Kigali

Chris Froome ubitse Tour de France 4 azasura ikibuga cy'umukino w'igare cya Bugesera

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/02/2024 19:09
0


Umunyabigwi mu gusiganwa ku igare Christopher Froome, kuri uyu wa Gatanu, azasura ikibuga cya cy'umukino w'igare kiri i Bugesera, aho azaba ari kumwe na Israel Premier Tech ikipe azakinira muri Tour du Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare ni bwo ikipe ya Israel Premier Tech izakina Tour du Rwanda, izasura ikibuga cy'umukino w'igare cya Field of Dreams, giherereye mu kigo cya Gasore Serge Foundation mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.

Iki kibuga cyubatswe na Israel Premier Tech gitwaye Miliyoni zisaga 300 Frw, uru ruzinduko rukaba mu buryo bwo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe iki kibuga gikoreshwa. 

Ikibuga cya Field of Dreams kigizwe n'igice bibiri, harimo igice cy'umuhanda wa Kirometero 1.2, ariko ukaba ugizwe n'amakorosi, ndetse n'undi muhanda wizengura ugizwe n'imigunguzi.

Ibi bibuga bisanzwe bikoreshwa muri Rwanda Cycling Club, bikunze kwitorezwaho n'abana b'ikipe ya Bugesera Cycling Team iterwa inkunga na Israel Premier Tech.

Israel Premier Tech ni imwe mu makipe 20 azitabira Tour du Rwanda ya 2024, ndetse Chris Froome uzaba akinira iyi kipe ikazaba ari inshuro ya 2 akinnye Tour du Rwanda kuko n'umwaka ushize yari ahari.

Ikibuga cyakozwe mu buryo bwo gufasha abakinnyi bakiri bato kumenya gukata amakorosi, kutadigadiga ku isare, ndetse no kuritinyuka

Kuva iki kibuga cyakuzura, kimaze gukinirwaho amarushanwa 6 yose y'abana, iriheruka rikaba ryarabaye mu cyumweru gishize 

Chris Froome azaba ari umwe mu bashyitsi bakuru muri uyu muhango, nk'umwe mu bakinnyi beza Isi yagize kandi igifite mu gusiganwa ku igare






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND