Kigali

Makanyaga yagaragaje Sebanani André nk'imvano yo kuba arambye mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2024 12:02
0


Umunyamuziki utanga ibyishimo ku bisekuru byombi, Makanyaga Abdul yatangaje ko abahanzi bo hambere barangwaga n'urukundo, bitandukanye n'abo muri iki gihe bamwe muri bo barangwa n'ihangana rya hato na hato ibizwi nka 'Beef'.



Aravuga ibi mu gihe mu bihe bitandukanye, bamwe mu bahanzi yaba abafite amazina akomeye ndetse n'abakizamuka bagiye bumvikana bashwana na bagenzi babo, bamwe muri bo bakisunga studio bakanyuza mu ndirimbo batukana ibyo gupfunyika.

Hari n'abagiye bajya imbere y'itangazamakuru, bakagaragaza ko batavugwa rumwe na bagenzi babo. Buri uko abonye aho kuvugira, akitsa kuri mugenzi we.

Ubwo yari mu nama yahuje abahanzi mu ngeri zinyuranye yatumijwe na Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi yabaye ku wa 13 Gashyantare 2024, Makanyaga yavuze ko abahanzi bo hambere barambye mu muziki kubera ko baranzwe n'urukundo mu bikorwa byabo.

Uyu mubyeyi yavuze ko ari nayo mpamvu benshi muri bo ibihangano by'abo byubakiye ku rukundo. Yavuze ko igihe cyageze, bamwe mu bantu bamubaza impamvu akunze guhanga ku ngingo y'urukundo. Agira ati "Hari abagiye bambaza kuki uririmba urukundo, ariko nibaza ku Isi ni inde udakunda..."

Yumvikanishije ko nta bushotoranyi, amashyari yaranze abahanzi ba cyera, kuko bakoraga ibikorwa byabo, kandi bashyigikiranye. Makanyaga ati "Abahanzi ba cyera twarakundanaga."

Uyu munyamuziki yatanze urugero avuga ko indirimbo ze yazijyanaga kuri Radio Rwanda, akakirwa na Sebanani André wabarizwaga muri Orchestre Impala kandi ibihangano bye bigacurangwa cyane bidasabye ko yiginga.

Ati "...Ariko niwe wabaga uwa mbere wo kugirango azishyiremo (indirimbo) kugirango zumvikane. Urwo ni urukundo mvuga, rutari ishyari."

Sebanani André yari umuhanzi w’umuhanga wamenyekanye cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda arimo nka "Nzashira ingurugunzu nkiri Ngangi", "Icyanzu cy’Imana (Uwera)", n’izindi.

Yabaye umunyamakuru wa Radio Rwanda igihe kinini, ndetse yakoze indirimbo zirimo nka ‘Karimi Kashyari’ zakunzwe mu buryo bukomeye. Mu buhanzi bwe, harimo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Makanyaga yashimangiye ko kuramba mu muziki, ariko uko we na bagenzi be baranzwe n'urukundo, bitandukanye n'abanyamuziki bo muri iki gihe barangwa na 'Beef'.

Uyu mubyeyi yavuze ko adashimishwa no kuba abahanzi n'urubyiruko bijandikwa mu gushwana kwa hato na hato ibizwi nka 'Beef'. Yungamo ati "Kuko iyo udafite ukurusha ntugire uwo urusha ntacyo uba uri gukora."

Amateka ya Makanyaga agaragaza ko amaze imyaka 57 yunze ubumwe n’umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by’umuziki no kuririmba.

Mu 2023 yakoze igitaramo yizihirijemo imyaka 50 yari ishize ari mu muziki. Ni imyaka yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw’umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n’abarimo Sebanani Andre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amajwi y’indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

Makanyaga Abdul yatangaje ko abahanzi bo hambere baranzwe n’urukundo ari nayo mpamvu benshi muri bo barambye mu muziki 

Makanyaga yavuze ko abahanzi n’urubyiruko badakwiye kwimika ‘Beef’ mu buzima bwabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URUKUNDO’ YA MAKANYAGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND