Ubuhanzi n’Imyidagaduro muri Musanze buragenda bukura gusa haracyari ikibazo cy'uko abantu batagira uburyo bwo kubyerekana nk'uko byahoze kandi bishobora kurushaho gutuma uyu mujyi wizihira ba mukerarugendo urushaho kugendererwa cyane.
Musanze ni Akarere kari mu twunganira Kigali kuko kari muri ducye dufite iterambere n'ibikorwaremezo bigaragarira buri umwe. Musanze ibumbatiye ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n’imisozi miremire y’ibirunga.
Ifite kandi agace gakora ku biyaga by’impanga bizwi nka
Burera na Ruhondo nabyo bikurura ba mukerarugendo, gusa hirya y'ibyo hari ibindi
bikorwa byihariye muri aka Karere.
Uyu munsi tugiye kugaruka kuri aka Karere mu
byerekeranye n’Ubuhanzi n’Imyidagaduro cyane ko kihariye amateka utasanga
ahandi mu birebana n’imyidagaduro.
Uhereye inyuma gato mu mwaduko w’ibihangano bya kizungu
cyangwa w’iterambere ry’umuziki ugezweho, Musanze iri mu Turere twihuse muri ibi
bikorwa.
Abahanzi bakomeye bazamukiye muri aka Karere yaba
abahavukira, abahigiye amashuri yabo n’abajyagayo kubera ibikorwa by’umuziki
n’igikundiro kabaga gafite.
Muri abo twavuga nka Rafiki wazamukanye imbaduko yo hejuru
mu njyana yihariye Coga Style yatumye aba ikimenyabose akanagira igikundiro cyo
hejuru.
Tonzi, Patient Bizimana na
Young Grace nabo bamamaye cyane kubera aka Karere binyuze mu bitaramo bahakoreraga, ushatse uvuge ko kababereye icyambu kibageza muri Kigali.
Musanze yabereyemo ibitaramo bikomeye birimo iby’abanyarwanda nka Urban Boyz, Just Family,
Kitoko, Mico The Best ndetse n’abanyamahanga barimo Harmonize na General
Ozzy.
Muri iyi minsi byifashe bite muri aka Karere?
Iyo uganiriye n'abatuye muri aka Karere bagutangariza ko ibintu bimeze neza amafaranga ari kuboneka. Shyaka Prince na Tina babwiye inyaRwanda ko ibintu bimeze neza abanyabirori bafite ahantu hatandukanye ho gusohokera.
Bagarutse ku tubyiniro tugezweho nka Zero One, bitsa ku nzu z’ubugeni n’ubukorikori zitari nke wahasanga, zikaba zikurura abasilimu batari bake bo muri Musanze, Kigali n'ahandi.
Abasore b'aka aka Karere bashyize imbaraga mu gukorera
amafaranga binyuranye na bashiki
babo bayakorera ariko bakamenya no kuyanezerwamo.
Mu ngero Prince na Tina batanze, bavuze ko umukobwa wapanze
gusohokana inshuti ze ari nka batanu, bashobora gukoresha ibihumbi 500Frw, mu gihe umusore we ashobora gukoresha ibihumbi 50Frw.
Abifuza kujya muri Musanze bagamije kwidagadura bakubwira
ko ijoro ryaho bariguhitiramo kuko ari bwo ibintu biba bishyushye n’umujyi usa
neza kurushaho.
Leo Touch uri mu bagabo bamaze imyaka irenga 10
bakorera muri aka Karere mu birebana no gutunganya umuziki w’abahanzi, yagize icyo atangariza abanyamakuru bacu.
Yerekanye ko kugeza ubu impano zihari kandi binyuranye
nuko byari bimeze mbere ubu umuhanzi ashobora gutungwa n’ibikorwa bye yaba uri mu
muziki, ubusizi, gushushanya n’ibindi.
Abahanzi nka Day Maker na Fizzo Mason nabo bahuriza ku
kuba muri Musanze hari impano mu byiciro byose, ariko imbogamizi ikomeye ikaba ari
ukumenyekanisha ibikorwa byabo.
Bavuze ko ibihangano byabo bigoye kuba byakwakirwa kuri televiziyo na radiyo zikomeye by’umwihariko
zo mu mujyi wa Kigali. Ibi bihabanye n'abahanzi b'i Kigali kuko bo bafungurirwa amarembo.
Aba basore bavuze ko nta rimwe bizigera bibaho ko abantu bose
bajya gutura mu mujyi wa Kigali, ahubwo igihari ni uko abantu bakangukira gufashanya mu
rwego rwo guteza imbre ubuhanzi.
Mu bindi bagarutseho ni uko muri Musanze hakiri umubare muto w’ibirori, ibitaramo, amaserukiramuco n’amamurikagurisha.
