RFL
Kigali

Miss Bahati Grace yitiriye ubuheta bwe sebukwe wakiniye Rayon Sports

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/02/2024 11:07
0


Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009 yibarutse ubuheta bwe nyuma y’igihe kitari gito, akoze ubukwe na Pacifique Murekezi.



Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’ifoto igaragaza Murekezi ateruye uyu mwana we na Miss Bahati. Hari n’indi bari kumwe n'umuhungu wa Bahati yabyaranye na K8 Kavuyo mu 2012, ari we Ethan Jedidiah ugaragara ateruye murumuna we ibyishimo ari byose. Uyu mwana wa Bahati na Pacifique bamwise Raphaël Bahati Murekezi.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza wanakiniye ikipe ya Rayon Sports. Izina Raphaël ni rimwe mu yahawe umwana w’umuhungu Murekezi Pacifique yabyaranye na Miss Bahati Grace.

Ku rundi ruhande umugabo wa Miss Bahati, ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball club na APR Volleyball Club. Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Ugushyingo k'umwaka ushize Bahati Grace yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yitegura kwibaruka ubuheta, akaba yaranabasangije amafoto ari kumwe n’umugabo we n’imfura ye. Icyo gihe yari akuriwe.

Bahati Grace na Murekezi Pacifique, bakoze ubukwe muri Nzeri 2021.Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 34.

Mu ntangiro za 2019 ni bwo Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore avuga ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

K8 Kavuyo watandukanye na Bahati, na we mu 2015 yaje kubyarana n’undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia ariko ibyabo ntawe uzi uko byarangiye.

Murekezi ni we watangaje ko we n’umugore bibarutse umwana w’umuhungu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yanditse agaragaza ko uyu mwana wabo yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024. Arangije ati “Imitima yacu yuzuye umunezero mwinshi no gushimira.’’

Umuhungu wa Bahati na K8 Kavuyo yishimiye kubona murumuna we

Bahati n'umugabo we bamaze imyaka itatu bakoze ubukwe

Ubwo Miss Bahati yari akuriwe

Umubyeyi w'umugabo wa Miss Bahati, Murekezi Raphaël wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamenyekanye nka Fatikaramu ndetse akaba yarakiniye ikipe ya Rayon Sports. Mu rwego rwo kumuzirikana, umwana wa Miss Bahati bamuhaye izina rye

Bahati yakunze kumvikana avuga ko Pacifique Murekezi yamukundiye imico ye n'uburyo yiyoroshyaBahati na Pacifique Murekezi ubwo bari bakiri mu bihe byo gushimangira urukundo rwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND