Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Usanase Bahavu Jannet yagaragaje ko kutemererwa gufatira amashusho muri hamwe mu hantu baba bashaka (Location), ndetse n’ikoreshwa ry'utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka 'Drone' birimo mu bikoma mu nkokora iterambere rya Cinema mu Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare
2024, mu kiganiro yahuriyemo Dorcy Rugamba, Umuhanzi akaba n’Umuyobozi wa
Rwanda Arts Initiative, umukinnyi w’ikinamico, Nibagwire Didacienne uri mu
bashinze inzu y’ubuhanzi ya L’Espace ndetse na Rwagasani Braddock Le Sage,
Umwanditsi w'ibitabo akaba n’Umuyobozi mu Nama y’Igihugu y’Abahanzi.
Iki kiganiro cyayobowe na Rugasaguhunga Ruzindana, Umujyanama w’Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, cyari
gishamikiye ku Nama yahuje abahanzi mu ngeri zitandukanye, ku insanganyamatsiko
igira iti “Ubunyamwuga mu buhanzi bubyara inyungu mu cyerekezo cy’u Rwanda.”
Uyu mugore yasobanuye ko yinjiye muri cinema mu gihe
ibintu byari bitangiye kumera neza, ariko kandi 'ntibyari byoroshye'. Yatangiye
gukora filime mu gihe hari izizwi cyane nka 'Ikigeragezo cy'ubuzima' yakinnyemo
abarimo umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline
Gahongayire.
Yavuze ko gukurira mu maboko meza byamufashije gukina
muri filime zitandukanye nka City Maid n'izindi 'byampaye kwiga'. Bahavu
yagaragaje ko muri icyo gihe nta mashuri menshi yari ahari yo kwigisha Cinema,
ku buryo byari gutuma acika intege, ariko kandi yagiye akomeza gushyira
imbaraga.
Uyu mukinnyi wa filime yumvikanishije ko atangira
urugendo, abakinnyi ba filime batishyurwaga menshi 'kandi no muri iki gihe niko
bikimeze'.
Yavuze ko atangira urugendo rwo kwikorera filime,
yagiye atira ibikoresho, ndetse hari bamwe mu bakinnyi yagiye asaba kumutiza
imbaraga, ibintu bigenda birushaho kuba byiza kuri we.
Bahavu yavuze ko atangira gukora filime, yafunguye
urubuga rwa Youtube, zimwe muri filime ze atangira kuzinyuzaho, ari nako abona
amafaranga avuyemo.
Igihe cyaranageze filime ye 'Impanga' itangira
gutambuka kuri Televiziyo Rwanda yishyuwe, aza no gutekereza uko yashinga
urubuga rwa Internet yise ABA TV.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko nyuma yo gukorera abandi
nawe yatangiye kwikorera, bituma muri iki gihe iyo akoze imibare asanga amaze
gutanga akazi ku bantu barenga 200.
Kugeza ubu, filime ye ‘Impanga’ iri mu rurimi rw’igiswahili;
kandi avuga ko byahaye akazi abanyamahanga bahindura iyi filime mu rurimi.
Yavuze ko hamwe no 'gushyigikirana n'urugendo rwiza'
hari intambwe amaze gutera. Kandi, avuga ko muri iki gihe hari aba Producer
benshi batanga akazi, kandi n'umubare w'abakina filime wariyongereye. Ati
"Turacyakomeje urugendo rwo kwiteza imbere muri Cinema."
Bahavu yagaragarije Minisitiri w'Urubyiruko
n'iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima ko n'ubwo bimeze gutya bagifite
imbogamizi zirimo kubura aho gufatira amashusho (Location) bituma hari
abashoramari bajya gukorera filime mu cyaro “atari uko babikunze ahubwo kuko ariho
ubushobozi bushoboka ko abantu bakodesha aho gukorera.”
Yavuze ko agitangira kwikorera filime yatekereje ko
igihe kigeze kugirango zitangire gusa neza, kandi zifatirwe mu mazu meza,
imihanda myiza mu rwego rwo kugaragaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ati
"Byari muri gahunda yo kugaragaza u Rwanda na Visit Rwanda muyerekeze muri
Cinema."
Uyu mugore yavuze ko hari abantu bamaze imyaka irenga
20 batagera mu Rwanda, bityo ko Cinema yifashishijwe yafasha mu gukurura ba mukerarugendo.
Ati "(Twabikora) tukagaragaza Igihugu tutavuze."
Yavuze ko hari Hoteli nziza mu Rwanda abakinnyi ba
filime baba bifuza gukoreramo ariko bakazitirwa. Ati "Hari hoteli mu Rwanda
udashobora kwinjizamo Camera. Minisitiri (Utumatwishima) turagusabye rwose
udushyigikire ubuyobozi bwacu bushyashya nabwo budushyigikire, tubone
'Location' mu buryo bworoshye tugaragaze Igihugu cyacu neza, kigaragare neza,
twerekane Hoteli zacu nziza [Akivuga iri jambo bakomye amashyi].”
Bahavu yavuze ko abanyamahanga bifuza kumenya byinshi
k'u Rwanda, kandi ko hifashishijwe Cinema byakoroha. Yatanze urugero avuga ko
nko gufatira amashusho mu mazu ya Leta nko mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere
(RDB) bidashoboka.
Uyu mugore yibukije ko abakinnyi ba filime bakigorwa
mu buryo bukomeye no gukoresha 'Drone' kuko bisaba gukurikiza amabwiriza
ahambaye. Yungamo ati "Biragoye gukoresha umuhanda mwiza nta 'Drone'.
Minisitiri (Utumatwishima) mudufashe byibuza niyo mwahereza 'Federation' Drone
imwe tukajya tugerayo tukabasaba, tukabereka ibyo tugomba gufatira amashusho
ibyo ari byo ariko ihari..."
Yavuze ko kugeza ubu abakoresha 'Drone' muri filime zabo
ari bacye. Bahavu ahamya ko ikoreshwa rya Drone ari kimwe mu byatumye u Rwanda
rugaragazwa ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2023, uyu mukinnyi wa filime yakoreye urugendo
shuri mu Mujyi wa Busan muri Korea y'Epfo. Yavuze ko yasanze uriya Mujyi
waramenyekanye ku ruhando Mpuzamahanga biturutse kuri filime zagiye
zihakorerwa.
Mu bihe bitandukanye bamwe mu bakoresha ‘Drone’ mu
gufata amashusho, bagiye bagaragaza ko bagorwa cyane no kubona impushya zibemerera
kuzikoresha, ndetse hari abagiye batabwa muri yombi kubera kuzikoresha nta
ruhushya.
Muri Nzeri 2021, ubwo yari yitabiriye inama yateguwe
n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile (RCAA), Minisitiri
w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko gutinda gutanga
impushya bigendana n’ubugenzuzi bubanza gukorwa.
Yavuze ati “Biterwa no gushaka kurinda umutekano
w’isanzure cyangwa w’abantu. Utwo tudege tuba tugenda hejuru y’abantu uba
unatureba ahantu tugurukira ariyo mpamvu hagiye hagaragara ko huzuzwa
ibyangombwa byinshi cyane kugira ngo tuzagabanye ko habaho impanuka no kuba
twahungabanya umutekano w’abaturage.”
Umuyobozi ushinzwe kugenzura ingendo z’indege muri RCAA [Rwanda Civil Aviation Authority], Mutabaruka Andrew, we yasobanuye
ko gutinda gutanga uruhushya hari igihe bituruka ku banze kuzuza ibisabwa.
Ati “Kubera ko uruhushya rugomba gukurikiza inzira
zose, iyo habayeho uruhande rumwe rutakoze neza ibyo rugomba gukora rushobora
gutuma bitinda ariko icyifuzo cyacu ni uko bizajya bitebuka nibyo turi
kugerageza gukora muri iki gihe kugira ngo dukosore aho bishobora kuba
bitinda.”
Mu ngingo ya 99 y’iri tegeko, ivuga ko umuntu ukoresha
‘drone’ atabifitiye uburenganzira aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko
ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze
miliyoni 10 Frw.
Mu ngingo ya 104 ho bavuga ku muntu utunze indege
itagira umupilote itanditse aba akoze icyaha bityo ko iyo abihamijwe n’urukiko,
ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi
atandatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw
cyangwa kimwe muri ibi bihano.
Ni mu gihe mu ngingo ya 105 ho bagaragaza ko
nyir’indege itarimo umupilote utagaragaza ku buryo bugaragara ikirango
cy’iyandikisha cy’iyo ndege cyatanzwe n’ikigo kibishinzwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo
kitari munsi y’ukwezi ariko kitarenze amezi ibiri n’ihazabu itari munsi
y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.
Bahavu yavuze ko amaze gutanga akazi ku bantu barenga
200 nyuma yo gutangira kwikorera
TANGA IGITECYEREZO