Kigali

Gakenke: Inkuba yakubise abarimo gusengera ibuzinganjwiri bane barapfa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/02/2024 6:28
0


Amakuru aturuka mu karere ka Gakenke avuga ko abantu bane muri batandatu basengeraga ku musozi wa Buzinganjwiri, bapfuye bakubiswe n'inkuba.



Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2024, abantu  bari mu masengesho ku musozi witwa Buzinganjwiri  mu Kagari ka Mbirima mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke, bakubiswe n’inkuba, bane bahita bitaba Imana.

Amakuru dukesha Kigali today avuga  abo baturage bari  batandatu bakaba bari ku musozi witwa Buzinganjwiri basenga, ari na ho inkuba yabakubitiye. Abatuye muri ako gace , bavuze ko aho inkuba yakubitiye abo baturage bari mu masengesho, bahasanze Bibiliya n’ibikapu bari bitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avugana na Kigali Today kuri iyi nkuru, yagize ati" Ntabwo hemewe ariko bakunda kuhasengera, abaturage bakaba bavuga ko abo bahagiriye ikibazo ari abayoboke ba ADEPR. Birakekwa ko bashobora kuba bahasengeraga, gusa ntibiremezwa biracyakurikiranwa”.

SP Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Aho inkuba yabakubitiye ku musozi wa Buzinganjwiri hari hatuye Umwami. Icyo giti ngo ni ikimenyetso bamwibukiraho

Mwiseneza yasabye abaturage kubahiriza inama bagirwa zo kwirinda ibiza, asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gukangurira abaturage kubahiriza izo nama bagirwa, asaba kandi abaturage gusengera ahantu hemewe.

Ati “Birabujijwe, nta bantu bemerewe gusengera ku musozi cyangwa mu buvumo, cyangwa mu rugo rw’umuntu. Abantu bagomba gusengera ahantu hazwi hari insengero zemewe, ntabwo turemeza ko basengaga, iperereza rirakomeje”.

Babiri barokotse muri abo batandatu boherejwe ku bitaro bya Ruli kugira ngo bitabweho n’abaganga , imirambo y’abitabye Imana na yo ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND