RFL
Kigali

Cardi B yasubiranye n'umugabo we Offset

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/02/2024 9:44
0


Umuraperikazi w'icyamamare, Cardi B, yongeye gusubirana n'umugabo we Offset nyuma yaho batandukanye mu Ukuboza kwa 2023. Aba bombi baherutse no kwizihiriza hamwe umunsi wa 'Saint Valentin' mu mujyi wa Miami.



Mu ntangiriro z'ukwezi k'Ukuboza mu 2023 ni bwo umuraperikazi Belcalis Almanzar uzwi nka Cardi B yatangaje ko yatandukanye na Kiari Cephus uzwi nka Offset mu muziki. Uru rugo rw'abaraperi babiri rwahise ruvugwaho byinshi ku cyatumye bashwana gusa intoki zose bazerekeza kuri Offset wavugwagaho guca inyuma Cardi B.

Ntibyatinze aya makuru yemejwe na Cardi B ubwe mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ari mu marira menshi avuga ko Offset yakomeje kumuca inyuma nyuma yo kumubabarira inshuro nyinshi, gusa akanga agakomeza iyi ngeso. Ibi byakurikiwe nuko Cardi B na Offset bahise bahagarika gukurikirana kuri Instagram ndetse bakanasiba amwe mu mafoto yabo bagasiga ayo barikumwe n'abana babo gusa.

Cardi B na Offset basubiranye mu ibanga nyuma yo gushwana kumugaragaro 

Bitunguranye kuri Noheli, Cardi B na Offset bagaragaye basangirira hamwe uyu munsi hamwe n'umuryango wabo bituma benshi bavuga ko basubiranye. Ibi byakomeje no ku bunani (Bonane) Cardi B na Offset batangiriye umwaka wa 2024 hamwe ari nabwo yatangaje ko bombi bari mu nzira zo gusubirana gusa atakwemeza ijana ku ijana ko basubiranye gusa yanavuze ko umugabo we yagarutse mu rugo bari kubana.

TMZ yatangaje ko amakuru aturuka hafi y'aba baraperi yemeza ko basubiranye gusa ntibabitangaze mu rwego rwo kutinubirwa dore ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri batangaza ko batandukanye nyamara bagasubirana byihuse ndetse bigeze no gusubika gatanya mu 2020.

Amakuru yizewe ni uko bombi bamaze gusubirana nyuma y'iminsi baca amarenga yo kwiyunga

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko muri Mutarama Cardi B yagiye gutanga ikiganiro i Los Angeles ahi yari yagiye gukanira n'urubyiruko kubijyanye n'ubugeni maze agaherekezwa n'umugabo we Offset, bikongera guca amarenga yisubirana ryabo.

Cardi B n'umugabo we baherutse kwizihizanya umunsi w'abakundana i Miami

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi wa 'Saint Valentin' Cardi B na Offset basubiranye mu ibanga, bizihirije uyu munsi mu mujyi wa Miami aho basohokeye muri resitora yitwa Carbone. Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekanye aba bombi basohoka muri iyi resitora binjirana mu modoka batashye.

Urugo rw'aba baraperi rukunze kurangwa no gutandukana bakiyunga byihuse

Cardi B na Offest bakunze kurangwa n'akajagari mu rugo rwabo ko gutandukana basubirana bya hato na hato, barushinze mu 2017 bamaranye imyaka 2 bakundana. Kugeza ubu bombi bamaze kubyarana abana babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND