Kigali

Bite by'ubwambuzi buvugwa kuri Meddy na The Ben bwakorewe mu mizi y'Ibirunga? - VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/02/2024 22:00
0


Hari inkuru usanga zimaze hafi ibinyacumi zitarigeze zivugwa na rimwe nyamara burya uko byagenda kose nta nkuru yabuze kibara, igihe kiragera ibitarigeze bimenyekana abantu bakabyumva.



Muri gahunda y’InyaRwanda, Ubuhanzi n’Imyidagaduro mu Turere, Beni Abayisenga umaze hafi ibinyacumi 2 mu myidagaduro akaba n’Umunyamakuru wa RC Musanze, yagarutse ku buryo umujyi wa Musanze wahoze ari izingiro ry’umuziki.

Asubira mu myaka aka Karere kakiraga ibikorwa bikomeye mu myidagaduro, yavuze ku bahanzi bagiye bataramira muri aka gace mu bitaramo babaga bahateguriye.

Muri abo harimo Just Family, Urban Boyz, Mico The Best na Kitoko, abanyamahanga nka Roberto, Harmonize, Radio na Weasel n’abandi banyuranye.

Yagarutse kandi ku bahakuriye n'abamamariye muri Musanze barimo Rafiki wize mu Gahunga, Miss Shanel wize mu Rwanyeri, Tonzi w’i Nyabihu, Jack B na Edouce Softman.

Beni Abayisenga yikije ku nkuru yihariye mu bitaramo byateguriwe i Musanze ati: ”Buriya igitaramo cya nyuma cya Meddy na The Ben bagombaga kugikorera mu Rwanda mbere yo kujya muri Amerika bari kugikorera mu Karere ka Musanze.”

Yavuze ko kitabashije kuba kuko bahise bagenda, bakaba bari banamaze no kwishyurwa. Ati: ”Icyo gitaramo ntabwo cyabaye, Uwineza Patrick nyiri Top 5 Sai ni we wari wabatumiye, hari n'ikirego cy’amafaranga yari yarabahaye batabashije kumusubiza.”

Nyuma y'iki kiganiro na Ben Abayisenga, amakuru inyaRwanda yamenye ni uko iki kibazo cyaba cyararangijwe nubwo impande zombi zivugwa muri iyi nkuru tukigerageza kuzivugisha.

IKIGANIRO CYOSE: UBWAMBUZI IDINDIRA RY'IMYIDAGADURO MUSANZE


The Ben na Meddy mbere gato yo kwerecyeza muri Amerika muri 2010 bari gukorera igitaramo i Musanze Nubwo bitagarutsweho ariko nyiri Top 5 Sai yari yaratanze ikirego asaba ko aba bahanzi bamusubiza amafaranga yari yarabahayeBeni Abayisenga yakomoje kuri iyi nkuru itarigeze ibarwa ubwo yavugaga ku buryo umujyi wa Musanze wabaye igicumbi cy'imyidagaduro ariko bikaba bikenewe kongera kuzahurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND