Kigali

Ndagukunda! Chriss Easy yananiwe guhisha amarangamutima ye ku isabukuru ya Pascaline - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/02/2024 17:52
0


Ku munsi w'amavuko wa Pascaline, abantu bose bari bahanze amaso imbuga nkoranyambaga za Chriss Easy ngo barebe ubutumwa amuha cyane ko bivugwa ko aba bombi bari mu rukundo nubwo baterura ngo babyemeze.



Kuva mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Nyakanga, havuzwe amakuru ko umuhanzi Rukundo Christian Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy yaba ari mu rukundo na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 akabasha kugera mu 10 ba mbere, gusa iyo wabimubazaga yarabyitarutsaga, akavuga ko ari inshuti zisanzwe.

Umuhanzi Chriss Easy nawe ari mu bifurije umunsi mwiza Pascaline wagize isabukuru y'amavuko.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Chriss Easy yabwiye Pascaline mu ruririmo rw'icyesipanyoro aho yagize ati: "Isabukuru nziza y'amavuko Mamie! Ni wowe utunganye, komeza ukundwe n'Imana, ndagukunda."

Pascaline nawe ntiyashoboye guhisha amarangamutima ye, ahubwo yahise amusubiza ati: "Uw'ingenzi... Mpora nshimira Imana ku bwawe. Ndagukunda."

Mu bandi bantu b'ibyamamare bifurije isabukuru nziza uyu mukobwa biganjemo abanyuze mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda harimo Miss Kayumva Darina wamusabiye imigisha akamushimira kuba akomeje kumubera inshuti nziza;

Sabine Mutabazi, Kelia Ruzindana, Bahari Ruth, Davis D, Umutesi Denise, Keza Maolithia, Young Grace, Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, Mutesi Jolly, Uwimana Jeanette, Irasubiza Alliance, Umuratwa Anitha Kate, n'abandi.

Nubwo Chriss Easy iyo abajijwe iby'urukundo rwe na Pascaline aryumaho rimwe na rimwe akanabitera utwatsi, InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya neza ko aba bombi bari mu rukundo kuva mu mwaka ushize. Nyura hano usome inkuru irambuye igaragaza ibimeyetso simusiga bigaragaraza ko urukundo rwabo rugeze ahashushye.


Chriss Easy yibukije Pascaline ko amukunda ku isabukuru ye y'amavuko


Pascaline nawe amubwira ko amukunda


Pascaline yishimye ko akiriho ku munsi we w'amavuko



Ibyamamare byiganjemo abo bahuriye muri Miss Rwanda bamwifurije isabukuru nziza



Bivugwa ko amaze igihe kirekire mu rukundo n'umuhanzi Chriss Easy



Hashize igihe kinini Chriss Easy ahakana iby'urukundo rwe na Pascaline


Kuri ubu yemeje ko amukunda bidasubirwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND