Kigali

Niyo Bosco yaruciye ararumira ku bavuga ko yabambuye

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:15/02/2024 21:51
0


Umuhanzi Niyo Bosco yaruciye ararumira kuri Sunday Entertainment ivuga ko uyu musore yayambuye amafaranga agera ku bihumbi magana atandatu (600, 000 Frw).



Ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by’umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n’ibindi.

Bidaciye kabiri, zabyaye amahari Niyo Bosco yerekeza mu yitwa Metro Afro aho yasinyemo amasezerano y'imyaka umunani nayo atamazemo kabiri.

Reka tugaruke ku masezerano y'imyaka itatu yo muri Sunday Entertainment

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko ubwo uyu musore yasinyaga muri iyi nzu, yahawe amafaranga angana na miliyoni imwe n'ibihumbi 300 frw kugira ngo yisuganye bimworohere gukora umuziki.

Icyakora amasezerano yavugaga ko uyu musore azishyura aya mafaranga binyuze mu yo bazinjiza mu bikorwa bya muzika.

Ibyo gukorera amafaranga, bakanishyurana, ntibyakunze kuko baje gutandukana badakoranye indirimbo n'imwe.

Uyu muhanzi yaje kujyanwa mu nkiko ubwo yari amaze kubona aho ahengeka umusaya (Kikac Music) imufite kugeza ubu.

Ubwo hiyambazwaga inkiko, Kikac ifasha uyu muhanzi yemeye kwishyura amafaranga ibihumbi magana arindwi, hasigara ibihumbi 600 frw nayo yari kwishyurwa bitarenze tariki 13 Gashyantare 2024.

Ubwo Niyo Bosco yabazwaga ku nkurikizi y'aya mafaranga, yavuze ko atavuga ku makuru atigeze atangaza.

Yagize ati "Ntabwo ndi buvuge ku makuru ntigeze ntanga, araguma aho yaturutse".

Niyo Bosco abajijwe ku buryo yatandukanye na Metro Afro mbere yo kwerekeza muri Kikac Music yavuze ko ibyo yaciyemo byamwigishije bihagije ku buryo amakosa yabayeho atasubira.

Niyo Bosco kandi yahise amurika umuzingo muto w'indirimbo [Ep] yise The New Chapter igizwe n'indirimbo eshanu. 

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Niyo Bosco na Kikac Music batangaje ko Leo usanzwe ari umuyobozi wa HI5 ariwe uzajya amureberera ibikorwa bya muzika bya buri munsi.

Leo abajijwe niba HI5 yarayihuje na Kikac Music, yavuze ko habayeho imikoranire ariko HI5 izakomeza igakora ndetse ko ibikorwa bya muzika byinshi bya Niyo Bosco bizajya bikorerwa muri HI5 Studio ibarizwamo Producer X na Huybbie.



Niyo Bosco ubwo yinjiraga ahabereye ikiganiro n'itangazamakuru

Imodoka yazanye Niyo Bosco


Niyo Bosco avuga ko aho yaciye hamubereye umwarimu ku buryo atazongera kugwa mu makosa


Claude Uhujimfura niwe nyiri Kikac Music nyuma yo kugura imigabane ya Dr Kintu bahoze bayifatanyije


Leo usanzwe ari umuyobozi wa HI5 niwe uzajya ureberera ibikorwa bya Niyo Bosco

Niyo Bosco yamuritse Ep yise New Chapter

Reba indiirimbo za Niyo Bosco

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND