aho binjira mu murenge wa Mukura bace ku kibuye cya Shari binjira mu Karere ka Nyaruguru.

- Nsengiyumva Shemu yegukanye amanota ya sprint ya kabiri yatangiwe i Huye; akurikiwe na Munyaneza Didier [Team Rwanda] ndetse na Alexandre Mayer [Maurice].

13:08’: Abasiganwa bageze ku kibuye cya Shari, binjira muri Nyaruguru ari aho isiganwa riri busorezwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko bwishimiye kwakira ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda i Kibeho. Bakomeza bati “Isiganwa rirambagira mu misozi n’ibibaya bihinzemo icyayi cyiza cy’u Rwanda basoreze i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, mu murwa w’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.”

Mu butumwa bwo kuri X [Yakoze ari Twitter], Minisiteri wa Siporo, Munyangaju yavuze ko Tour du Rwanda ari “Umwanya mwiza wo kwibuka ko Siporo ari inshuti y’urubyiruko’ ariko ‘inzoga ni umwanzi warwo kuko zangiza ahazaza harwo’.

     

Saa 12:55’: Nsengiyumva yamanutse muri Kaminuza y'u Rwanda mu buryo budasanzwe, ndetse ubu niwe uyoboye isiganwa agakurikirwa na Munyaneza Didier ndetse na Mayer, bakaba bamaze kugenda Kirometero 71.

Saa 14:40’: Hari abakinnyi bakoze impanuka barimo abanyarwanda na Ethiopia. Krab Tesfay yakomeretse.

14:40’: Hari abakinnyi bakoze impanuka barimo abanyarwanda na Ethiopia.

Saa 12:30’: Itsinda rw'abasiganwa 3 bari imbere, riri gusiga igikundi iminota 7 n'amasegonda 15, bivuze ko basubiyeho inyuma amasegonda 45.'

Saa 12:27’:Abasiganwa bamaze kugera Kirometero 54, Soudal-QuickStep niyo iyoboye igikundi gikurikira batatu bari imbere.

Saa 12:23’:Abasiganwa 3 bayoboye isiganwa bamaze gushyiramo itera y'iminota 8.

Saa 12:17’:Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 50. Abakinnyi batatu bari imbere bagizwe na Mayer Munyaneza Didier bakunze kwita Mbappe na Nsengiyumva ukinira May Stars, bamaze gushyiramo intera ya metero n'amasegonda. Basize igikundi iminota 8'15'' nyuma y'ibilometero 53 bamaze gukina.

- Munyaneza Didier wa Team Rwanda yegukanye amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe mu Karere ka Ruhango. Yakurikiwe na Henri Alexandre Mayer ndetse na Nsengiyumva Shemu.



Saa 12:02’: Abakinnyi 3 bari imbere, bakomeje kongera intera ku gikundi kibari imbere, aho ubu imaze kugera ku munota 7.

Saa 11:50’: Intera iri hagati y'abakinnyi 3 bayoboye isiganwa n'igikundi kiri imbere imaze kuba iminota 6 n'amasegonda 5.

Saa 11:44’: Abakinnyi bamaze kugenda ibirometero 20 (20Km). Ikipe ya The Lotto Dstny na Soudal-Quikstep nizo zari ziyoboye igikundi gikurikira abari imbere.

Isesengura rya Kayishema Tity Thierry, Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA);

Kayishema yavuze ko umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda rwagaragaje amakipe akomeye arimo nka Soudal Quickstep yanatwaye agace ka mbere.

Ati “Ni ikipe irimo William Lecerf Junior wabahe uwa 3 muri 2023 asizwe amasengonda 10, agarutse gusoza akazi yatangiye.”

Akomeza ati “Team Time Trial yatweretse ko Israel Premier ya Tech ya Froome itamushingiyeho ahubwo yubakiwe ku Mudage w'imyaka 23, Moritz Kretschy.”

“Total Energies, Lotto Dstny, UAE Team na Eritrea byiteguye guhangana kuko birashoboka babibonye. Team Rwanda izakora udutero shumi harimo agashobora gutanga igicu cyabyara imvura.”


Saa 12: 23': Mayer (Mauritius), Nsengiyumva (May Stars) ndetse na Munyaneza (Rwanda) bari bayoboye abandi mu isiganwa





Saa 11:38': Mu bakinnyi 3 bari imbere harimo Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda, Mayer na Nsengiyumva ukinira May Stars


Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline na Perezida wa Ferwacy, Samson batangije isiganwa rya Tour du Rwanda

Abasiganwa bahagurukiye i Muhanga baranyura, Byimana - Kirengeri - ku Ntenyo - Ruhango - Butantsinda - Gatagara - Gasoro - Ku Bigega - Songa - Rusatira - Kinkanga - Rubona - Bandagure - Save - Rwabuye - Huye – Campus;

Binjire mu Mujyi wa Huye banyure Campus - Mukura - Nyanza - Nkomero - Ngera - Ku Gatobwe - Kibangu - mu rya Bidandi - Cyahinda - Coko - Ruko – Ndago- basoreze Kibeho.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko Tour du Rwanda iri no mu rwego rwo gutegura Shampiyona y'Isi mu 2025.

Mu kiganiro na RBA, Munyangaju yagaragaje ko Tour du Rwanda izafasha igihugu gutegura iri rushanwa rikomeye mu bijyanye no kwakira abazaryitabira ndetse n'abakinnyi bazaserukira igihugu.



Amstel yabaye ikirango cya Tour du Rwanda n’ubusabane mu bakunzi b’ayo

Umuhanzikazi Marina yataramiye abitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024



Umuhanga, Umujyi w’ubucuruzi wunganira Kigali ukungahaye ku mabuye y’agaciro, inganda, n’ubuhinzi…

Saa 11:30’: Nta kipe n'imwe yari yafata umwanzuro wo kujya gushaka abakinnyi bari imbere, intera ikomeje kwiyongera ubu abakinnyi 3 bari imbere bari kurusha igikundi iminota 4 n'amasegonda 30.

-Abakinnyi batatu barimo Henri Alexandre Mayer (Maurice), Nsengiyumva Shemu (May Stars), Munyaneza Didier (Team Rwanda) ni bo bari imbere. Basize igikundi ho iminota ibiri.

Saa 11:23’: Abakinnyi bamaze kugenda Kirometero 12 (12Km). Abakinnyi 3 bamaze gusiga igikundi cy'imbere iminota 2 n'amasegonda 50.

Saa 11:10’: Nyuma yo kugenda ibirometero 2 (2Km) gusa abakinnyi batangiye kubarirwa. Abarimo Mayer ukinira Maurice, Nsengiyumva ukinira May Stars na Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda bahise bajya imbere y’abandi.

Saa 11:00’: Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda karatangiye. Abakinnyi barabanza kugera ibirometero 2Km ubundi banone gutangira kubarirwa ibihe.

Iyi ni inshuro ya 8 Tour du Rwanda igiye guhagurukira i Muhanga, inshuro ya mbere ikaba yarabaye mu 2012.

Mu Karere ka Nyaruguru aho isiganwa riri busorezwe, ni ubwa mbere irushanwa ry'umukino w'igare rihagera rikinwa kinyamwuga, byari tariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo hakinwaga Kibeho Race.

Mugisha Moise uri gukinira ikipe ya Java Inovotec Pro Team niwe waje kwegukana iri siganwa, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bo kwitega muri aka gace.

Mugisha yabwiye B&B Fm ko yizeye kwitwara neza muri iri siganwa. Ati “Uyu mwaka mfite imbaraga, bitegure njye na bagenzi banjye gutanga ibyishimo.”

Akomeza ati “Umwaka ushize kuba ntarashoje si uko nabuze imbaraga, ahubwo narebye abayobozi bari bahari mbona batazi imvune z’igare, mpitamo kubivamo. Igare riravuna.”

Abasiganwa bifashishije imihanda ya: Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho), kuva 9h-14h20. Aho amagare azajya atambuka, umuhanda uzajya ufungurwa.



Abanya-Ruhango bongeye kubona Tour du Rwanda- Ibyishimo byari byose



Umutekano uba wakajijwe mu muhanda mu rwego rwo gufasha abasiganwa kugerayo 'Amahoro'


Ubwo abasiganwa bari bageze mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo


Ab'i Muhanga bacyereye kwakira igare!


Abasiganwa bahagarutse saa 11:00' mu Mujyi wa Muhanga berekeza kwa Nyina wa Jambo






Mbere yo guhaguruka abakinnyi bose babanza kwiyandikisha harebwa umubare w'abagiye gusiganwa uwo munsi





Tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo Tour du Rwanda iheruka guhaguruka i Muhanga aho abakinnyi bahavuye berekeza i Musanze aho umufaransa Geniez Alexandre ariwe wayegukanye. Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric wabaye uwa gatatu, kuri ubu akba ari gukinira ikipe ya Team Rwanda.

Agace karatangira saa 11:00 Am, abakinnyi barahagurukira mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere ka Nyaruguru ku ntera ya Kirometero 130 Km.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024, kabaye kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali, aho amakipe yasiganwaga n'ibihe.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo niyo yegukanye aka gace ikoresheje iminota 20 n'amasegonda 30 ku ntera ya Kirometero 18.