Usanga na bicye bibonetse, ababitegura badatekereza
cyane ku guha akazi abahanzi b'i Musanze, ahubwo bakazana ab'ahandi. Basanga bikwiriye gukosorwa mu bice byose by’igihugu.
Ku rundi ruhande ariko abahanzi bo muri Musanze bafite umwihariko wo guhuza ibyo bakora n’ibindi. Urugero ni Fizzo Mason ukora umuziki ariko akagira n’inzu y’imideli yise Mason cyane ko ari n’umudozi mwiza utunganya imyambaro kandi myiza.
Day Maker na we ni uko afatanya ubuhanzi no gutunganya
umuziki akabona amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi no gukomeza
kugerageza gukora ibihangano byiza.
Andollah na we ni uko afatanya ubuhanzi n'ishoramari aho afite kompanyi ivunja amafaranga. Yizera
ko igihe kizagera agasarura mu buhanzi.
Uyu musore wanasoje muri Civil Engineering muri INES
Ruhengeri, akora ibiraka bijyanye n'ibyo yize akanagira ubuhanga mu byo
gutunganya umuziki aho yashinze Studio yifashisha.
Uretse aba, hari abandi bakora ubuhanzi
bubinjiriza cyane mu buryo butamenyewe cyane aho bakora Beat bakanakora
indirimbo mu buryo burangiye, bakazigurisha. Ni ibintu bimaze kubageza kure.
Iyo utembereye mu bice byo hirya gato y’umujyi wa Musanze, uhasanga abaturage bishimye, aho bamwe baba bizihiwe n’agasembuye bakubwira
ko kabafasha kuruhuka.
Igikombe cy’inzoga y’urwagwa rw’ibitoki kigura magana arindwi (700Frw). Imirimo y’ubucuruzi bunyuranye bwiganjemo ibyo kurya, niyo benshi bakora.
Ariko hari n'abakora indi myuga irimo nko kudoda. Umuturage wambaye neza aba yaserutse mu gitenge cya Malewa cyangwa icyo
bita Wasapu.
Ni mu gihe aba bagabo barimba mu mapantalo afite imifuka
myinshi [Poshi bombe], uyambaye aba yaserutse neza.
I Musanze uhasanga kandi amatsinda y’ababyinnyi bitoza mu minsi inyuranye, bakubwira ko bagifite imbogamizi yo kutabona aho berekanira ibikorwa byabo.
Umunyamakuru Beni Abayisenga wa RC Musanze umaze imyaka itari micye muri uyu mujyi, yabigarutseho.
Yavuze ko ibirori n’ibitaramo byaberaga muri aka
Karere byasubiye inyuma, imvano yabyo ikaba irimo ibikorwaremezo bikiri bicye.
Avuga ko nibihari bigoranye kuboneka kuko hari amabwiriza
atoroshye yashyizweho n’ubuyobozi bw’aka Karere mu kubona Stade cyangwa icyanya
cyahariwe kwidagaduriramo.
Ibi byagiye bituma benshi mu bashoramari bakuramo akarenge, gusa hakaza n’ikibazo cy'abamburaga abo bakoresheje biganjemo
abahateguye ibikorwa binyuranye baturutse hanze ya Musanze.
Igisubizo gitangwa ni uko abantu basenyera umugozi
umwe kuko byafashaga abahanzi mu minsi yashize, ariko kuri ubu basa
n'abakora batatanye.
Ubuyobozi nabwo burasabwa gufasha mu itegurwa
ry’ibirori n’ibitaramo, aho gutegereza abaza kubihakorera, niba Tour Du Rwanda
ije igasanga hashyizweho ibikorwa biyunganira.
Birumvikana ko nk’umujyi wunganira Kigali kandi ukaba
izingiro ry’ubukerarugendo byarushaho gufasha abawugana kuryoherwa bakaba
bazanagaruka.
Impamvu ni uko hirya y’ibikorwa byo gutembera, abantu bakeneye kuruhuka bishimana n’abandi mu buryo buteguwe neza, nk'uko Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel abivuga, abantu bakagira aho bibera hazwi.
Hari byinshi bimaze kugerwaho muri Musanze nubwo hakiri ibyo gukorwaho cyane bigizwemo uruhare n'abashoramari n'ubuyobozi kugira ngo ubukerarugendo bunywane bigamije iterambere n'ubuhanzi n'imyidagaduroImyaka ishize atari micye Musaze yihariye mu birebana n'ubuhanzi n'imyidagaduro
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BENI ABAYISENGA
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANDOLLAH
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA DAY MAKER
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA SHYAKA NA PRINCE
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N'ABATUYE I MUSANZE
VIDEO: Jean Nshimiyimana (Doxa) - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO