Umuhanzikazi waboneye benshi izuba, Nyiranyamibwa Suzanne yakoze benshi ku mutima ubwo yumvikanishaga ko urukundo rw'Igihugu rwatumye atangira paji nshya mu buzima bwe atari yigeze atekereza ko azabumbura, yiyemeza gukoresha inganzo ye ashyigikira urugamba rw'Inkotanyi mu kubohora u Rwanda.
Nyiranyamibwa afite indirimbo zacengeye mu bisekuru
byombi. Zabaye umusanzu ukomeye, kandi zituma izina rye ricengera mu mitima ya
benshi biturutse ku butumwa burimo buhamagarira Abanyarwanda kurinda u Rwanda.
Ijwi rye ntirasaza! Kuko ubwo yari mu nama yahuje
abahanzi na Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi kuri uyu wa
Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kuri Lemigo Hotel yanyujijemo arabataramira.
Mu bihe bitandukanye ashishikariza urubyiruko kugira
uruhare mu kubaka Igihugu. Ahawe ijambo, yavuze ko kugirango umuntu agire ubupfura,
kandi abe bandebereho muri sosiyete, bisaba kuba atikunda, ahubwo agakunda
abandi.
Ati "Kutikunda ugakunda n'abandi. Burya iyo
wikunda wenyine uba wibeshya. Nta rukundo uba ufite, urukundo ni urwo uha uwo
ureba, ari ukuruta, ari uwo uruta... urukundo ni ijambo riremereye cyane."
Uyu mubyeyi yumvikanishije ko kuramba mu nganzo no mu
buzima byaturutse ku kuba batarashyize imbere inyungu zabo bwite, ahubwo
baharaniye guteza imbere Igihugu. Ati "Ntabwo twigeze twireba cyane
cyangwa kureba inyungu zawe, ibyo twakoraga byose wabikoraga kugirango uteze
imbere Igihugu. Bwa mbere na mbere, warebaga Igihugu.”
Nyiranyamibwa yavuze ko yinjiye mu muziki ari mukuru
biturutse ku rugamba rw'Inkotanyi. Ati "Inkotanyi nizo nyirabayazana!
Mbere ntabwo nari narigeze njya imbere y'abantu ngo ndirimbe naririmbiye mu
muryango, mu makorali..."
Yavuze ko atari yarigeze agira intumbero yo
kwifashisha inganzo ye mu gufasha u Rwanda n'Abanyarwanda, kuko byari ibintu
yakoraga mu buryo busanzwe. Ariko avuga ko yaje kuganzwa n'urukundo rw'Igihugu,
ayoboka inganzo akora ibihangano bihamagariye Abanyarwanda no gutera 'morale'
inkotanyi ku rugamba.
Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda no
hanze, yumvikanishije ko urukundo rw'Igihugu rusamba byose. Yabwiye abakiri
bato n'abandi ko kugira urukundo mu mutima bituma umuntu aramba. Ati
"Niba ufite urukundo mu mutima uzaramba, kuko iyo umuntu yikunda arakosa.
Urireba."
Nyiranyamibwa yavuze ko amafaranga ari meza kuko atuma
umuntu abaho ubuzima butandukanye n'ubw'abandi, ariko kandi ntakwiye guhabwa
umwanya w’imbere mu buzima, kuko umuntu aruta byose.
Ati "Ikindi cya kabiri ni ukudaha agaciro
amafaranga kurusha umuntu. Amafaranga nibyo twese aradutunga, ariko iyo
utangiye kuyakunda kurusha umuntu ntacyo bishobora ku kugezaho n'iyo wabona
menshi ishyano ryose, ntabwo umenya aho anyuze."
Yavuze ko iyo ukoze igikorwa kivuye mu mafaranga,
ukabona gifashishije umuntu, ukabona gikuye umuntu mu kaga, aricyo gisobanuro
cy'ubuzima bukwiye. Ati "Nicyo cyatumye turamba."
Nyiranyamibwa Suzana ari mu bashinze Itorero Isamaza
ryashingiwe mu Bubiligi mu myaka igera kuri 35 ishize. Ryatangiye rigizwe
n’abiganjemo abagore n’inkumi zabyinaga hagamijwe gushakisha ubufasha bwo
gushyigikira ingabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo kwihobora mu 1990.
Itorero Isamaza rigitangira ryabarizwagamo abahanzi b’abahanga
barimo nka Nyiranyamibwa Suzana, Jeanne Karigirwa Ruboneka, Anonciata Gatera,
Francoise Ruboneka, Anonciata Kayisire n’abandi batandukanye.
Nyiranyamibwa mu 1973 yavuye mu Rwanda ahunze itoteza
n’ubwicanyi, ajya kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuye
nyuma y’imyaka 16 ajya kuba mu Bubiligi.
Mu Ukuboza 2016 nibwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma
y’imyaka irenga 40 yari ishize. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka
‘Ndavunyisha’, ‘Ese mbaze nde?’, ‘Telefone’ n’izindi.
Uretse indirimbo zifashishijwe mu rugamba rwo kubohora
u Rwanda, yanakoze indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigeze
kubwira InyaRwanda ko kera umuntu yafatwaga n’ikinaga, inganzo ikamutwara, indirimbo
akaba ayanditse ubwo.
Avuga ko indirimbo ye ya mbere yise ‘Ese mbaze nde?’
yasohotse mu cyunamo cy’umwaka w’1996. Kandi ko atamenye uko yageze kuri Radio
Rwanda.
Ati “…Habaga bariya bafotogarafe b’abanyamakuru,
hakaba ubwo uyibaha wibwira ko bashaka kuyumva ikaba iragiye. Ntawamenyaga
ukuntu zigenda. Ni nkaziriya twahimbye ku rugamba, nonese wamenya se zaragiye
gute?
Izi ndirimbo zibitse amateka y’ahiciwe Abatutsi,
amazina y’abishwe, uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe kugeza ushyizwe
mu bikorwa, kongera kwiyubaka kw’abarokotse, icyizere cy’ubuzima… Zifasha
gukomeza kuzirikana abishwe, zigatera imbaraga zo guharanira kusa ikivi.
Izi ndirimbo zasohokaga Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya
Jenoside (CNLG) ibanje gutanga uburenganzira. Ubu iyi komisiyo yahurijwe muri
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), niyo
itanga uburenganzira kugira ngo indirimbo isohoke.
Hari abahanzi baririmba ku ndirimbo zo kwibuka gusa,
n’abandi bakora indirimbo zo kwibuka n’iz’ubuzima busanzwe.
Abazwi cyane barangajwe imbere na Munyanshoza
Dieudonné wamamaye nka Mibirizi kubera indirimbo yise ‘Mibirizi’, Nyiranyamibwa
Suzanne, Nzaramba Eric [Senderi], Rwamihare Jean de Dieu [Bonhomme] uzwi mu
ndirimbo ‘Inkotanyi ni ubuzima’, Mukankusi Grace uzwi mu ndirimbo ‘Icyizere’
n’abandi.
Aba bahanzi n’abandi bagize uruhare mu isanamitima binyuze
mu bihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, bikoze mu buryo
bw’amajwi. Rimwe na rimwe bigaherekezwa n’amashusho agaragaza ibice babaga
baririmba, abishwe muri Jenoside n’ibindi.
Nyiranyamibwa yatangaje ko urukundo rw’igihugu ari rwo rwabaye imvano yo kwinjira mu muziki akoresha inganzo ye
Nyiranyamibwa yabwiye abakiri bato kudashyira imbere amafaranga, ahubwo bakagira kandi bakarangwa n’urukundoUmuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim witegura
gutaramira mu Bwongereza
Butera Knowless witegura gushyira hanze indirimbo yise 'Uzitabe'
Umuhanzikazi Marina ari kumwe na Yvan Muziki bitabiriye inama yahuje abahanzi
Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari, Bahavu
Jannet yatanze ikiganiro muri iyi nama
TANGA IGITECYEREZO