Kugeza ubu, Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w’umuhondo.

Tour du Rwanda, isoko y’ubukungu bw’Igihugu

Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, FERWACY, Ndayishimiye Samson yagaragaje Tour du Rwanda nk'irushanwa ryegera umuturage kurusha andi yose abera mu Rwanda, kuko abasiganwa bagera mu bice bitandukanye by'Igihugu, kandi buri muturage akabasha kubibonera imbona nkubone.

Avuga ko ibi biri mu bituma abafatanyabikorwa n'abandi bashaka kwamamaza bitabira cyane gukorana na Tour du Rwanda.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagendana urugendo kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo. Ati "Twebwe nk'igare nitwe siporo twenyine igenda ikagera ku muryango w'umuturage, adasohotse ngo arihe 'Transport' atagiye ngo ajye kuri sitade yishyure, twebwe tumugeraho."

Kibeho ahasorezwa Tour du Rwanda ni umudugudu muto uherereye mu majyepfo y'uburengerazuba bw'u Rwanda. Bagiye kwakira Tour du Rwanda, mu gihe baherutse gusurwa na Perezida wa Pologne, Andrzej Duda, ku wa Kane tariki, 8 Gashyantare mu 2024.

Akarere ka Nyaruguru kari mu Ntara y'Amajyepfo kakaba kagizwe n'Imirenge 14 ifite utugari 72 n'imidugudu 332. Gahana imbibi n'Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy'Uburundi na Pariki ya Nyungwe. Ni Akarere k'ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana; Ubuhinzi bw'icyayi bugize ubukungu bw'Akarere.

Amazina y’amakipe n’abakinnyi bayagize

Ikipe ya Astana Qazaqstan irimo abakinnyi nka Alexandre Vinokuruv, Nil Aguilera Jorba, Alessandro Ramele, Simone Zanini ndetse na Iikhan Dostiyev.

Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team irimo abakinnyi nka: William Junior Lecerf, Jonathan Vervenne, Pepijn Reinderink, Jan Kino na Jelle Harteel.

Ikipe ya TotalEnergies irimo: Pierre Latour, Fabien Doubey, Paul Ourselin, Julien Simon ndetse na Baptiste vadic.

Ikipe ya Afurika y'Epfo irimo: Pedri Crause, Daniel Loubser, Eric Krös, Dillon Geary na Tyler Lange.

Ikipe ya Israel Premier Tech irimo: Christopher Froome, Itamar Einhorn, Gay Sagiv, Peter Josepeh ndetse na Maritz Kretschy.

Ikipe ya Bike Aid irimo Antoine Berlin, Dawit Yemane, Oliver Matteis, Yoel Habteab ndetse na Vinzent Dorn.

Ikipe y’u Rwanda irimo: Samuel Niyonkuru, Eric Muhoza, Eric Manizabayo Masengesho na Didier Munyaneza.

Ikipe ya Team Polti Kometya irimo: German Dario Gomez, Andrea Garosio, Manuel Penalver, Javier Serrano Rodriguez ndetse na Jhanatan Restrepo Valencia.

Ikipe ya UAE Team Emirates Gen-z irimo: Gal Glivar, Owen Cole, Jasim Saif Abdulla, Anze Ravbar na Pablo Torres Arias.

Ikipe ya Groupama-FDJ irimo nka: Collin Savioz, Brieuc Rolland. David Joshua, Ronan Auge ndetse na Ben Asky.

Ikipe ya Lotto Dstny Development irimo abakinnyi nka: Millan Donie, Tars Polvoorde, Logan Currie, Kamiel Eeman ndetse na Lorenz Van de Wynkele.

Ikipe ya Ethiopia irimo: Solomon Mekuria, Hailemelekot Hailu, Bizay Tesfu Redae, Tekelehaymanot Tesfay ndetse na Amir Jafare Taha.

Ikipe ya Algeria irimo: Ashraf Ferhat, Azzedine Lagab, Ayoub Sahiri na Hamza Amari.

Ikipe ya May Stars irimo Shemu Nsengiyumva, Jeremie Ngendahayo, Dawid Teweldbrhan, Viachaslau Shapkouski na Shafik Mugalu.

Ikipe ya Centre Mondial du Cyclisme igizwe na Tsgabu Grmay, Awet Aman, Ayoub Ferkous, Janvier Shyaka ndetse na Kiya Rogora.

Ikipe ya Eritrea irimo: Merhawi Kudus, Metkel Eyob, Aklilu Arefayne, Zeray, Nahom Araya na Yafiet Mulugata.

Ikipe ya Bingoal WB irimo: Lennert Teugels, Alexander Salby, Sebastian Van Poppel, Johan Meens na Giacomo Villa

Ikipe ya Maurice irimo: William Piat, Hanson Matombe, Henri Alexandre Mayer, Christopher Lagane na Gregory Mayer

Java Inovotec Pro Team igizwe na: Joseph Areruya, Tuyizere Etienne, Hashimu Tuyizere, Patrick Byukusenge na Moise Mugisha.

Uko Isiganwa rizagenda

-Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare, harakinwa agace ka kabiri kazatangirira Muhanga gasorezwe Kibeho ku ntera ya 129.4Km

-Ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, hazakinwa agace ka gatatu kazatangirira i Huye gasorezwe Rusizi ku ntera ya 140.3

-Ku Gatatu tariki 21 Gashyantare, hazakinwa agace ka Karongi na Rubavu ku ntera ya 93Km.

-Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, hazakinwa agace ka Musanze gasorezwe mu Kinigi (Kwita Izina) ku ntera ya 140.3 Km.

-Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare, abasiganwa bazahagurikira Musanze basoreze Mont Kigali ku ntera ya 93.3 Km.

-Ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare, abasiganwa bazatangirira Rukomo kasoreze Kayonza ku ntera ya 158Km.

-Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare, hazaba agace ka nyuma hazabera kuri Kigali Convention Centre ku ntera ya 73.600 Km. Muri rusange abasiganwa bazakoresha 718.9 Km.


Nta mbogamizi yabayeho ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2024

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko umunsi wa mbere w'isiganwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali warangiye nta mbogamizi igaragaye.

Yagize ati: “Umunsi wa mbere w’isiganwa urangiye nta kibazo kigaragaye, turashimira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kuba bihanganiye impinduka zabayeho ku mihanda imwe n’imwe.

Yakomeje ati: “Ku munsi wa kabiri, irushanwa rizakomeza hakoreshwa umuhanda; Muhanga-Ruhango-Nyanza-Huye-Nyaruguru (Kibeho).”

Yashishikarije abatuye muri utu turere gukomeza kugaragaza indangagaciro borohereza isiganwa kugira ngo rikomeze kuba mu mutekano usesuye, hubahirizwa gahunda ya Gerayo Amahoro.

Amakipe 19 yitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda 2024

1.UCI PRO TEAMS (Icyiciro cy’amakipe akomeye)

Israel-Premier Tech (Israel)

TotalEnergies (France)

Polti-Kometa (Italy)

Bingoal-WB (Belgium)

2.UCI CONTINENTAL TEAMS

Java Inovotec (Rwanda)

May Stars (Rwanda)

Soudal - Quick-Step (Belgium)

Astana Qazaqstan Development Team (Kazakhstan)

Lotto Dstny Development Team (Belgium)

Groupama-FDJ (France)

Bike Aid (Germany)

3.NATIONAL TEAMS (Amakipe y’Ibihugu)

Rwanda

Algeria

South Africa

Eritrea

Ethiopia

Italy

Mauritius

4.MIXED AFRICAN NATIONS TEAM (Amakipe y'ibihugu yishyize hamwe)

World Cycling Centre Africa




Amstel yatekereje ku bakiriya bayo muri Tour du Rwanda

Amstel yazanye ibintu bidasanzwe kandi bishimishije bigamije gushimangira ubusabane mu nshuti no kugera ku byifuzwa kuri Tour du Rwanda.

Kuri ubu Amstel yazanye uburyo bwo gusiganwa ku magare kuri internet (E-Race) bugakorerwa ahantu hazwi cyane, nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Ubu buryo buri kugarukwaho cyane, kikaba ikimenyetso ko Amstel itanga ibihe ibitazibagirana mu nshuti. Ariko ibyishimo ntabwo bigarukira aha gusa.

Muri Tour du Rwanda, Amstel yazanye abacuruzi bayo. Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Madamu Martine Gatabazi, yavuze ko kuri iyi nshuro bazashimangira ubudasa bwa Amstelnk'ikirango cyo guhitamo mu nshuti kandi banubahiriza amategeko agenga ibyo kunywa.





MTN- Umuterankunga mu cyiciro cya ‘Silver’ wa Tour du Rwanda

Ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, nibwo Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ubwa MTN byashyize umukono ku masezerano.

Ni amasezerano azamara imyaka ibiri, aho MTN izajya ihemba umukinnyi mwiza w’umunyafurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FayB7 months ago
    Muri MINISPOC harimo umuntu ukasira. Namara kuyivamo, nibwo siporo izongera kujya ku murongo. Duheruka uburyohe bw'igare cyera





Inyarwanda BACKGROUND