Uwineza Patrick rwiyemezamirimo by’umwihariko mu myidagaduro yagarutse ku nkuru yo kuba hari amafaranga yaba aberewemo na Ngabo Jobert Medard [Meddy] na Mugisha Benjamin [The Ben].
Kuwa 13 Gashyantare 2024, muri gahunda ya InyaRwanda: Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, ni bwo twaganiriye na Beni Abayisenga akomoza ku nkuru y’uburyo Musanze yabaye ihuriro ry’imyidagaduro kuva cyera nubwo bigenda bisubira inyuma.
Muri iki kiganiro niho yavuze ku kuba abahanzi The Ben
na Meddy babereyemo ideni, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai bishingiye ku
mafaranga yabahaye muri za 2010.
Yanavuze ko iri deni ryaba ryaranazamuye ikirego, gusa
mu kiganiro kihariye inyaRwanda yagiranye na Uwineza Patrick yavuze kuri iki
kibazo avuga ko cyarangiye.
Yahishuye ko mbere icyo kibazo kigihari, ni Meddy gusa bari bagifitanye kuko ari we wagombaga kuririmba mu gitaramo cye ariko ntibyamukundira kubera urugendo yahise ajyamo.
Patrick yagize ati: ”Amakuru nyayo ni uko hari igitaramo Meddy
yagombaga gukorana natwe, ubanza Ben [Beni Abayisenga] yarabyumviseho ariko we
akabivuga uko abyibuka bitari nyabyo, kuko hashize imyaka myinshi.”
Yagaragaje ko kugeza ubu nta kibazo bafitanye yaba Meddy na
The Ben. Yagize ati: ”Njye nta kibazo mfitanye na bariya bagabo nta n’ikirego
nigeze mbatangaho.”
Uwineza Patrick ari mu bagabo bihagazeho mu myidagaduro
nyarwanda bashoye atagira ingano mu bikorwa byayo kuva hambere uhereye ku
gushinga Top 5 Sai, gutegura ibirori n’ibitaramo n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO