Ibitaramo usanga abahanzi bategura muri iki gihe bibura abantu, abandi bagira ibyo batumirwamo batera indirimbo bakiyikiriza hagakomeza kwibazwa ku kibitera.
Umuziki uragenda waguka, gusa kugeza uyu munsi hari abahanzi mbarwa bashobora kubasha
gutegura igitaramo cy’umuhanzi ku giti cye muri BK Arena, KCEV, Intare Arena n'ahandi ngo babashe kuhuzuza
ku giciro icyari cyose baba bashyizeho.
Ibi ariko bikanajyanirana no kuba ibirori n’ibitaramo
by’iki gihe bigoye kubona umuhanzi uririmbana n’abafana indirimbo zirenze imwe
ijambo ku rindi.
Aha niho usanga benshi bibaza ikijya
mbere, nyamara imvano ya byose ikaba ari uko abahanzi muri iki gihe bibagiwe
uburyo bwa nyabwo bwo kwamamaza ibikorwa byabo.
Akenshi usanga bibanda kukuvuga ngo
kadukore ibintu bijya ku isoko mpuzamahanga nyamara umunyarwanda wo hambere w’umuhanga
mu rurimi yarabyitegereje avuga ko' ijya kurisha ihere ku rugo'.
Ni mu gihe ibi byose bifite icyo bisonuye
kuko kubona nko mu birori n’ibitaramo byatumiwemo n’abahanzi b'abanyamahanga
umuhanzi w’umunyarwanda atera akiyikiriza bigaragara nabi.
Yanava n'aho yajya mu bikorwa rusange by’igihugu agasanga ntawe umuzi ibintu wavuga ko bisebetse.
Beni Abayisenga Umunyamakuru wa RC Musanze, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri gahunda y’Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, yagaragaje ko abahanzi birengagije aho babarizwa bashaka kubaho nk'abo babona ku mbuga nyamara batazi uko bamamaza ibikorwa byabo.
Atanga urugero rwa hafi ubwo Bruce Melodie
aheruka muri Amerika uburyo Shaggy yamujyanye kuri radiyo zitandukanye kurusha
televiziyo kuko azi uko umuziki n’umuhanzi acuruzwa.
Ariko mbere y'uko twinjira neza mu kiganiro
twagiranye na Ben Abayisenga, ubundi wakibaza, bihagaze gute ku birebana no
gukoresha imbuga nkoranyambaga ku butaka bw’u Rwanda.
Aha niho twahereye twifashisha raporo ya
Digital 2023: Rwanda igaruka ku buryo abakoresha imbuga nkoranyambaga babarizwa
ku butaka bw’u Rwanda bangana.
Iyi raporo ikaba igaragaraza ko abagera
kuri Miliyoni 4.25 aribo bakoreshaga interineti bangana na 30.5% by’abaturage b’u
Rwanda, muri aba ibihumbi 800.7 nibo bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Nubwo iyi raporo imaze umwaka, bigaragara ko
ababarizwa mu Rwanda bakoresha izi mbuga bataba bari hejuru cyangwa hasi cyane
ya Miliyoni.
Izi mbuga kugeza ubu nizo abahanzi yaba
abakizamuka n’abakuru bafata nkaho ariho hari amakiriro yabo, ni mu gihe kuko
zibafasha kwamamaza ibikorwa byabo.
Ahubwo ikibazo gisigara ku bantu bangana
iki! Ibi bivuze ko baba barwana n’isoko ry’abantu Miliyoni 1 mu gihe hari abandi
bagera kuri Miliyoni 13 z’abanyarwanda babatekereje ko bagomba gufata.
Aba gukenera ko ibikorwa byabo byageraho
bikaba biri muri gahunda y’igihe kirekire aho nko mu mwaka umuhanzi ateguye
igitaramo i Kigali hari n’abafata imodoka bakakizamo nk'uko biba kuri Israel
Mbonyi.
Uyu we ahanini bikaba byumvikana kuko
ibihangano bye biba byifashishwa mu nsengero zitandukanye nubwo na we
bitaragera ku rwego rwa Theo Bosebabireba kuko uyu ari umuhanzi w’abaturage
kurusha uko yaba uw’ikoranabuhanga, igisekuru na Israel Mbonyi arimo.
Twinjiye mu kiganiro nyirizina cyakomotseho
iyi nkuru, Beni Abayisenga umaze hafi imyaka 20 mu myidagaduro nk’umunyamakuru, yagize icyo abivugaho agendeye ku buryo u Rwanda rwifashe.
Beni Abayise yagize ati”Uzi ko abantu
bibagiwe akamaro ka Radiyo mu kumenyekanisha umuhanzi, kuba ufite ‘views’ ibihumbi
n’ibihumbi umuntu agira ngo abantu bose baramuzi.”
Agaragaza ko hakiri umubare munini w’abantu
bakoresha Radiyo ariko batazi ibyo by’imbuga nkoranyambaga nizicururizwaho
umuziki, asaba abantu gukanguka niba bashaka kugera kure mu buhanzi.
Mu magambo ye ati”Hari abantu bumva Radiyo
banakurikira uwo muziki ariko badakoresha izo mbuga, naringuhaye urugero rw’abahanzi
bamwe bafite amazina ariko nanjye ubwanjye ntazi.”
Avuga ko aba atabazi kuko benshi mu bahanzi muri iki gihe basa nk’abatazi ibyo barimo cyangwa batazi gukora ishoramari bya nyabyo ry’igihe kirekire kuko ngo umuhanzi akwiye kumenya ko mu byo akora byose, kwamamaza ibikorwa bye biri mu bintu bihenze kandi bikomeza ibyo akora.
Ati”Kora indirimbo nziza uyijyane kuri Radiyo ababishinzwe
bayisunike kandi iyo umuturage ayumvise bituma ayishyira kuri Memory Card, turacyagira gahunda y'izasabwe, ibyo bizakwemerera ko nuza no kuririmbana nabo
muri Sitade bizakunda.”
Asaba abahanzi n’ababafasha kwibuka ko Radiyo ari inzira ikomeye yo kumenyekanisha ibikorwa by’umuhanzi nubwo benshi
babyirengagiza.
Ashimangira iyi ngingo yavuze ko hari abahanzi
ajya yakira bagiye i Musanze gukora ibitaramo, agatungurwa no gusanga nta muturage ubazi kandi ari we baje gukorera igitaramo.
Agira ati”Nakiriye runaka mbajije abaturage
ngo uwo ni nde, barambwira ngo ntabwo tumuzi, uwo niwa muntu uza muri sitade ukabona
ahanganye n’Isi, yazakuririmba mu bitaramo bikanga.”
Yongeraho ati” Iyo umuntu yamaze kuba
munini mu matwi y’abantu, kuririmbana nabo biroroha ariko niba azi ko yubatse
instagram ari agatwiko ntabwo bizakunda.”
Beni Abayisenga avuga ko ibyo kuba ufite
imbuga nkoranyambaga zaruburika ntacyo byagufasha mu bikorwa byawe by’umuziki
kuko abanyarwanda batakuzi.
Ati”Abasa noneho mwebwe muze mbatemo, ubatemo iki barakuzi se, nemeza ntashidikanya ko abahanzi bamenyekanye cyane
kuri radiyo no gucuruza hanze biraborohera.”
Uvuze ko ingingo za Beni Abayisenga
zifatika ntabwo waba ubeshya, imibare kugeza ubu igaragazako abantu batunze Televiziyo banazireba nabakoresha murandasi banakurikirana ibibera ku mbuga
nkoranyamba mu Rwanda bakiri hasi.
Bityo umuntu akaba yavuga ko mu gihe uri
umuhanzi uteganya gukora igitaramo ngarukamwaka cyawe wakabaye unategura uko
ujya kwamamaza ibikorwa byawe no mu bice binyuranye by’igihugu aho bakoresha Radiyo kugira ngo bakumenye, bazaze kugushyigikira ntabwo waba ubeshye.
Ibi ariko na none ku bw’uko hari n’isoko ryo
mu mpahanga ntibyibagize umuhanzi ko yanagerageza gukoresha izo mbuga
nkoranyambaga zikoreshwa ku Isi hose n'abagera kuri Miliyari 4.95. Biteganijwe ko
umwaka wa 2024 uzarangira bageze kuri Miyari zigera kuri 5.17 muri abo Facebook
ikaba ikoreshwa na Miliyari 3.05.
Mu gihe kandi abakoresha imbuga zicururizwaho umuziki bagera kuri Miliyoni 616.2 nk'uko bigaragara muri raporo yo mu 2022 , gusa kuri ubu ntabwo birarenga Miliyari 1 yabakoresha izo za spotify, audiomack n’izindi.
KANDA HANO: UBWAMBUZI THE BEN NA MEDDYI GUTERA UKIYIKIRIZA KW'ABAHANZI
Biragoye muri iki gihe kubona umuhanzi uririmba indirimbo imwe ebyiri aririmbana n'abafana, isoko ikaba ari uko abantu batakimenya uko bamamaza ibihangano byaboAbahanzi benshi muri iyi minsi bahanganye n'amafaranga yo ku mbuga zicurizwaho umuziki ,bakirengagiza akenshi abatazikoresha b'abakiliya b'igihe kirekire banakwitabiye ibitaramo byabo Beni Abayisenga yibukije abahanzi kwibuka ko hari abanyarwanda benshi badakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakabaye abafana babo nubwo batabegera ngo babamenyeshe ibikorwa byabo mu buryo bukwiye
TANGA IGITECYEREZO