Ikigo cya MTN Rwanda na Amstel bari mu bahembye abakinnyi bitwaye neza mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru Tariki 18 Gashyantare 2024.
Kuri
iki cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, nibwo isiganwa ngarukamwaka rya Tour
du Rwanda ryakinwaga ku nshuro ya 16 mu Rwanda. Ni isiganwa ryakinwe mu buryo
ikipe yakinaga ihanganye n’igihe, Soudal Quickstep niyo yegukanye aga gace
ikoresheje iminota 20 n'amasegonda 32.
Nubwo
iri rushanwa ryakinwe ku buryo amakipe ahanganye n'ibihe,byatumye
abakinnyi bitwaye neza baboneka ndetse baranahembwa.
Uko ibihembo byatanzwe
Umukinnyi
mwiza ku rutonde rusange yabaye Jonathan Vervenne ukinira Soudal Quickstep, akaba yahembwe na Visit Rwanda, umukinnyi watowe nk'uwegukanye agace yabaye
William Junior Lecerf ukinira Soudal Quickstep akaba yahembwe na Amstel.
Umukinnyi
muto witwaye neza, yabaye Milan Donie akaba yahembwe na Prime Insurance. Umunyarwanda
witwaye neza, yabaye Samuel Niyonkuru akaba yahembwe na Forzza bet. Umunyafurika
mwiza yabaye Merhawi Kudus akaba yahembwe na RwandAir
Umukinnyi
mwiza muto ukomoka muri Afurika yabaye Akilu Arefayne, akaba yahembwe na MoMo. Umunyarwanda
ukiri muto witwaye neza, yabaye Janvier Shyaka, ahembwa na Ingufu Gun
Umukinnyi w'agaragaje guhangana yabaye Jan Kino, akaba yahembwe na Horizon Express, mu gihe ikipe nziza yabaye Soudal Quick Step yahembwe na Inyange.
Kuri uyu wa mbere Tour du Rwanda irakomeza
hakinwa agace ka kabiri karibuhaguruke i Muhanga abakinnyi berekeza i Nyaruguru.
MTN iherutse gusinya amasezerano y'ubufanye na Tour du Rwamukazajya ihemba umukinnyi muto mwiza w'umunyafurika
Uyu ni umwaka wa kane Visit Rwanda itanga igihembo ku mukinnyi uhagaze neza ku rutonde rusange
Inyange yahembye ikipe yitwaye neza mu gace ka mbere kandi ninako izakomeza kubikora
Shya Janvier yahembwe na Ingufu Gun nk'umukinnyi w'umunyarwanda ukiri muto witwaye neza mu gace ka mbere
Uruganda rwa Igunfu Gun ni ubwa mbere rwinjiye muri Tour du Rwanda nk'umwe mu baterankunga bakuru
TANGA IGITECYEREZO