Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Rwanda Art Council, RAC) yatangaje ko yamaze kunoza imishinga itatu irimo gushyiraho ubwishingizi bw’ubuzima ku bahanzi (Asurrance), hagamije kubafasha kugira ubuzima bwiza, no gukomeza gukora ubuhanzi bubereye Igihugu muri rusange.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024,
Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Ubuhanzi yagiranye ibiganiro
nyunguranabitekerezo n’abahanzi mu ngeri zinyuranye byibanze cyane ku
bunyamwuga bukenewe mu kazi bakora mu cyerekezo cy’u Rwanda, imbogamizi
bagihura nazo ndetse n’ibyo bifuza ku gihugu.
Ni inama yabaye mu gihe hari abahanzi bataratera
intambwe yo kujya mu mahuriro yashyizweho (Federation). Ijwi rya bamwe
ryumvikana rivuga ko nta nyungu babona mu mahuriro, ari nayo mpamvu banze
kwisungana na bagenzi babo.
Minisitiri Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagaragaje
ko Leta yiteguye gushyigikira abahanzi, ariko abasaba kujya mu mahuriro, kuko
buri muhanzi wese uzajya asaba guterwa inkunga na Minisiteri agomba kuba afite ihuriro
abarizwamo, kuko ari ryo rizamuvuganira.
Umuyobozi w’Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie
France washinze Genesi TV yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye kuba Leta yatekereje
ku bahanzi bugahabwa Minisiteri ibushinzwe.
Yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe nk’ubuyobozi bushya
bamaze gutangira imishinga itatu irimo gushyiraho ikigega nzahura bukungu
cy’abahanzi, ubwishingizi bwo kwivuza ku muhanzi, uburezi n’ibikorwaremezo
by’ubuhanzi ku rwego rw’Igihugu.
Niragire yavuze ko iyi mishinga iri ‘mu mushinga
yashyira ibuye fatizo mu iterambere ry’ubuhanzi ku rwego rw’Igihugu’.
Yavuze ko izakorwa kubufatanye bw’abahanzi bose b’u
Rwanda, yaba ababa mu Rwanda, ababa mu mahanga, inzego za Leta ndetse n’inkunga
zitandukanye ‘hakurikijwe icyiciro uwo mushinga uherereyemo’.
Niragire yavuze ko abahanzi bakeneye ubwishingizi
bw’ubuzima ‘kuko ubuhanzi dukora ni umurimo nkindi mirimo yose itunze banyirayo
n’imiryango yabo’.
Ati “Ubwishingizi butanga umusanzu cyane ku
kiremwamuntu mu buryo bwo kubaka amarangamutima ya muntu, urukundo, kubaho kwa
buri munsi, kunezerwa, kwidagadura no kuruhuka ku bwonko.”
Akomeza ati “Iyo duhanga harimo imbogamizi nyinshi
zikubiyemo impanuka n’uburwayi bwaterwa n’ubuhanzi runaka ukora.”
Abahanzi bakora amanywa n’ijoro, bakoresha ingingo
zabo z’umubiri cyane ndetse guhanga bisaba imbaraga z’ubwonko n’imbaraga
z’umubiri hakongerwamo n’amarangamutima menshi. Niragire ati “Ku bw’ibyo
twasanze dukeneye umuhanzi ‘insurance’.
Niragire yavuze ko bizasaba ko buri muhanzi azatanga umusanzu
we, ndetse hanarebwe umusanzu uturuka mu bihangano ahanga, kugirango umushinga
w’ubwishingizi ushyirwe mu bikorwa.
Ati “Hazabaho umusanzu w’umuhanzi habeho umusanzu
uturuka mu bihangano byacu hongerwemo n’inkunga zitandukanye, hakurikijwe
ubwishingizi dukeneye ubwari bwo nk’uko ibyiciro by’ubwishingizi buri.”
Yavuze ko kugirango umuhanzi abuhabwe bizasaba kuba
ari umunyamurwango wa Rwanda Arts Council, kandi bizasaba kuba hari urwego
abarizwamo mu cyiciro cy’ubuhanzi akora nk’uko byubatswe na Rwanda Arts Council
(RAC).
Minisitiri Utumatwishima yasabye abahanzi kwibumbira
mu mahuriro, kuko ari bwo Leta izoroherwa no kubatera inkunga
Niragire Marie France yatangaje ko hagiye gushyirwaho
ubwishingizi bw’abahanzi
Abahanzi bagaragarije Leta ibigitsikamira urugendo rw’ubuhanzi bwabo, ndetse n’ibyo bishimira bamaze kugeraho
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze inama yahuje abahanzi
TANGA IGITECYEREZO