LeBron James ukinira Los Angeles Lakers, ikipe ye iri mu bihe bibi, kandi we ntabwo asiba gutsinda amanota menshi. Ibi biri gutuma yifuzwa n’andi makipe akomeye.
Ushinzwe kureberera inyungu za LeBron James, Rich Paul yavuze ko Golden State Worriors imushaka cyane gusa ngo King James we aracyafite ibitekerezo byo kuguma muri Los Angeles Lakers.
LeBron James amaze imyaka itandatu akinira Los Angeles Lakers. Nk' umukinnyi umaze kugira ubunararibonye, ntabwo yumva ko kwitwara nabi kwa Los Angeles Lakers byatuma ayivamo, dore ko we ashaka kuzayisohokamo ayihaye igikombe cya NBA.
Abakurikira NBA basanga bigoranye ko ibyo yabigeraho ari i Los Angeles, akaba ariyo mpamvu ashobora gusubira muri Cleveland Cavaliers cyangwa akajya muri Golden State Warriors.
Rich Paul ushinzwe kureberera inyungu za LeBron James yagize Ati “Nta kabuza ko ari ukuri. Ariko ndatekereza ko yaba Warriors ndetse na James bose bifuza guhatana. Iyo amazina akomeye kuriya akomeza agarukwaho mu bihuha, hari igihe biba bihatse ibindi birenze inkuru.
“ Nibyo Golden State Warriors yifuza LeBron James ariko ibyiyumviro bye n’ahazaza he hari muri Los Angeles Lakers. Iyo uri umunyamwuga, ntabwo utoranya aho uzakorera.
LeBron James cyangwa King James, yihariye agahigo ko kuba ayoboye abandi mu gutsinda amanota menshi muri NBA. Birashoboka ko yaguma muri Los Angeles Lakers ariko agasaba undi mukinnyi mushya wayongerwamo mu mwaka utaha wa 2024-25 akamufasha.
Mu bakinnyi ari kwifuza harimo DeMar DeRozan na Zach LaVine bakinira Chicago Bulls. Muri uyu mwaka kandi ari ku mpera y’amasezerano ye, haramutse hadakozwe ibyo ashaka, abobora kuva muri Los Angeles Lakers.

Golden State Warriors irifuza LeBron James wa Los Angeles Lakers
