RFL
Kigali

Yize ubwubatsi! Byinshi kuri Jonathan Vervenne watangiranye Umwenda w'Umuhondo muri Tour du Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/02/2024 8:17
0


Umubiligi Jonathan Vervenne w'imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal - Quick-Step Devo, niwe waraye ahawe umwenda w'umuhondo ugaragaza umukinnyi ufite ibihe byiza muri Tour du Rwanda.



Uyu musore yabigezeho nyuma y'uko ikipe ye yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kazengurukaga bimwe mu bice bya Kigali - Kigali, aho intera y'Ibilometero 18 bakoresheje iminota 20 n'amasegonda 30.

Jonathan Vervenne ni muntu ki?

Jonathan Vervenne yavutse tariki 27 Gicurasi 2003, avukira mu gace ka Riemst mu ntara ya Limburg mu gihe cy'ubugimbi bw'uyu musore, yakundaga umukino wo koga ndetse akabifatanya n'igare. Iko iminsi yagendaga itambuka, Jonathan ibyo koga yabivuyemo ashyira imbaraga mu mukino w'igare  bya kinyamwuga.

Mu 2021, nibwo uyu musore yatangiye kwiyereka Isi, ubwo yegukanaga irushanwa rya Etoile du Sud - Limbourg rikinwa mu Bubiligi, rikaba ryitabirwa n'abatarengeje imyaka 19. Muri uwo mwaka kandi, Jonathan yabaye uwa 3 muri shampiyona y'u Bubiligi ikinwa umuntu ahanganye n'ibihe.

Jonathan ni umwe mu bakinnyi bahanzwe n'amaso muri iyi Tour du Rwanda 

Nyuma yaho Vervenne yaje kwerekeza mu ikipe ya The Elevete ndetse akomeza kwiga amashuri muri Kaminuza KU Leuven aho yize ibijyanye n'ubwubatsi.

Mu 2022, Jonathan yabaye uwa kabiri muri shampiyona y'u Bubiligi, ndetse aba uwa uwa 5 muri shampiyona y'u Burayi mu gusiganwa n'ibihe. Mu 2023, uyu musore yahise yerekeza muri Soudal Quick - Step ari nayo ari gukinira muri Tour du Rwanda.

Kuva yagera muri iyi kipe, Jonathan yatangiye kwigaragaza aho yahise yegukana isiganwa rya Tour 100 Communes, ndetse yegukana irushanwa rya Zuidkempense Piji. Mu mpera za 2023 Jonathan yaje kwegukana shampiyona y'u Bubiligi.

Kuri uyu wa mbere, Tour du Rwanda irakomeza hakinwa agace ka 2, aho abakinnyi baribuhaguruke i Muhanga berekeza i Kibeho ku ntera ya Kirometero 130, Jonathan akaba aribube yambaye umwenda w'umuhondo urangwa n'umukinnyi ufite ibihe byiza mu isiganwa. 

Ikipe ya Quick - Step Jonathan akinira, izwiho kugira impano z'abakinnyi bakiri bato kubabafata hakiri kare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND