RFL
Kigali

Igihembo gikuru ni imodoka! Mobile Money Rwanda Ltd yatangije ubukangurambaga bwa "BivaMoMotima"-AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/02/2024 22:33
1


Mobile Money Rwanda Ltd yatangije ubukangurambaga mu bacuruzi bwiswe 'BivaMoMotima' bugiye kumara ibyumweru bitandatu, aho abacuruzi bazakangurirwa gushishikariza ababishyura gukoresha MoMo Pay, ndetse n'abakiliya bakarushaho kuyikoresha ari nako bongera amahirwe yo gutsindira ibihembo.



Mu rwego rwo gukangurira abakora ibikorwa by'ubucuruzi mu Rwanda ndetse n'ababagana kurushaho gukoresha MoMo Pay mu kwishyurwa, Mobile Money Rwanda Ltd batangije ubukangurambaga bise "BivaMoMotima" buherekejwe n'ibihembo biyobowe n'imodoka nshya.

Nyuma y'uko bigaragaye ko abacuruzi benshi biraye bagahagarika gukoresha MoMo Pay mu rwego rwo kurinda abakiliya babo kudahendwa bakatwa mu kwishyura ibyo baguze, Mobile Money Rwanda Ltd igiye kubasanga mu gihugu hose ibakangurira ibyiza byo kuyikoresha, ndetse n'abo bizagaragara ko batazifite bazihabwe.

Musugi Jean Paul ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda Ltd yatangaje ko iyi poromosiyo igiye gutangwa mu byumweru bitandatu yatangiye gutekerezwaho mu 2022, ikaba igamije 'kwegera abakiliya bacu kugira ngo bamenye Mobile Money bayikoreshe cyane cyane mu buryo bujyanye no kwishyura.' 

Akomoza ku bijyanye n'ibihembo bizatangwa muri iyi poromosiyo, uyu muyobozi yagize ati: "Hazabaho guha abantu ibihembo bitandukanye bijyanye n'uburyo bazajya bagenda bakoresha serivisi cyane cyane MoMo Pay.

Turashishikariza abacuruzi kwakira abakiliya babo bakoresheje MoMo Pay hanyuma bazabashe kubona ibyo bihembo bitandukanye, abatazifite dufite bagenzi bacu hirya no hino mu gihugu tuzajya dufatanya kugira ngo bazibone mu buryo bwihuse, abari bamaze igihe batazikoresha nabo tubafashe. Abakiliya nabo turabakangurira, aho agiye hose yishyura kuri MoMo Pay kugira ngo abashe kongera amahirwe yo gutsindira ibihembo."

Mu bihembo bizatangwa harimo ibizajya bitangwa buri cyumweru nka moto, amafaranga 100,000Frw, 500,000Frw, 1,000,000 Frw, televiziyo za rutura n'amatike yo guhaha muri za 'supermakert' cyangwa ahandi hatandukanye. Hari n'ibindi bihembo by'ukwezi birimo amatike y'indege, ndetse n'imodoka zizatangwa ku musozo w'ubu bukangurambaga.

Kwinjira mu irushanwa kugira ngo ubashe kwegukana ibihembo nta kiguzi bisaba, ni ugukanda *182*16 hanyuma ukabona ubutumwa bukubwira ko winjiye mu irushanwa ubundi ugatangira gukorera amahirwe ku buntu.

Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yasobanuye ko muri uku kwezi kwahariwe urukundo biyemeje kwereka abakiliya babo urukundo rudasanzwe babaha ibihembo bitandukanye, aho yagiye ati: "Kuri twebwe uku kwezi ni ukwezi kw'impano gusa gusa, utazabona impano ntazavuge ko tutamubwiye."

Uretse kuba ikiguzi kifashishwa mu gucapa amafaranga cyagakwiye kwifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda amashuri n'ibindi, guhererekanya amafaranga mu ntoki bigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu, ari nayo mpamvu Mobile Money Rwanda Ltd ikomeje gushishikariza abaturarwanda kurushaho gukoresha MoMo Pay. 

Usibye kwegera abakiliya babo muri ubu bukangurambaga, uyu muyobozi yatangaje ko bagiye ko kumva ibyifuzo bindi bafite byarushaho kubafasha mu kuborohereza ubuzima. 

Kuva Mobile Money yatangira gukata abishyurwa bakoresheje MoMo Pay ku mafaranga ari hejuru y'ibihumbi bine, abenshi mu bayikoreshaga bahise babihagarika. 

Umuyobozi, yasobanuye ko nyuma yo kubona iki kibazo bafashe ingamba zirimo gushyiraho itsinda rishinzwe gufasha abakoresha MoMo Pay kuri buri kibazo cyose bahuye nacyo mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwirinda kwishyura amafaranga mu ntoki 'Cashless.'

Kuva hatangira gukoreshwa uburyo bwa MoMo Pay, abayikoresha bavuye ku bari munsi y'ibihumbi 50 bagera ku barenga ibihumbi 400 mu gihe kitarenze umwaka n'igice. 

Hatangajwe kandi ko umucuruzi uzemera kwishyurwa hifashishijwe MoMo Pay bizamugirira akamaro, kuko hari izindi serivisi azahabwa mu minsi iri imbere. 

Usibye kuba ikiguzi gikoreshwa mu gucapa amafaranga cyakwifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo ibitaro, amashuri, imihanda n'ibindi, ubushakashatsi bwagaragaje ko kwishyura amafaranga mu ntoki bitera ingaruka mbi zirimo no kwandura indwara zikomeye.


Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Umutoni Kagame, yasobanuye ko gahunda ya 'BivaMoMotima' igiye gufasha byinshi abacuruzi n'abakiliya bishyura bakoresheje MoMo Pay


Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda Ltd, Musugi Jean Paul, yasibanuye ko ubu bukangurambaga bugiye kumara ibyumweru bitandatu burimo n'ibihembo bitandukanye


Umuyobozi wa Mobile Money Ltd yasobanuye ko muri uku kwezi k'urukundo bagiye kurushaho kwereka abakiliya babo urukundo babaha ibihembo byinshi


Reba hano amafoto yose yaranze umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bwa "BivaMoMotima"

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didier isingizwe 5 months ago
    Ahubwo rero nibyiza cyane bakomeze kutugezaho ibyiza cyane pe turahabaye





Inyarwanda BACKGROUND