Kigali

Chris Froome yemeje ko ashaka gusiga agahigo muri Tour du Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/02/2024 8:45
0


Umunyabigwi mu gisiganwa ku igare Chris Froome, yatangaje ko impamvu imugaruye mu Rwanda harimo no gusiga agahigo muri Tour du Rwanda, nyuma yaho umwaka ubanza bitagenze neza.



Kuri iki cyumweru tariki 18 Gashyantare nibwo isiganwa rya mbere muri Afurika mu gusiganwa ku magare Tour du Rwanda rizatangira aho amakipe hafi ya yose yamaze kugera mu Rwanda mu buryo bwo kwitegura neza agace ka mbere kazabera muri Kigali.

Chris Froome ni umwe mu bakinnyi bafite amazina aremereye muri uyu mukino ku Isi, kuko afite Tour de France zigera kuri 4, kari Tour de France rikaba ariryo siganwa rikomeye ku Isi muri uyu mukino. Nyuma yo kuza 2023 ntibigende neza, uyu mugabo w'imyaka 28, yatangaje ko yiteguye gusiga amateka muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Bugesera i Ntarama mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe ikibuga cya Field of Dreams kimaze gikinirwaho igare, aho Yagize Ati "Ubu nta kindi ndi kureba usibye Tour du Rwanda, umwaka ushize nagize isiganwa ryiza gusa nta ntsinzi nabonye, ariyo mpamvu uyu mwaka ngomba kongera nkagerageza kuko ndashaka gushyiraho agahigo muri iri siganwa.

Iri ni isiganwa rya mbere ngiye gukina muri uyu mwaka, ariyo mpamvu ngomba gutanga ibyange byose 100%. Nnabonye ko imihanda yagiye ihinduka, kandi ibirometero twakinnye umwaka ushize byari byinshi ugereranyije n'uyu mwaka, kandi dufite uduce dutandukanye numva ko bizahindura byinshi.

Chris Froome niwe ubwe wisabiye ko yagaruka gukina Tour du Rwanda, nyuma yaho umwaka ushoze nabwo yari ahari akaza kuba uwa 24 ku rutonde rusange.



Abana b'i Bugesera bishimiye guhura n'umukinnyi w'ikiraringirire nka Chris Froome

VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND